Digiqole ad

Abadivantisiti barasaba MINEDUC gukuraho amasomo atangwa ku ‘Isabato’

 Abadivantisiti barasaba MINEDUC gukuraho amasomo atangwa ku ‘Isabato’

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri avuga ko kwigisha atari ubucuruzi

Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ i Mburabuturo barasaba Minisiteri y’Uburezi ngo ibakurireho amasomo n’ibizamini bitangwa ku munsi w’isabato (Ku wa Gatandatu) kuko ngo abenshi muri bo basibizwa, abandi bagacikiriza amashuri. Mu mwaka ushize abarenga 60 bacikanywe n’ibizamini bityo bagomba gusibira.

Minisitiri w'Uburezi Dr Papias Musafiri wanayoboye SFB, asanga Kaminuza zitabuzwa kwigisha ku wa gatandatu
Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri wanayoboye SFB, asanga Kaminuza zitabuzwa kwigisha ku wa gatandatu

Hakizimana Alphonse uhagarariye abanyeshuri b’Abadivantisiti muri iyi Kaminuza yavuze ko abanyeshuri batagifite ikizere cyo gukomeza amashuri yabo kuko bacikanywe ibizamini bityo bakaba bagomba gusibira kandi bisaba amafaranga menshi.

Yagize ati “Abadiventiste dusengera hano dufite ikibazo kimaze imyaka myinshi cyane kuko abanyeshuri benshi bacicirije amashuri yabo bitewe n’ibizamini batakoze.”

Asaba Ministeri y’uburezi ko yakora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bizamini bitangwa ku munsi wabo wo gusenga bikurweho cyangwa bakajya bahabwa ibindi bibisimbura.

Hakizimana avuga ko ntako batagize ngo babikurirweho, ariko abayobozi ba kaminuza ntacyo babikozeho. Uyu munyeshuri na we ngo ari mu bashobora kuva mu ishuri kuko ngo adafite amafaranga yo kwishyura, akaba azasibizwa n’ikizamini atakoze.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias avuga ko umuntu wese afite ubwisanzure busesuye ku myemerere ye, ariko mu gihe atabangamiye abandi.

Avuga ko gushaka gusenga ubangamiye ubwisanzure bw’ishuri, ngo icyo gihe ubwisanzure bwawe bugarukira aho ubundi butangirira.

Yagize ati: “Nta mabwiriza ya MINEDUC azajyaho yo kubuza Kaminuza kwigisha ku wa gatandatu bitewe n’uko aribo bipangira gahunda yo kwigisha cyane ko bakangurirwa guhanga udushya mu myigishirize.”

Yongeyeho ko abantu benshi biga mu minsi ya week-end kimwe n’abagiga nijoro biterwa n’uko baba barigukora akandi kazi ku manywa.

Asobanura ko amashuri ubwayo ariyo agomba gusuzuma izi gahunda babona hari icyo bibangamira bigakurwaho cyangwa bakabikomeza.

Gukuraho amasomo yo ku wa gatandatu ngo byasobanura ko n’Abayisilamu basenga ku munsi wa Gatanu batanga na bo ikibazo cy’uko uwo munsi wakurwaho kugira ngo bahabwe ubwisanzure bwo kubahiriza umunsi.

Iki kibazo kandi yakijyanishe n’abanyeshuri biga mu mashuri yigenga atagendera ku ngengabihe ya Minisiteri y’Uburezi, bityo abanyeshuri bamwe bakaba bacikanwa n’amasomo mu gihe bagiye muri gahunda za Leta nko gukora itorero n’ibindi.

Minisitiri yavuze ko bashobora guhuza buri kimwe n’amashuri yigenga bitewe n’imikorere yayo, ariko ngo igishoboka n’uko abanyeshuri bajya bacikanwa n’amasomo n’ibizamini mu gihe bari muri gahunda y’igihugu bagomba koroherezwa bagahabwa ibindi bizamini (Special Exams).

