Digiqole ad

Ubu Rayon Sports iyobowe na Gacinya Denis nyuma yo kwegura kwa Ntampaka

 Ubu Rayon Sports iyobowe na Gacinya Denis nyuma yo kwegura kwa Ntampaka

Komite nshya yatowe iyobowe na Denis Gacinya wa kabiri imbere uvuye ibumoso

Nyuma yo kwegura kwa Ntampaka Theogene, Ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru mu nama rusange yashyizeho ubuyobozi bushya bukuriwe na Perezida mushya Gacinya Denis. Olivier Gakwaya wari warasezeye yongeye kugaruka aba umunyamabanga w’iyi kipe y’i Nyanza.

Komite nshya yatowe iyobowe na Denis Gacinya wa kabiri imbere uvuye ibumoso
Komite nshya yatowe iyobowe na Denis Gacinya wa kabiri imbere uvuye iburyo

Azaba yungirijwe na Visi Perezida wa mbere Martin Rutagambwa, Visi Perezida wa kabiri Fredy Muhirwa naho Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ni Olivier Gakwaya.

Umubitsi w’ikipe ni Rukundo Patrick, mu gihe Komisiyo ya Tekiniki ikuriwe na Shafi Mudaheranwa naho Komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa (Marketing) iyobowe na Ndayisenga Davis.

Komisiyo y’Ubuyobozi n’Imari (Administration & Finance) iyobowe na Francois Harerimana, Komisiyo y’itangazamakuru ikuriwe na Valentin Mugabo na Jean Lambert Gatare.

Ibi byabereye Mu nama y’inteko rusange ya Rayon Sports ibera muri Alpha Palace Hotel, uwari umuyobozi wa Rayon Sports Ntampaka Theogene yatangaje kwegura kwe ku buyobozi bw’ikipe nyuma yaho byari bimaze iminsi bisabwa n’abakunzi benshi b’iyi kipe.

Nyuma yo gutorwa Denis Gacinya Perezida mushya wa Rayon yavuze ko Rayon Sports ayizi cyane kuko ayimazemo igihe kinini, yavuze ko azi neza ko ibamo guhangana ariko ko nibemera gufatanya nawe aribwo nawe azagera ku  murasaruro.

Mu ntego yihaye harimo kwegukana igikombe cya shampionat

Ntabwo haratangazwa umusimbura wa Theogene Ntampaka (uwo wifashe mu mifuka) Photo/UM-- USEKE
Theogene Ntampaka (uwo wifashe mu mifuka) Photo/UM– USEKE

Ntampaka w’imyaka 47 yagiye ku buyobozi bw’iyi kipe mu mwaka wa 2013 asimbuye Mayor Murenzi Abdallah, nyuma y’uko bitangajwe ko abayobozi bari mu nzego bwite za Leta mu myanya yo hejuru batemerewe kugaragara mu kuyobora ibindi bikorwa by’amashyirahamwe yigenga.

Ntampaka Theogene, nyiri Hotel Faucon y’i Huye, yari asanzwe ari Visi Perezida ushinzwe ubukungu akaba umuyobozi wungirije mu Mena za Rayon Sports aho anamaze imyaka irenga 10 mu nzego zo hejuru za Rayon Sports mbere yo kuyobora iyi kipe.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Felicitations Mr Gacinya nahatara ho uzahagera mwana w’iwacu.
    Ubugabo s’ubutumbi koko !!!

    Rayon Sport yivane cini nkuko usanzwe ugira ibakwe mu bikorwa byawe…, gusa ntuzamene mo cash yawe ngo ukabye utazisanga kw’isuka !!!

