Digiqole ad

World Cup 2018: Amavubi azahera mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora

 World Cup 2018: Amavubi azahera mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora

Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwaye neza muri Mozambique

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza muri Afurika no ku Isi bitazakina imikino y’icyiciro cya mbere y’amajonjora y’Igikombe cy’isi cya 2018 (World Cup) kizabbera mu Burusiya.

Ikipe y'Igihugu Amavubi ihagaze neza ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA
Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagaze neza ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Ibi CAF yabitangaje kuri uyu wa kabiri, habura iminsi ine ngo habe umuhango uzagaragaza uko amakipe azakina imikino yo gushaka tike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2018.

“Amavubi” yazamutse imyanya 16 ku rutonde ngaruka kwezi rushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ruherutse gusohoka muri kuno kwezi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 78  ku rutonde rw’Isi.

Uyu muhango wo gutombora uzaba kuri uyu wa gatandatu, mu mujyi wa St.Petersburg mu gihugu cy’U Burusiya.

Kuva aho Zimbabwe yahagaritswe n’akanama k’imyitwarire ka FIFA, amakipe azakina amajonjora muri Afurika ni ay’ibihugu 53.

 

Uko tombola iteganyijwe

Icyiciro cya mbere (1 st Round): amakipe 26 ya nyuma ku rutonde rwa FIFA muri Afurika azakina icyiciro cya mbere. Ayo makipe 26 azagabanywa mu matsinda abiri, 13 ari mu myanya ya mbere ku rutonde rwa Fifa rw’ukwezi kwa Nyakanga azahuzwa n’andi 13 ya nyuma kuri urwo rutonde.

Imikino yo guhatanira kurenga amajonjora y’icyiciro cya mbere iteganyijwe kuba hagati ya tariki 05-13 Ukwakira 2015.

Amakipe 13 yo mu itsinda rya mbere ni Niger, Ethiopia, Malawi, Sierra Leone, Namibia, Kenya, Botswana, Madagascar, Mauritania, Burundi, Lesotho, Guinea Bissau na Swaziland.

Andi 13 bizahuzwa ari mu myanya ya nyuma ku rutonde rwa Fifa ni Tanzania, Gambia, Liberia, Central African Republic, Chad, Mauritius, Seychelles, Comoros, Sao Tome and Principe, South Sudan, Eritrea, Somalia na Djibouti.

Amakipe azatsinda imikino yo mu cyiciro cya mbere azabona tike yo gukina imikino y’icyiciro cya kabiri cy’amajonjora, aho zaba ari kumwe n’amakipe 27 ya mbere muri Afurika ku rutonde rwa FIFA ari naho Amavubi y’u Rwanda aherereye.

Ayo makipe 27 ni Algeria, Cote d’Ivoire, Ghana, Tunisia, Senegal, Cameroon, Congo, Cape Verde, Egypt, Nigeria, Guinea, Congo, Mali, Equatorial Guinea, Gabon, South Africa, Zambia, Burkina Faso, Uganda, Rwanda, Togo , Morocco, Sudan, Angola, Mozambique, Benin, Libya

 

Icyiciro cya gatatu (3rd Round)

Amakipe azatsinda imikino yo mu cyiciro cya kabiri azabona tike mu cyiciro cya gatatu cy’aya majonjora. Icyiciro cya gatatu kizakinwa mu matsinda aho biteganyijwe ko amatsinda atanu.

Buri tsinda rizaba rigizwe na makipe ane(4) aho ikipe izatsinda izitwara neza muri buri tsinda izabona tike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka wa 2018.

NSENGIYUMVA Faustin
UM– USEKE.RW

 

6 Comments

  • congratulation Amavubi harakabaho umufana mukuru Paul Kagame ukunda imikino akanayiteza imbere

  • Ewana ntako batatugiriye kanisa nugukora iyo bwabaga tukajya mu gikombe cy’isi

  • Ewana ni ugukaza umwitozo tukareba ukuntu twazerekeza muBurusiya.

  • Hhhhhh Inzozi nkizo zo kubona Amavubi i Moscow ndabona ariho rya Jambo bita Impossible ho nyine ryakoreshwa. Muzabanze mutsindire nibura i ticket yo gukina igikombe cya Africa.

  • Tutabeshyanye aya nayo ni Amateka u Rwanda rurimo rugenda rukora …….. aaaaah dushyire hamwe abanyarwanda twese…………… CONGLATILATIONS , COUP DE CHAPEAU,….

  • AKAZI GAKOMEYE KAKOZWE NABA BASORE NIBO BATUMYE , U RWANDA RUDACA MURI ARIYA MAJONJORA YA MBERE NKA TANZANIE

Comments are closed.

en_USEnglish