Umuyobozi muri CBE ushinzwe imibereyeho y’abanyeshuri, Justine Imananimwe yabwiye Umuseke ko ishuri ritabangamira ubwisanzure bw’imyemerere ya muntu, ariko ngo ntibagendera ku myemerere ya buri dini kuko bose badahuje ukwemera.

Yagize ati: “Abanyeshuri bari mu madini atandandukanye kandi bose ntibasenga ku munsi umwe, guhuza amabwiriza y’ikigo n’iminsi abantu basengeraho ntibyakunda.”

Uyu muyobozi yemeza ko hari abanyeshuri bashobora gusibira kubera iki kibazo nubwo nta mubare wabo azi.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

51 Comments

  • ibyo bintu rwose ndumva nta shingiro bifite bazabanze babwira amakaminuza yabadive babanze nabo bakureho amasomo nibizami batanga ku cyumweru kuko bibangamira aba christu basenga ku cyumweu…niba rero abo badaclaiming nuko nyine baba biyemeje gukurikiza amategeko ikigo bigamo kigenderaho si non bajya ahandi.abo nabo rero kuko batiga mwishuri rigendera kwidini runaka nibakurikize amategeko ishuri rigenderaho cyangwa se niba batabibashije bajye kuzubahiriza isabato kuko nazo zirahari

    • Ibyo uvuga Fils rwose ni byo ! ni bajye mu bigo bigendera ku idini ryabo. None se abiga mu mashuri y’abahirika ntimuzi uburyo babazonga babahatira gukora gihirika ! Tworoherane, ubundi ubangamiwe ni we ukuramo ake karenge !

    • Hano ariko turimo tuvuga ibibazo bitandukanye my friend! We all know about beliefs. Sunday church goer would be ok studying and doing other work on Sunday, but remember Adventist may not. Let just not ignore religious liberty as it still have power. In the doctrine presented by Adventist church, the Sabbath was included, so the country knows that there is a certain group of people who do not work on the “Sabbath day” (At least that how they want their lifestyle to be) Remember even Umuganda is done Sunday.

  • amasomo ashobora gutangwa ariko ntihabe ikizamini samedi numva ntacyo byatwara muri ULK barabikoraga kandi ntawe byabangamiraga

  • Mu makaminuza y”abadive ho bamakinga sure ko Ibizami biri Key na amasomo byose Biba Ku cyu
    mweru

  • Abadiventisti b’umunsi wa karindwi mukomeze kwihangana kuko nyine ntakundi twabigenza kandi aho kwica rimwe mu mategeko yimana wabura ubuzima bwawe nkanswe gutakaza amashuri
    ariko ubuzima bugakomeza.

    • Nyamara imyemerere y’umuntu ntikwiye kumuhindura intagondwa! il faut savoir comment s’acclimater au nouveau milieu. Ntabwo rero wajya mu kigo gisanzwe gifite ingengabihe kigenderaho ngo wumve ko yahinduka kuko uhageze. Niba badashobora kuva ku izima nibareke kujya kwiga mu mashuri nkayo bajye muy’abadivantiste kuko arahari; Ariko sinashyigikira na gato uwanga gukora ikizamini ngo ni isabato! ari ibishoboka bategurirwa ingando kuko urumva ko harimo n’ikibazo cy’imyumvire

      • Buri wese agira imyumvire ye kandi society irushaho kuba nziza iyo abantu baretse kwita imyumvire y’abandi ubujiji. Nawe niwisuzuma uzasanga hari imyumvire ufite kandi kuri wowe ni iy’agaciro.

      • NKUNZE KO UVUZE KO ARI IKIBAZO CY’IMYUMVIRE. GUSA JYA UZIRIKANA KO IMANA ISHAKA KO TUBA ABANA BAYO, BIVUZE NGO ISHAKA KO TUGIRA IMYUMVIRE YAYO. NONE RERO JYA UHORA UZIRIKANA KO IMYUMVIRE YAWE IZAGUKIZA CG IKAKURIMBURA

    • ARIKO MWABANTU MWE NTIMUGAKABYE CYANE NGO MUBE IMPUMYI GUSIBA ISABATO NTIBUKUBUZA KUBA UMWEMERA KUKO KWEMERA KWIZA NIBIKORWA BYIZA NIMBUTO MWERERA BAGENZI BANYU.NTIMUKABE IMBATA ZIMIGENZO.

