Kamonyi: Inzu y’amateka ya Jenoside yeguriwe Akarere
*Iyi nzu yubatswe hashize imyaka 8, kugira ngo ibike amateka ajyanye na Jenoside ntibyakozwe
*Yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 300, ubu hazatangwa andi yo kuyisana,
*Abaturage bavuga ko batanze amafoto y’ababo bazize Jenoside n’uyu munsi ntibazi aho ari,
*Min.Uwacu avuga ko kudakoresha iyi nzu yatwaye akayabo ari ugupfusha ubusa
Mu biganiro byahuje Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne n’inzego zitandukanye zirimo n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, hafashwe umwanzuro ko inzu iri ku Kamonyi yubakiwe ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yegurirwa Akarere ka kamonyi kugira ngo irusheho kwitabwaho.
Hashize Imyaka imyaka umunani inzu yari yarubakiwe amateka ya Jenoside yuzuye, kuva yakuzura ntiyigeze ikoreshwa icyo yagenewe ndetse ikaba yari itangiye kwangirika itabitse amateka arebana n’inyandiko zose zivuga kuri Jenoside kandi yaratanzweho amafaranga menshi.
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ku nshuro ya 21 mu Rwanda, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa jenoside rwo mu karere ka Kamonyi, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, wari umushyitsi mukuru, yasabye inzego z’akarere n’iza Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside ari nayo yari ifite iyi nyubako mu nshingano zayo kureba uko bashyira mu bikorwa icyo iyi nzu yubakiwe aho kugira ngo yangirike.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko amafaranga yatanzwe yubakwa ari menshi cyane ku buryo kutayikoresha icyo yagenewe byaba ari ugupfusha ubusa umutungo wa Leta.
Dr Bizimana Jean Damscène Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, avuga ko icyambere cyihutirwa ari ukubanza kuyisana nyuma hagakurikiraho kubika ibijyanye n’ubushakashatsi kuri jenoside.
Munyantwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo avuga ko iby’ingenzi bikenewe byose bigiye kwihutishwa ku buryo, gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izasanga iyi nzu ibitse amateka menshi avuga kuri jenoside.
Usibye Minisitiri w’Umuco wasabye ko iyi nzu yegurirwa akarere ka Kamonyi n’abaturage, bavuze ko bigeze gusabwa gutanga amafoto y’ababo bashyinguye muri uru rwibutso ndetse n’inyandiko zose babona zifitanye isano n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ngo bakaba bataramenye irengero ryabyo.
Iyi nzu yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 300, Uru rwibutso rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi igera ku bihumbi 40.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Kamonyi
4 Comments
Ni boooo
A qui jeté la pierre?
which can be thrown a stone?
Bagiye kongera kuyisana bakoresheje amafaranga atagira umubare kandi, hari bamwe mu barokotse jenoside baburara bakabwirirwa.
Comments are closed.