Mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East ) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama 2015 hasojwe itorero ry’abatoza b’Imparirwabumenyi za IPRC East, byitezwe ko ibyo batojwe bizabafasha kwimakaza indangagaciro na kirazira nyarwanda kugira ngo basanishe umurimo wabo w’uburezi n’inshingano bafite ku gihugu. Itorero ry’abatoza b’imparirwabumenyi (intore za IPRC East) […]Irambuye
Tags : MINEDUC
Muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) bamwe mu banyeshuri barangije umwaka wa gatatu, baravuga ko amashuri bize agiye kubapfira ubusa kuko babona ngo batazarangiza ayo bari basigaje kubera isomo ry’Icyongereza rigiye gutuma basibira kandi ngo bakaba nta bushobozi bwo kuziyishyurira undi mwaka. Abanyeshuri basaga 127 bo mu mashami atandukanye y’Ikoranabuhanga nko mu Bwubatsi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki 1/8/2015 Perezida Paul Kagame mu gusoza itorero ry’indangamirwa icyiciro cya 8, yasabye urubyiruko rwiga mu mahanga kujya rushyira imbere ibifite akamaro, ubumenyi buhaha bukaba bwo kububaka no kubaka igihugu cyabo, yanasabye abategura iri torero kureba uko bajya bavanga aba bana biga mu mahanga n’urubyiruko rw’imbere mu gihugu. Iri torero ryatangiye […]Irambuye
Mu muhango wo kumurika udushya twakwifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi ku rwego rw’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nyakanga 2015 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumunyi n’ikoranabuhanga (CST) abarimu bagaragaje ko ababyeyi badohotse mu gukurikirana uburere bw’abana bakabona ko bituma ireme ry’uburezi rikomeza kuhangirikira. Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y’Uburezi kugira […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Kamena 2015, mu Karere ka Ruhango hashojwe amahugurwa y’Ikoranabuhanga ku bariumu 30 bahuguwe n’ishuri rikuru rya ISPG, abahuguwe biyemeje kurushaho gukunda ikoranabuhanga ndetse bakitwa abasangwabutaka muri ryo. Muri gahunda y’Ubutore ishuri rikuru rya ISPG ryashyizeho umurongo wo gutanga umusanzu waryo mu guhindura mu by’ubumenyi abaturanye naryo cyane hibandwa […]Irambuye
Minisiteri y’Uburezi n’abaterankunga bayo kuri uyu wa kabiri bavuze ko imibare y’abana bava mu ishuri yiyongereye mu mwaka ushize, kandi ngo hari abayobozi b’ibigo by’amashuri batanga umubare w’abanyeshuri badafite kugira ngo amafaranga bagenerwa na MINEDUC yiyongere. Ikibazo cyo kuva mu mashuri ndetse no gusibiza abanyeshuri ni cyo cyagarutsweho cyane kuko bigaragara ko hari abana bataye […]Irambuye
Minisiteri y’uburezi ivuga ko abarebwa n’uburezi bose hamwe mu Rwanda; ababyeyi, abarimu, abanyeshuri ndetse na Minisiteri bagomba gushakira hamwe ibintu bishya bakora mu burezi bw’u Rwanda bigamije kuzamura ireme ryabwo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC yavuze ko ibi nibigerwaho bizaba ari igisubizo ku bibazo by’ireme ry’uburezi rigomba kuzamuka mu […]Irambuye
Mu myaka itanu cyangwa 10 ngo hari icyizere cyo kuba umuntu azajya yifashisha ikoranabuhanga mu gukoresha ibintu byose ku buryo ashobora kuvurirwa iwe mu rugo cyangwa akohereza imodoka mu rugo kuzana imfunguzo mu gihe yazibagiwe. Ibi byavugiwe mu nama iteraniye i Kigali y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa mbere tariki 25 Gicurasi […]Irambuye
Mu nama yahuje Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) n’abayobozi b’ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro byo muri iyi ntara basanze kunoza imikoranire bikwiye kongererwa imbaraga kugira ngo imyuga n’ireme ry’uburezi bitezwe imbere no gukorana hagati y’ibigo by’imyuga n’abikorera biruhseho kunoga. Ishuri rya IPRC East rikora igenzura n’ihuzabikorwa ry’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara […]Irambuye