  • Leta y’u Rwanda ireberera abanyarwanda bose itavanguye amadini. Ntabwo rero MINEDUC ariyo rwego rwa Leta rushinzwe uburezi, yajya kwinjira muri ibyo byo gukora za horaires z’amasomo ishingiye ku byifuzo by’amadini.

    Biragaragara ko Abadventiste bikunda cyane bakirutisha andi madini hano mu Rwanda, none se bitabaye ibyo kuki mbona abiga i Mudende University ku cyumweru batababarira abanyaeshuri bo mu yandi madini bahiga. Ko mbona ku cyumweru hatangwa amasomo ndetse n’ibizamini, ko nta munyeshuri wateye hejuru ngo babihagarike?

  • iyo uri umunyeshuri ugomba kwiga ibindi bikazaza nyuma ukirinda gutsimbarara kandi ukubaha amategeko yaho wiga naho ubundi abo barabirukanye niba batisubiyeho ngo bamenye icyabajyanye muri kaminuza

  • Njye ndi umudive, nagize amahirwe yo kwiga no kwigisha ubuhanuzi birashoboka ko nabwize mbeshywe nanjye nkabesha abandi … muri bwo bivugwa ko ABADIVE BAZARENGANYWA KUBERA ISABATO ………… BIVUGWA KANDI KO HAZABAHO “ NOUVELLE ORDRE MONDIALE“abatarabyize ngo ni itegeko ruizashyirwaho n` abanyabubasha bategeka ko abantu bose basengera umunsi umwe bigamije ko “ vendredi – samedi na dimanche“ bidakomeza kwangiza ubukungu bw` isi , ………….; ba Nyirakazihamagarira rero baratangiye koko nimwe mutangiye kwikururira “nouvelle ordre mondiale“ , ko musabye se ibyo abasiramu nibasaba vendredi abagaturika nabo bakavuga ibyo bamaze kuvuga hejuru mwasomye amaherezo azaba ayahe ,,,,,, democratie se ivuga iki ?????? Rugamba ati ntumpeho ,,,,;

    Ko hari amashuri y` abadive mwagendeye ku mpanuro za ellen White , ayo mashuri mukayakomeza amavuriro yanyu akaba nta makemwa etc ….. mukareka kuba ba nyirakazihamagarira ,,,,,; ariko se mwashyiraho amashuri yo gufasha abakeri9stu ibyo nibyo bibababje reka da ….. amashuri yanyu niyio ahenda kw` isi yose bitewe no gukunda Impiya ,

    INAMA IRUTA IZINDI : MUREKE KWIVANA AHO MWARI MURI MUREKE KUBA BA NYIRAKAZIHAMAGARIRA …………….MUGABANYE GUKUNDA IMPIYA AMASHURI YANYU AHENDUKE ABANA B` ABADIVE BAYIGEMO BATAVUNITSE ETC

    • Ayo matiku, ibihuha, ubuhanuzi, ubuhezanguni, ubujiji, kwikunda, nta handi wabisanga uretse mu idini ry’abahirika!

      • icyo nizera ni uko ukuri kose kuzajya ahabona imbere y’intebe y’imanza y’Imana
        MURITONDE BANTU B’INYAMA N’AMARASO N’IBITEKEREZO BIHORA BIHENGAMIYE KU KURWANYA IMANA!!!!

  • Mundende university se nayo izakuraho amasomo batanga kucyumweru kubatari aba adventists???? These people need to be fair and serious. Nibajye kwiga Mudende if they cannot adapt themselves. Kuki abandi they adapt to the adventist university systems?ni babyibaza birabafasha kwihatira amasomo atangwa nuko atangwamo aho baba biga hose. Byose ni mindset.

