Digiqole ad

Umuganura uha abantu imbaraga zo kongera umusaruro – Min. Uwacu

 Umuganura uha abantu imbaraga zo kongera umusaruro – Min. Uwacu

Min. Uwacu asaba abana kuganuza ababyeyi babo kuko ari ingenzi cyane

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi w’umuganura kuri uyu wa 3 Kanama 2015, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko umuganura uhuza abantu bakarebera hamwe umusaruro bagezeho muri uwo mwaka ndetse bakiha n’izindi ntego z’uko banoza imikorere.

Min. Uwacu asaba abana kuganuza ababyeyi babo kuko ari ingenzi cyane
Min. Uwacu asaba abana kuganuza ababyeyi babo kuko ari ingenzi cyane

Kimwe mu bigaragaza umusaruro uturuka ku muganura ngo ni uko mu Kigega Agaciro hagezemo amafaranga asaga miliyari 23 kandi zikaba zaraturutse mu maboko y’Abanyarwanda baharanira kwigira, birinda guhora bateze amaboko amahanga.

Isanganyamatsiko y’umuganura muri uyu mwaka iragira iti: “umuganura isoko y’ubumwe ni ishingiro ryo kwigira.”

Minisitiri Uwacu Julienne yasobanuye ko mu kwizihiza uyu munsi abantu bahurira hamwe bagasabana, bakunga ubumwe, bagasubiza amaso inyuma kugira ngo bareba umusaruro wabonetse, bakabishingiraho mu gukora ibindi bishya byatuma umusaruro wiyongera mu mwaka ukurikiyeho.

Minisitiri Uwacu yagize ati: “Uyu munsi abantu baraganira, bagasabana bityo bakareba ibitaregenze neza n’ibyo kwigirwaho byafasha mu mwaka utaha.”

Ikindi kandi ni uko abantu bakoze ibintu bitandukanye babimurika bagashimwa. Ngo ibi bituma bagenda bafite intego zirushijeho kugira ngo umwaka utaha batagawa ahubwo bazahige abandi.

Francine Uwamariya umuyobozi w’agatenyo mu kigega cy’iterambere “Agaciro Development Fund” yavuze ko uyu munsi uhabwa agaciro cyane kuko bigaragarira no mu musaruro Abanyarwanda bamaze kugeza muri iki kigega.

Yavuze ko ubu bagejeje amafaranga asaga miliyari 23 na miliyoni 300 kandi ngo byose byavuye mu bikorwa by’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Umusaruro w’Abanyarwanda ubwawo ni uwubaka iterambere ry’igihugu cyabo, Agaciro Development Fund kagomba kugaragara nk’igisubizo cy’umusaruro wabo.”

Straton Nsazabaganwa, umujyanama mu Nama Nkuru y’Ururimi n’Umuco  yavuze ko umuganura w’ubu ntaho utaniye cyane n’umuganura wa kera kuko ngo nubwo mbere umwami yatangaga imbuto akifuriza abaturage kweza, ngo n’ubu hagezwaho gahunda za Leta, bagahiga ibyo bazakora kandi byose bikazana iterambere ry’igihugu.

Ngo umuganura ufasha abantu kwishimira aho bageze, ariko bakumva ko atariho ha nyuma kuko haba hari indi ntambwe ndende yo gutera.

Ubusanzwe umuganura wizihizwaga tariki ya mbere Kanama buri mwaka, ubu bizaba tariki ya 7 Kanama. Ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu karere ka Nyagatare ariko mu bindi bice by’igihugu bikazabera ku rwego rw’umudugudu.

Umusaza Straton Nsanzabaganwa asanga nta tandukaniro rihari hagati y'umuganura wa kera no muri iki gihe
Umusaza Straton Nsanzabaganwa asanga nta tandukaniro rihari hagati y’umuganura wa kera no muri iki gihe

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ese umunsi w’umuganura warahindutse? Ubundi uwo munsi wabaga ku wa 1 Kanama!

  • Baraganura se ibyo badafite? imiti y,amenyo

Comments are closed.

en_USEnglish