  • Twizere ko umuyobozi mushya we azaerageza gukora ibiteza imbere ikipe. Arega kuyobora rayonsport muri iki gihe bikwiye gutandukanywa n’uko yayoborwaga mu 1980. Icyo gihe hakinaga ubushake, abakinnyi bose bafite akandi kazi bahemberwa, kuburyo hari n’ubwo bitangiraga amafranga yo kubafasha mu mukino. Ngirango niyo mpamvu imikino icyo gihe yakundwaga cyane, abantu bakina iwabo, bakarebwa n’abo birirwana bafitanye ubucuti. Ariko ubu, umupira ni amafranga, hajemo abahashyi benshi, abakinnyi bagakina aribyo bibatunze. Mbona ariyo mpamvu n’uburyohe bw’umupira bwaguye hasi.
    Noneho kuri komite nshya yatowe rero, ntimugendere ku bukire bwanyu ku giti cyanyu , ngo nimwe muzatuma ikipe ibaho, kuko ntaho mwaba mutaniye n’abo musimbuye, kandi mwabonye ko ariyo mpamvu byabananiye. Mwe nimushyireho gahunda ihamye ituma abafana bibona mu miyoborere y’ikipe, kndi bajye batanga inkunga zihoraho. Niyo buri muntu yatanga igiceri 100 gusa buri kwezi, haboneka mo amafranga menshi cyane. Ntimukagendere ku magambo meza gusa, ahubwo muzarangwe n’ibikorwa.
    Murakoze tubifurije imirimo myiza kandi mutugarure ku kibuga kandi mutume tujya dutaha turirimba indirimbo y’intsinzi.

  • OK!nibyiza guhindura ubuyobozi.System yo gukoreramo nayo ikwiye guhinduka kandi kubwanjye mbona bikwiye kandi twagira icyo tugeraho.thx

  • Aya niyo maraso mashya ureke ba basaza bayobora ibintu nkibya mbere y’indege !!!!

    Aba basore ni batoya cyane nkuyu Gacinya ntarengeje 30ans Okivier nawe ntarengeje 45ans ibi rero baraza gushyira mo ibitekerezo bishya bigezwe ho rayon sport ihazamukire.

    Bamwe bakunda biracitse bihangane bafunge iminywa abana bakore !!!

  • Ni byiza ko numvise batangiye kujya baha umwanya umuntu kdi akaba yarabyize. Bazashyireho na committee yihariye yo gushaka abaterankunga hibandwe kubantu babizi neza kandi bakunda rayon.

  • erega rayon ntiyabuze amafranga ahobwo yabuze abafite ibitecyerezo byubaka nimishinga mizima yazamura bugdet

  • Uru ruzina ngo ‘Rayon Sport” uwarusiba mu mupira mu Rwanda. Ikipe ni APR FC, tuzajya tubategeka kugeza kumpera z’isi. Abo mwatoye dupfa kubaha akantu. mugakomeza akavuyo n’induru gusa.

  • hanyuma se mwebwe mukagera kuki kitari binezero? buriya se ukekako mufite igihe kingana iki mubeshay rubanda? ejobundise umusaza narambirwa amafutiu yanyu akagabanya amafarnga mupfusha ubusa ntimuzaza inyuma ya muzinga yiburundi?ariko kuri gikundiro uzabze aba aryon tuzahoraho kugeza kumpera zisi mwa bakafir mwe

  • Mbifurije amahirwe kuku kuzamura reyon niko guteza imbere umupira mu rwanda,ariko mube mufite agafatika kuburyo igihe amafanga ya buze muzajya muyiguriza mukaziyura ariko bidasakuje.wenda twakongera tugahangana na mucyeba.

  • Muratubeshye ngo Gacinya ni uwa Kabiri ururutse i bumoso???? Uwa2 uturutse ibumoso yitwa Gakwaya Olivier………. naho Gacinya ni uwa 2 uvuye iburyo.

  • Wowe uvuga ko bakubeshye ahubwo niwowe wibeshya, kuko muri vue de face buriya ari iibumuso. Uzongere wihugure mubijyanye na dessin technique.

  • Abakunzi ba rayon ok.Nanjye nshimishijwe niyo Komite yashyizweho nkaba nyisaba kabisa ko yakora iyo bwabaga imitima yacu ikagaruka mu gitereko dore ko agahinda katwishe kubera imyitwarire ya rayon ku bibuga. Inama ntanga rero ijyanye n’ikibazo cya cash dukunda kugira murebe uko hafungurwa konti muri banki 3 harimo banque populaire iboneka mu giturage noneho tujye dushiraho amaf y’inkunga y’ikipe. Kandi murebe uko mwakora akantu kameze nk’ikarita cyangwa ikirango cya rayon kuburyo abakunzi bayo bajya bakigira ndetse bakajya binjirira Ubuntu aho rayon yakiniye.

Comments are closed.

en_USEnglish