  • ako aba dive barikunda…bose ko mu mashuli yabo batanga ibizamini ku cyumweru..bumvaga ko abandi badasenga!!!ibyo biheshejwe agaciro kereka ibigo byose bubahirije emyemerere yabantu bose badakuyemo bamwe

  • abiga bakanakora exam ku cyumweru se mubarusha gusenga? mureke kwirata

  • Zamyemerere nzo zingeze ahantu n’Imana iravuga Ngo mumenye ubwenge cyangwa……ahokugirango mwige mushyizeho umwete musoze amasomo yanyu mudasibibiye Ngo isabato kandi wasanga utajya ujya nogusenga.Leta yarabadohoreye. mubijyanye numuganda Ngo muwukora kucyumweru naho byagera mugakwepa none mubizanye no mumashuri?bizabagora

  • Aka ni akumiro mba ndoga Musinga! Mu gihe abandi bo bari kwibaza uko baziga nibatabona inguzanyo n’ibindi bijyana nayo hari abandi bari guhitamo iminsi yo kwiga no kubazwaho! Aba badive rwose nibave mu butesi n’ubutagondwa maze bamese kamwe bahitamo gusenga cyangwa kwiga. Icyi kibazo ntiyari gikwiye no kugibwaho impaka haba muri za kaminuza cyangwa muri MINEDUC kuko nta kibazo gihari!

  • Abadive mu rda ni hejuru ya 10% zabatuye u rda, bakaba idini ya kabiri nini nyuma ya catholique. Ubwinshi bwabo bugomba gutuma mineduc ikora marche arrière yemere ibyo basaba. Muzaba mureba !!leta ikeneye imisoro batanga cne cne ikaba ikeneye lobying aba chefs babo bayikorera aux USa. Ntawuteka ishami yicariye men…

    • @ Kamara

      Comment yawe iratangaje! Niba wumva ko abantu 10% ngo banatanga n’imisoro (?) ari bo bazatuma Leta yemera ibidashoboka ukwiye kujyanwa mu itorero bakabanza bakagusobanurira ko Leta ireba inyungu rusange idashobora na rimwe gushingira ibyemezo byayo ku byifuzo by’udutsiko! nk’uko Minister Musafiri yabivuze, uburenganzira bw’abantu runaka (harimo n’abadive) burangirira aho ubwo abandi butangirira.

  • Mwarimuzi ko muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa karindwi 1994,Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda batigeze bahagarika ubwicanyi ku isabato.
    Nta tangazo na rimwe twigeze twumva abayobozi b’idini ry’abadiventisiti bashishikariza abakristo babo guhagarika ubwicanyi ku isabato.
    Abicanyi b’abadiventisiti nta narimwe bigeze bahagarika kwica no kwiba ibintu by’abandi ku isabato.
    Mwitonde rero tubane mu bworoherane kuko Leta y’u Rwanda itagendera ku idini runaka.

  • ahubwo ngo hari abadive bicaga maze isabato yatangira bakajya kuyubahiriza! hahahahaaaaaaaaaaaaaaaa! ni akumiro.

    • Ibyo se bije bite? mwagiye mugereranya ibigereranyika?Nibyo harimo ababikoze ariko si bose. Reka stereotype kuko n’andi madini si shyashya cyane ko no mu biliziya bitari bizima.

  • ndumva mutakomeza gutinda kubadiventiste ahubwo ndumva icyo mwaha uburemere ariyo sabato baharanira kudakoraho kuko siyabo kuko yabayeho mbere yabo ahubwo mwakwita kucyo idusaba NUKO TUGOMBA KUBAHIRIZA AMATEGEKO Y’IMANA kuko na YESU yivugiyeko ahokugirango haveho ninyuguti imwe ijuru nisi byakurwaho.kandi haranditse ngo iyi amategeko arimwisi abarimwisi biga gukiranuka.

