Digiqole ad

Congo-Brazza: Team Rwanda yegukanye umudali w’umwanya wa gatatu

 Congo-Brazza: Team Rwanda yegukanye umudali w’umwanya wa gatatu

Amakipe yishimira imidali yegukanye uko ari atatu.

Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika “All Africa Games” iri kubera muri Congo-Brazzaville kuri uyu wa kane yegukanye umudari w’umwanya wa gatatu mu gusiganwa n’iminota ku makipe ahagarariye ibihugu.

Amakipe yishimira imidali yegukanye uko ari atatu.
Amakipe yishimira imidali yegukanye uko ari atatu.

Kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri, amakipe y’ibihugu binyuranye bya Afurika yahatanye mu kiciro cyo gusiganwa hisunzwe ikipe bareba iyakoresheje igihe gito.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Hadi Janvier, Valens Ndayisenga, Joseph Aleluya na Jean Bosco Nsengimana yegukanye umwanya wa gatatu, inyuma ya Algeria yabye iya kabiri, na Afurika y’Epfo yabaye iya mbere.

Nubwo, urugamba rwo gushaka imidari muri iki kiciro cy’amagare rugikomeje, u Rwanda rwamaze kwegukana umudali wa ‘Bronze’ uhabwa uwegukanye umwanya wa gatatu.

Uyu mudari niwo wa mbere u Rwanda rubonye muri aya marushanwa ari kubera i Brazzaville.

Kuwa gatanu, amakipe ahagarariye ibihugu bitandukanye azahatana mu gusiganwa ku mihanda yo muri Congo-Brazza, aho byitezweho ko ibihugu nka Eritrea nabyo bishobora kwigaragaza.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mwakoze kuduhagararira neza mukegukana iki gihembo

Comments are closed.

en_USEnglish