Tags : MINEDUC

MINEDUC yasohoye ingengabihe y’ibizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yasohoye gahunda n’ingengabihe bizakurikizwa mu bizamini bya Leta by’umwaka wa 2015, kuva mu mashuri abanza, kugera mu byiciro byombi by’amashuri yisumbuye yose, arimo n’ay’imyuga. Mu mashuri abanza, ibizamini bizatangira kuwa kabiri tariki 03 Ugushyingo, bisozwe tariki 05 Ugushyingo. Abanyeshuri bakazatangirira ku kizamini cy’imibare. […]Irambuye

Abadivantisiti barasaba MINEDUC gukuraho amasomo atangwa ku ‘Isabato’

Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ i Mburabuturo barasaba Minisiteri y’Uburezi ngo ibakurireho amasomo n’ibizamini bitangwa ku munsi w’isabato (Ku wa Gatandatu) kuko ngo abenshi muri bo basibizwa, abandi bagacikiriza amashuri. Mu mwaka ushize abarenga 60 bacikanywe n’ibizamini bityo bagomba gusibira. Hakizimana Alphonse uhagarariye abanyeshuri b’Abadivantisiti muri iyi Kaminuza yavuze […]Irambuye

Abiga Tumba College barasabwa gukoresha ICT mu kubaka u Rwanda

Mu rwego rwo kwimakaza amahame y’ubutore n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, hagamijwe guhindura imyumvire, imitekerereze no kwihutisha iterambere, ku wa gatanu tariki mu karere ka Rulindo mu Ishuri rya Tumba College of Technology hasohojwe icyumweru cy’intore mu zindi n’igitaramo njyarugamba, hanamukirwa imihigo y’intore z’indashikirwa mu ikoranabuhanga mu mwaka wa 2015/16. Uyu muhango witabiriye n’abanyeshuri benshi ba Tumba […]Irambuye

Nigeria: Umunyeshuri ushaje kuruta abandi ku Isi yitabye Imana atayarangije

Umukambwe wafatwaga nk’umunyeshuri ushaje kuruta abandi yitabye Imana ku myaka 94 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we. Mohammud Modibbo ntiyabashije kwiga akiri umwana kuko icyo gihe yirirwaga azenguruka igihugu cye akora ubucuruzi. Yafashe icyemezo cyo kujya gutangira amashuri abanza afite imyaka 80, ubu yari umunyeshuri mu yisumbuye mu mujyi wa Kano uri mu Majyaruguru […]Irambuye

‘Bourse’ ya Frw 25 000 ntizahinduka ariko azajya atangwa ku

Misitiri w’Uburezi mushya Dr Papias Musafiri Malimba, avuga ko amafaranga y’inguzanyo ahabwa umunyeshuri wa kaminuza buri kwezi ngo amufashe ‘ayitwa Bourse’, ngo muri uyu mwaka ntaziyongera kabone n’ubwo umunyeshuri azajya aguza banki, ariko ngo azajya atangirwa ku gihe. Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, tariki 2 Nzeri, nibwo Inteko rusange y’abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena itangwa […]Irambuye

“Mwibuke twese turangiza kwiga ubukene twari dufite…” Hon Mudidi

Hon Depite Emmanuel Mudidi, wabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda mu bihe byashize, ntashyigikiye ko umunyeshuri uzagurizwa amafaranga yo kwiga yazahita atangira kwishyura inguzanyo yahawe akibona akazi ngo kuko umuntu arangiza akennye kandi afite byinshi byo gukemura, abihuriyeho na bamwe mu badepite, ariko Komisiyo y’Uburezi isanga ari amaranga mutima atakwiye gushingirwaho. Umushinga w’Itegeko rigenga itangwa ry’inguzanyo […]Irambuye

Abadepite ‘bamwe’ ntibumva uko umukoresha azafasha Banki kwishyuza ‘Bourse’

Umushinga w’itegeko umaze iminsi ibiri utorwa n’Inteko rusange, kuwa mbere tariki ya 31 Kanama – 1 Nzeri 2015, abadepite bagaragaje impungenge z’uko uzaba ari umukoresha w’umunyeshuri wagurijwe na Banki yiga, azikorezwa umuzigo wo gutanga amakuru ku bakozi barihiwe, ndetse itegeko rikaba rimuteganyiriza ibihano atabikoze, bakavuga ko abazarangiza bashobora kutazabona akazi kubera kwanga izo ngaruka. Bidasanzwe […]Irambuye

Abadepite barasaba ko ‘Bourse’ yajya itangwa hashingiwe cyane ku manota

Mu mpaka ku mushinga w’itegeko rizagenga ibyo gutanga inguzanyo ya ‘Bourse’ ku banyeshuri biga mu mashuri makuru, abadepite barasaba ko hazajya hashingirwa cyane ku manota y’umunyeshuri kugira ngo bizamure guhangana, Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri na we ntari kure y’ibyifuzwa ariko avuga ko uburemere bw’amasomo akenewe mu gihugu buzagira uruhare rukomeye. Ibisobanuro ku mushinga w’iri […]Irambuye

Western Union igiye kujya ikora ku rwunguko itange umusanzu mu

Nyuma y’umuganda w’igihugu, amabanki atandakanye mu Rwanda binyuze mu mufatanyabikorwa, Western Union (serivisi zo kuhereza no kwakira amafaranga mu buryo bwambuka imipaka), batanze intebe zo mu ishuri 100 ku bigo bya Groupe Scholaire Remera Protestant na Groupe Scholaire Gahanga I, abakoze iki gikorwa baravuga ko iyi ari intangiriro ya gahunda ndende bafite yo kugira uruhare […]Irambuye

Nyuma y’ibyabaye St André, Umutekano mu mashuri ugiye gukazwa-REB

Nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yinjiranye umuhoro mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya St André giherereye i Nyamirambo agatema umwarimu we, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda ‘REB’ buratangaza ko hagiye gukazwa ingamba z’umutekano kugira ngo hatagira umunyeshuri cyangwa umurezi wakora amahano nk’ayabaye. Kuwa kabiri, Umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane […]Irambuye

en_USEnglish