  • Baraba na Yesu rubanda nyamwinshi bahisemo Baraba Yesu Ngo nabambwe uriya uvuga ko yize ubuhanuzi akanabwigisha arambabaje mukomeze igihe kirageze kandi kirasohoye Aho abantu bagiye guhutamo BAraba kandi Aho niho kwihangana kw’Abera kuri bitondera amategeko Y’Imana abantu bareke kwitiranya kubahiriza itegeko ry’Imana no gusenga yemwe mwa bana mwe Petero yaravuze Ngo icyoroshye ni ukumvira Imana kuruta abantu.Kandi kuba i Mudende batanga ibizamini ku wambere ntabwo banyuranya nicyo BIblia ivuga naho ubundi iyo SFB ni amategeko y’abantu kandi amategeko Y’Imana niukuri Zaburi 119:142 ibindi ni ibinyoma.

  • Nshuti zanjye nujya kuvuga iby’Imana ujye witonda kuko nta marangamutima abamo. Kandi Imana ubwayo izihesha icyubahiro aho kubura ubugingo wabura amashuri.ntabwoba rero kuko ubitanga byose niwe dukorera kandi ukuri n’ikinyoma bizagaragara

  • mwese mwavuze neza ariko mwibagiwe ko mwe musenga dimanche no guhinga mibyemera?kuki mudashaka kumva ibyo umuntu yisabiye?niba abasiramu batarabisabye mwe dimanche ko ari umunsi wimirimo ndetse na vendredi ariko mwibukeko samedi ari umunsi wera wikiruhuko IMANA ubwayo yararuhutse wowe uvuga ayo magambo yo kwigomeka ku Mana ntabwo urusha helode ubushongore ariko yaguye innyo arapfa ntabwo uruta pawulo watunguwe agiye kurenganya ubwoko bw’IMANA.Nasomye sms za comments zanyu nsanga ibyahanuwe mugiye kibisohoza.

    KU BANYESHURI RERO MWIGA MURI ABADIVENTIST:Nimihumure ntabwo yesu ayobewe ko muhari IMANA YACU SI UMUNTU NGO YIBESHYE KANDI NTABWO YIBAGIRWA ibana natwe muri byose ibituheraho irabibona tegereza wihanganye hafi aho hari igisubizo wowe urasabwa kwizera twese twahanganye nabyo kandi twarize tubona nakazi keza abo babatera ubwoba ntamana baturusha kandi nubuhanga ntabwo baturusha wowe wirinde kwica andi mategeko yaba aya leta cyangwa y’IMANA Bible says aho niho kwihangana kwabera kuri bitondera amategeko y’IMANA Bakagira guhamya nkukwa yesu naho utakwiga kaminuA IMANA irahari HUMURA SOMA YOAUWA1:9 Wongereho yesayq 41:10

  • Ariko rero hano hari abantu bigiza Nkana ese sfb na AUCA bakora kimwe ? jyewe nziko sfb abasaba ko reta yaborohereza ni aboherezwa nayo naho ntiwajya muri AUCA woherejwe na reta mukuri rero numvaga bahabwa umunsi w’Imana Bibiliya ivuga naho abazanamo andi madini cg indi myemerere ntawurabisaba kdi ntawuravuga ko abangamiwe kuyindi minsi, basana abanyeshuli ngo bakomere kuko nuku akarengane kazatangira.

  • ubanza harimo n’ubunebwe no kwigira bajeyi,no mu muganda bavuga ko badakora kuwagatandatu, ubuyob ozi bukbaha umnsi wo kucyumweru nawo ntibawubahirize……bajye bakora , ntabwo imana izabatenguha ngo kuko bakoze cg bubahirije amategeko y’ikigo…ikibi nugutotezwa gusa, kandi ndizera ko batabikorerwa

  • Ariko se ubundi ko kuwa gatandatu atari umunsi w’akazi mu Rwanda n’izindi service ko hakora ubishatse kuki Ministre atumva ko aba badivantisiti b’umunsi wa karindwi babangamiwe koko?Ibi nabyo bizategereze Nyakubahwa Prezida wa Repubulika kweli?

