Musanze – Mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama 2016, iserukiramuco nyafurika ryabereye i Musanze ikinimba cyakuranwa n’imbyino zo muri Congo Kinshasa, Senegal, Angola. Abari bahari ntibishwe n’irungu. Itsinda ry’ababyinnyi gakondo bo muri Senagl, Ballet Africains Fambondy ryabanje gutemberezwa mu gace k’ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho umwami w’u Rwanda yimikirwaga, agahabwa imitsindo […]Irambuye
Tags : MINISPOC
Kuva i Nyamirambo ukamanuka ukagera i Nyarugenge hagati ukamanuka Umuhima wose na Nyabugogo ukerekeza Remera kuri Stade abantu bagiye bihera ijisho ibirori by’itorero ry’u Rwanda, igororangingo ry’abasore bo mu Gatenga n’imbyino n’ingoma z’abanyeSenagal. Byari mu rugendo rwo gutangiza icyumweru cya FESPAD n’Umuganura. Insanganyamatsiko iravuga ngo “TURWUBAKIRE KU MUCO TWITEZE IMBERE”, ni ibikorwa byateguwe ku bufatanye […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko imyiteguro y’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ‘FESPAD’ igeze kure, ndetse ikaba yarahujwe n’umunsi w’umuganura kugira ngo bifashe Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho, no gufata ingamba ku biri imbere. Ni ku nshuro ya cyenda(9) u Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’Umuganura, n’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino (FESPAD) […]Irambuye
Police FC yemeje Seninga Innocent nk’umutoza mushya wayo, agasimbura Cassa Mbungo Andres wirukanywe kuri aka kazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Seninga Innocent yasinye amasezerano y’umwaka umwe (ushobora kongerwa) atoza Police FC. Uyu mugabo watozaga Etincelles FC kuva muri Mata uyu mwaka, aje gusimbura Cassa Mbungo Andres wirukanywe kubera kubura umusaruro, kuko […]Irambuye
U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Rugby rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati. Kapiteni w’u Rwanda afite icyizere cyo kwegukana igikombe. Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gicurasi 2016, kuri Stade Amahoro haratangizwa irushanwa ry’umukino wa Rugby muri Afurika, rihuza amakipe yo muri Afurika yo hagati. Ibihugu byose byashyizwe muri iyi zone […]Irambuye
Minisiteri y’Umuco na Sport mu Rwanda (MINISPOC) irasaba abatuye akarere ka Ngoma kwitabira gukora Sport ngo kuko ari ingirakamaro ku buzima bw’umuntu. Ibi yabitangaje ubwo yasuraga aka karere ka Ngoma kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2016 muri gahunda ya Leta ya Sport kuri bose. Hagamijwe ko Abanyarwanda bagumana ubuzima buzira umuze, Leta y’u […]Irambuye
Ururimi rw’Ikinyarwa ni inkingi y’umuco nyarwanda ihuza Abanyarwanda bose, ariko hari ababona ko hari ikibazo cyo kwangirika k’ururimi ku buryo bikomeje uko bimeze rwagera aho rugacika, rugata umwimerere warwo hagasigara uruvange rw’indimi, kimwe mu bibazo byaba bikomeye kuko icyahuzaga Abanyarwanda bose cyaba cyavuyeho. Bamwe mu Banyarwanda baganiriye n’Umuseke bavuga ko Ikinyarwanda gifite ikibazo cyo kwangirika, […]Irambuye
Ururimi rw’Ikinyarwanda ni kimwe mu birango by’umuco nyarwanda, ruhuriweho n’Abanyarwanda bose. Kubera ibibazo byabaye mu Rwanda byatumye umuco uhungabana n’ururimi rw’Ikinyarwanda rwakira amagambo menshi, Inteko y’Ururimi n’Umuco igiye gusohora andi magambo yacuzwe yitwa “Amuga”, igasaba abanyamakuru n’abayobozi kuba intangarugero mu gukoresha neza Ikinyarwanda. Ikinyarwanda kivugwa hose mu Rwanda, kandi abarutuye bakacyumvikanaho, ariko aho bigeze ubu […]Irambuye
*Yasuye inzego zifite zishinzwe kurwanya ruswa nk’Urwego rw’Umuvunyi na Police, *Ibyo yabonye ku rwibutso rwa Genocide ku Gisozi ngo ni igisobanuro cy’ibigomba gukorwa *Yanenze inzego z’ubuyobozi muri Sport kudatangaza amakuru arimo n’ibitagenda neza. Mu ruzinduko ari kugirira mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Umuyobozi mukuru wungirije wa Transparency International ku rwego rw’Isi, Elena A. Ponfilava wari […]Irambuye
Ikipe ya Rayon Sports Volleyball Club nubwo yabonye umuterankunga mushya bagombaga kwamamariza muri Shampiyona ya 2016, ubu ikomeje gutakaza abakinnyi yagenderagaho umusubirizo, bikaba bikekwa ko bishobora kuzatuma ititabira Shampiyona ibura icyumweru n’iminsi 12 ngo itangire. Tariki 24 Ugushyingo 2015 nibwo umuryango wa Rayon Sports watangaje ko wabonye umufatanyabikorwa mushya wagombaga gukorana n’ikipe ya Volleyball. Nk’uko […]Irambuye