Digiqole ad

Abiga Tumba College barasabwa gukoresha ICT mu kubaka u Rwanda rushya

 Abiga Tumba College barasabwa gukoresha ICT mu kubaka u Rwanda rushya

Eng. Pascal Gatabazi umuyobozi wa TCT atanga impanuro ku Ntore zarangije

Mu rwego rwo kwimakaza amahame y’ubutore n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, hagamijwe guhindura imyumvire, imitekerereze no kwihutisha iterambere, ku wa gatanu tariki mu karere ka Rulindo mu Ishuri rya Tumba College of Technology hasohojwe icyumweru cy’intore mu zindi n’igitaramo njyarugamba, hanamukirwa imihigo y’intore z’indashikirwa mu ikoranabuhanga mu mwaka wa 2015/16.

Eng. Pascal Gatabazi umuyobozi wa TCT atanga impanuro ku Ntore zarangije
Eng. Pascal Gatabazi umuyobozi wa TCT atanga impanuro ku Ntore zarangije

Uyu muhango witabiriye n’abanyeshuri benshi ba Tumba College ndetse n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo n’intumwa ya Minisiteri y’Uburezi.

Mu byo abanyeshuri bize muri iki cyumweru harimo gusigasira ibyagezweho bubaka ejo hazaza n’iterambere ry’igihugu, bizemo no kwihangira imirimo.

Eng. Pasacal Mutabazi umuyobozi wa Tumba College of Techonology yasabye izo ntore gukomereza aho kuko ngo ni byiza mu gukorera igihugu.

Yagize ati “Icyo tubifuzaho ni indangagaciro kugira ngo bibere abandi isomo b’ejo hazaza, niyo mpamvu twabatoje bihagije uburyo bwo kwihangira imirmo.”

Yakomeje avuga ko izi ntore zatojwe byinshi mu minsi itanu, kandi biteguye kubishyira mu bikorwa.

Minisiteri y’Uburezi yo ishimishijwe n’impamvu y’uko icyo gikorwa cyahizwe n’abakerabigwi igihe batozwaga umwaka ushize, ndetse no kwesa imihigo yari yarahizwe kuko icyo ni igikorwa cyabaye ubwambere muri kaminuza zose mu Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Dr Ntivuguruzwa Celestin yavuze ko iki igikorwa cyabaye muri kaminuza zigera kuri 27 mu Rwanda hose, kandi ngo hari izindi zizabikora ikindi gihe.

Abanyeshuri bitabiriye iri torero bagera ku bihumbi 14 mu gihugu, abanyeshuri bashya nibo benshi kurusha izindi ntore mu kigo, ibyo nka Minisiteri y’Uburezi ngo bibaha intege zo kuzakomeza gutanga ubufasha bushoboka kugira ngo iyi gahunda izakomeze, kandi bashyiramo imbaraga kugira ngo abanyeshuri bashya biyongere bihagije ndetse banagere ku mihigo biyemeje.

Yagize ati “Iki ni igikorwa gikomeye cy’umuco wacu, watekerejwe na Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka 100 Abakoloni baciye itorero mu gihugu cyacu, akavuga ati ‘Kugira ngo dushobore kurinda ibyagezweho, ndetse no kubakira ku byagezweho, itorero rigomba kugaruka mu gihugu’.”

Dr Ntivuguruzwa Celestin yakomeje avuga ko hagomba kubaho ubufatanye mu kubaka u Rwanda rushya, kandi ngo intore iyo iri mu gikorwa cyose kigoranye ihura n’ingorane zishobora gutuma ateshuka, ndetse ntikigerweho, rero iyo bavuze ko ari intagamburuzwa ku nkomezamihigo , baba biyemeje kuzahangana n’izo ngorane zitandukanye bashobora guhura nazo.

Yavuze ko bagomba kuba indashyikirwa mu bumenyi mu byo bize, bakubaka u Rwanda rushya, ndetse na Afrika muri rusange.

Muri uyu muhango, intore zagaragaje ibyo batojwe, nyuma zihiga imihogo ikubiyemo imishinga umunani, irimo  iyo Gutanga amahugurwa ku ikoranabuhanga (ICT) mi bigo by’amshuri abanza bitatu muri Bushoki, kuzasana mudasobwa 200 mu bigo bya Leta kandi zigatangwa mu mashuri yisumbuye.

Muri gahunda ya hanga umurimo: bavuze ko bazafasha amakoperative yo muri Bushoki mu bijyanye n’amashyiga ya cana rumwe ava mu bisigazwa by’ibicanwa, kuzafasha imiryango ibiri muri Rulindo mu kubona ibyuma bishyusha amazi (solar water Heaters).

Bahigiye gufasha inshike enye za Jenoside yakorewe Abatutsi bazigurira inka enye. Bazafasha ikigo cy’ishuri ribanza rya Murambi mu kwiyubaka hatangwa ibikoresho by’ibanze mu biro, gutanga amahugurwa mu ikoranabuhanga ku bigo by’amashuri yisumbuye muri Rulindo, no guhugura abaturage ba Rulindo mu ikoranabuhanga.

Abari bitabiriye uyu muhango barimo abanyeshuri n'abatumiwe
Abari bitabiriye uyu muhango barimo abanyeshuri n’abatumiwe
Intore zerekana ibyo zize
Intore zerekana ibyo zize
Zerekana ibyo zize
Zerekana ibyo zize
Zize n'ibijyanye n'umuco nyarwanda
Zize n’ibijyanye n’umuco nyarwanda
Zerekana uburyo kera byagendaga
Zerekana uburyo kera byagendaga
Moses afundura inzoga y'imihigo
Moses afundura inzoga y’imihigo
Uhagarariye Minisiteri y'uburezi avuga ijambo
Uhagarariye Minisiteri y’uburezi avuga ijambo
Umudepite uhagarariye urubyiruko mu ntekoshingamategeko Justine Mukobwa
Umudepite uhagarariye urubyiruko mu ntekoshingamategeko Justine Mukobwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • iki gihugu kizaubakwa n’abana bacyo niyo mpamvu aba biga muri za TVETs tubitezeho byinshi mu iterambere ry’igihugu cyacu

Comments are closed.

en_USEnglish