  • Ellen white yarabashutse.nanga kwiyemera kwanyu muzira Papa na kiliziya ariko ntimuzayisenya
    soma matayo16,16-19 petero ni urutare rwubatsweho kiliziya gaturika
    yohana 20,20-23 abo muzakiza ibyaha bazabikizwa abo muzabirekera bazabigumana(penetensiya)

    • NANGE NKURANGIYE Dan7:25 na Dan11:34-39
      Uzasome urwandiko rwa Petero uzasanga asobanura neza ibuye Yesu yavugaga.
      Naho ibyo gukiza ibyaha, ni ukuburira umuntu akava mu byo Yezu yanga urunuka, nibwo uba umukijije ibyaha ndetse mwikizanyije.

      Mbese kuki babanenga ujya ubyitaho cg wibera mu gufana idini gusa?

  • wowe wasomye ko Petero bisobanura urutare cg bisobanura ibuye!Ese Petero na Kiliziya ubihuza gute?uko byagenda kose isabato yahawe Adamu si abadive kdi ni isezerano ridakuka(kuva 31:16).Naho icyumweru nta tegeko kigira,soma neza.

  • Nshuti bakundwa mwihangane kuko n’igihe dusigaranye ni gito.dore vuba aha igishushanyo cy’inyamaswa kigiye gushyirwa kumugaragaro.hahirwa uba maso.ibizavugwa ni byinshi:injiji zibangamiye gahunda z’iterambere,intagondwa,….hahirwa uba maso

  • Byahanuwe ko mu minsi y,imperuka hazaba ibihe biruhije kandi ko tugeze mugihe gikomeye. Abubaha Imana bakitondera amategeko yayo muri iyi minsi bafatwa nk’abatagezweho kuko si ibijyanye n’Isabato gusa ahubwo amategeko y’Imana arasiribangwa nabavuga ko ari umubare munini ku isi.

    kubahiriza Isabato naryo ni rimwe mu mategeko icumi Imana yatanze kandi ntaho tubona hagaraza ko ryavanywe mu yandi mategeko y’Imana ndetse batubwirako na Yesu yayubahirizaga kandi tugomba kugera ikirenge mu Cye. Imyizerere cg imyemerere ni ikintu gikomeye umuntu atakwirengagiza ahubwo hashobora kuba hari izindi mpamvu zituma babikora kuko ntahantu havuga ko ibizamini byashobora no gushyirwa mu yindi minsi bishyirwa ku minsi ibangamiye bamwe cyane cyane bishingiye ku idini runaka kandi bizwi neza ko bafite umubare w’anyeshuri bafite batabyemera.

    Ikingenzi rero mwe kumva ko umuntu niba ari umudive ngo atakwica amategeko ahubwo wowe kurikiza amategeko y’Imana utarebye kuby’Idini. kuko burya muri buri dini abantu babeshejwemo n’impamvu zitandukanye zishobora gutuma bamwe mubaririmo bashyirwaho icyasha cyabaririmo bose.

  • @kalisa,usa nudakurikira. None wariwabona anadive bakora umuganda samedi ? None se leta ni injiji yabemereye kuwukora sunday? Menya ko leta ireberera abantu bose, n abadive barimo. Nibishaka guhirima izange kubarengera urebe, ushobora kuba utazi uko politiki zikinwa wowe nakubonye. Abaturage nkaba clients kubanya politique , umucuruzi umucuruzi uzubwenge ntiyemera hari umu clients numwe umucika. La politique est de même.

  • ariko itegeko nshinga ry’u Rwanda rivuga neza ubwisanzure mu myemerere. nibategura iyo examen ku isabato ntibabategurira iyabo bakayikora undi nunsi bemeranyaho? kuki bo batsimbarara bagatsemba bavuga ko bagomba gukora examen ku myemerere yabi ihakana? muti abasilamu nabo bazashega? kwa gatanu ku basilamu koko ni umunsi wo gusenga ariko si umunsi babujijweho gukora ikintu icyo ari cyo cyose nkabadive!!! please nimubahe amahirwe angana nayanyu. gusa nabo badive nabo niba bahatira abiga iwabo kwiga ku munsi bagakwiye gusengaho nabo baba ari abaswa!! kuko nabo baba babangamiye abantu mu myemerere yayo. nkomye urusyo nkoma n’ingasire. cysri igitekerezo cyanjye. nimworoherane amahoro atahe mu banyarwanda!!

  • once again let me be back for more clarifications ,Mr or miss freind has not captured my contribution , muri make sinemeranya n` ibivugwa n` abanyeshuri , ahubwo nashishikarije abayobozi b` idini ry` abadive kudakunda impiya bakubaka amashuri afasha abayoboke babo , ibyo kandi ninabyo uwitwa umuhanuzi ELLEN G WHITE yabagiriyemo inama . sinunva rero aho Freind ahera atukana nareke tworoherane , abahindanya avadive namwe nimutange ituze kuko abadive nabo bazi neza ko hari inyigisho zipfuye bigishwa nkuko no mu yandi madini ariko bimeze , twese tworoherane .

  • byo amashuri y’abadive nabanze akureho kwiga kucyumweru abone gusaba ibindi

  • Mu Rwanda ko numva bisigaye bikaze nta weekend mukigira? Ngo nukugira se bamenye ubwenge bwinshi? Nyumvira nawe umuyobozi muzima ngo abayisilamu? Nonese kuki abavugira nibo batanze ikibazo? Naho abavuga ngo mudende mwabuze urwitwazo nyine bo kugira ngo ujyeyo uba ubizi neza ko ari adventist niyo mpamvu ntamarangamutima ukiriho so niyo kaminuza rero bazashobore bayite iyabasenga dimanche Urebeko haruwatanga ikirego. Leta ko itabakoresha umuganda samedi?

  • Abavuga ngo amashuri y’Abadventiste nabanze areke kwigisha no gutanga ibizamini ku cyumweru,abo bibangamiye bakwiye kwivugira ikibazo cyabo binyuze mu nzira zose zasubiza ikibazo cyabo.
    Ku kibazo cy’aba banyeshuri njye mbona Leta yari ikwiye kukigana ubushishozi kuko abo banyeshuri niyo iboherezayo kuko biramutse bibaye guhitamo kwabo ntawakwemera kujyay. Ariko muri za Kaminuza zigenga umuntu niwe wijyanayo kandi akabwirwa amahame yakumva ntacyo amutwaye akiyandikisha, naho mu mashuri ya Leta ntamahitamo kuko nyine bakugenera.
    Ubwo rero Leta nk’uko yumvise ibitekerezo bya benshi cyangwa bake ku ngingo y’101 y’itegeko nshinga inakore ubushishozi ihe umudendezo ushingiye ku itegeko nshinga riha amadini uburenganzira bwo gusenga.
    Bavandimwe banjye mwegucika intege natwe byatubayeyo twiga GS Gahini ariko ubu ndi rwiyemezamirimo.Imana ni nziza ibihe byose

  • ariko Imana ni urukundo koko!
    hari aho mwasomye mu byanditswe ko dimanche cg vendredi ari iminsi yo kuruhuka? umunsi Imana yitoranirije ikaweza ikawuha umugisha ikawuruhuka igategeka umuntu kuwuruhuka ni Isabato,umunsi wa 7. kandi ntaho dusoma ko wahindutse. ntimwishuke rero, hazabaho umunsi ibyo mwaruhiye byose ntibibe byabarengera. n’aho abo bana bo muri SFB bo bakomere ku Mwami. ikiruta ni ukumvira Imana kuruta abantu
    numva nta n’impamvu yo gukomeza kureclama.

  • Abera tugiye gutabarwa murabe maso.vuba aha kumugaragaro tugiye kuzira kwizera kwacu isabato mpimbano (Dimanche) igiye gusimbura isabato y’ukuri.isuzume kuko Umwami ari hafi kugaruka

  • abadventiste babavugishije menshi koko
    ahaaaa
    mwakwicecekeye ko atarimwe mwabajijwe ra?
    minister yasubije uko abyumva ubwo guhitamo nukwabariya banyeshuri
    gusa mugomba kumenyako ari uburenganzira bwabo gusaba bagahabwa cg ntibahabwe
    urumvako ntaho bihuriye namashuri ya kidive kulo mwese murabizi busness ntibamo amarangamutima kandi mburabuturo sidini ni reta. mwibuke ko reta tuyihuriramo twese.
    icyindi Imana niyo ishobora byose nibidashoboka iyo nyirubwite azi neza ibyo arimo
    abadive kucyumweru bigisha programme zijoro kandi zigibwamo nushaka ajyayo abizi yabihisemo
    hari nandi ma kamunuza yigisha dimenche kandi atarayabadive itandukaniro nuko ujyayo aba abizi bitandukanye nibyabariya banyeshuri
    gusa muminsi yimperuka ntibyabura kandi ntibizasohozwa cg ngo bisohorere kubiti kuko icyo nikibazo cyoroshye gushakira umuti muburyo bwo gufasha abanyarwanda utavanguye nka public institution
    mbifurije gukomera kukwizera kwanyu Yehova azababe bugufi

  • Nhuti z’Imana, abo banyeshuri barazira inyigisho batsindagiwe mo kuva babayeho, ntabwo ukuri nyako babasha kukubona! nta wukwiye gutinda kubyerekeye iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato; kuko ibyo byose byari ishusho y’ ibyari kuzabaho ariko UKURI nyako ni Kristu YEZU; (Kolos:2,16-17). YEREMIYA nawe, kera cyane, yahanuye iby’isezerano rishya kandi ridakuka ko umuryango w’Imana wishe isezerano rya mbere yari yawuhaye; 31,31-34. na 33,19-21, maze igirana na DAWUDI isezerano RISHYA.Na none mu gitabo cy’ ABAHEBUREYI;4,1-7, abiringiye umunsi wa karindwi, nabo bahamagariwe gusanga abandi kuko imyanya igihari,aho kuzira ukutumvira kwabo nka bagenzi bacu bo mu isezerano rya kera baguye mu cyaha cyo kunangira imitima maze imirambo yabo ikararikwa mu butayu; HEBUR (3,17). N’uko rero ntawe ukandagira sabato kuko itakibaho, hari YEZU KRISTU MUZIMA. Nasingizwe ubu n’iteka ryose, Umubyeyi Bikira MARIYA,WE NYENYERI iyobora abarangamiye ijuru adusabire.

  • Fils ibyo uvuga biratandukanye. Abanyeshuri bajya muri kaminuza z’ Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, baba bazi neza internal regulations agenga izo kaminuza. Ibyo rero bitandukanye n’abanyeshuli b’applyinga bakemererwa kwiga mu mashami ya Kaminuza Y’U Rwanda atandukanye harimo na UR~CBE/GIKONDO CAMPUS. Ikibazo gihari REB niyo yagikemura kuko mubanyeshuli iha inguzanyo harimo n’abasenga k’Umunsi w’Isabato.

  • muribyose shutiz’Imana banyarwanda banyarwandakazi twite kucyodupafana ntitwite kucyadutanya umubyeyi abyara abana umwe akamenya ,undi ntiyite kukumenya ibyobyose umubyeyi arabire akabaha urukundo rubakwiye kandi rungana abataramenye Isabato, nakamarokayo ntitwabarenganya abashaka kuyimenya bizere basome ntibagendere kubandi cg amaranga mutimayabo ahubwo basabe mwukaw’Imana abagenderere nabo baracyafite amahirwe yokumenya, naho uwameye mumureke hakore imbaragaza kibyeyi Leta ubwayo yite kuri icyokibazo nkumubyeyi ,ifatanyije nabayobozi baza kaminuza haba iza Leta nizijyenga murakoze ,mugire amahoro y’Imana mwese.

  • Ntimukayoborwe n amarangamutima,ahubwo muvuge ukuri nkuko kuri niba kandi mutabishoye mureke mubireke.Amagambo menshi abamo ibicumuro.

Comments are closed.

en_USEnglish