Digiqole ad

Nyuma y’ibyabaye St André, Umutekano mu mashuri ugiye gukazwa-REB

 Nyuma y’ibyabaye St André, Umutekano mu mashuri ugiye gukazwa-REB

Ikigo cyitiriwe Mutagatifu Andereya cyabereyemo amahano (Photo: Izuba-rirashe).

Nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yinjiranye umuhoro mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya St André giherereye i Nyamirambo agatema umwarimu we, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda ‘REB’ buratangaza ko hagiye gukazwa ingamba z’umutekano kugira ngo hatagira umunyeshuri cyangwa umurezi wakora amahano nk’ayabaye.

Ikigo cyitiriwe Mutagatifu Andereya cyabereyemo amahano (Photo: Izuba-rirashe).
Ikigo cyitiriwe Mutagatifu Andereya cyabereyemo amahano (Photo: Izuba-rirashe).

Kuwa kabiri, Umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubutabire, ubugenge n’ibinyabuzima “Physics, Chemistry & Biology (PCB)” yatemye mu mutwe umwarimu wamwigishaga ubutabire akoresheje umuhoro bivugwa ko bapfaga amanota.

Kugeza ubu Police y’u Rwanda iravuga ko igifite uwo mwana, gusa ngo aragaragaza ibimenyetso by’ihungabana, ndetse iperereza rikaba rikomeje ngo harebwe niba yarakoze ariya mahano yahahamutse, ariko ngo n’aba yarabikoze ari muzima azabihanirwa.

Janvier Gasana, umuyobozi wa REB avuga ku byabaye ati “Iperereza riracyakorwa ngo harebwe icyabiteye, niba n’umwana ari muzima mu mutwe,… ntibikwiye…umwana utema mwarimu n’iyo yaba yamuhemukiye bingana iki,…uko byagenda kose igikorwa ni kibi, n’iyo cyakorwa n’urwaye mu mutwe ntabwo bikigira cyiza.”

Gasana ariko anasaba Abanyarwanda kuturirira kubyabaye ngo bakabye inkuru nk’aho hari igikuba cyacitse.

Yagize ati “Umutekano urasanzwe,…umutekano urahari, gusa abantu ntibakabone ikintu kimwe kibaye ngo bavuge ngo ibintu biracitse, ibintu biradogereye, nta gikuba cyacitse. Twese turabizi ko umutekano ari ngombwa, uretse no mu ishuri no mu isoko, n’ahandi hose hahurira abantu benshi umutekano ushyirwaho…turimo turareba uko ibintu nkabiriye bitakongera kuba.”

Abajijwe ku ngamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazasubira, Gasana yavuze ko bitoroshye guhita ushyira ibyuma bisaka abantu ku mashuri yose, kuko ngo bisaba ingengo y’imari n’igenamigambi ryizwe neza.

Ati “Ingamba zo ziba zijyanye n’amafaranga,…gushyiraho ibyuma bigenzura nk’ibiri imbere y’amabanki n’ahandi, bifite uburyo bitegurwa, bigashyirwa mu ngengo y’imari, abantu bakanareba ko bishoboka.

Ariko bitanashobotse sibyo kamara, ibigo byose bifite umusekirite (ushinzwe umutekano), nabyo byarebwa uburyo abantu batajya binjiza ibintu bidakwiye kwinjira mu kigo cy’ishuri, bisanzwe biriho ariko noneho bizakomeza bishyirwemo imbaraga, ku buryo abantu baba abanyeshuri cyangwa abarimu batinjiza ibintu bidakwiye kujya mu kigo cy’ishuri.”

Police y’u Rwanda yo, Umuvugizi wayo Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke ko bagiye gukomeza gukangurira ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kwita ku mutekano, ndetse no kurushaho gukurikirana ibibazo n’amakimbirane biba biri mu bigo, kuko ngo bagiye babimenye mbere bajya babikemura bitaragira ingaruka.

CSP Twahirwa yasabye ibigo by’amashuri n’ababicungira umutekano kujya bagenzura neza niba nta bantu binjirana ibintu bidakwiye kwinjiranwa, mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.

Ati “Muribuka ibigo by’amashuri byatwitswe, ni uko habaga habayeho uburangare…kandi uretse n’intwaro, hari n’abashobora kwinjirana ibiyobyabwenge kandi nabyo byangiza abanyeshuri.”

CSP Twahirwa yavuze ko kugeza ubu nta ngamba zidasanzwe zafashwe kubera ikibazo cyagaragaye muri St Andre, kuko igihugu cyose gifite umutekano kandi badashobora guhita bashyira Abapolisi mu bigo byose.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Ni bafate ingamaba zo kujya basaka uwinjiye mu kigo wese afite igikapu yaba umunyeshuri cyangwa undi muntu. Ibyo wenda bizajya bitinza abanyeshuri mu gitondo binjira mu kigo ariko nta kundi byagenda.

    • Ariko noneho uranyishe kabsa ubwose uwo mwanya bajay bafata wo gukora screening yabanyeshuri magana wava hehe, ariko ubwo abanyeshuri bazajya batangira kuza saa kumi nimwe asubuyi, cyngwa amasmo azajya atangira saa ine ahubwo jye nabobrije gutwara classeur, gusa nayo ahishemo icyuma cyajyamo da.

  • ubwose yaturukanye umuhoro murugo yahahamutse ra ?ngo barebe niba yarabikoze yahahamutse ariko rwose murasetsa

  • Nawe ati ntabyacitse!! Birenze gucika ahubwo, hari ahandi yari yabyumva kwisi cg undi mwaka numwe nkibyo byigeze bibamo mu Rwanda? Ahubwo nukubwo uwatemye haruko ari gushyigikirwa ariyo mpamvu ikigo kigikora, ubundubu baba bamaze kucyagiriza Ingengasi hafunzwe benshi nukuwo arugezweho muri LETA.

    • Byibuze wowe ugerageje kuvuga ukuri!
      Aya magambo abayobozi bari kuvuga n’uburyo bayavuga biragaragara ko harimo ikintu cyo kubogama.
      Ndabona byose byatewe n’uwakoze ikosa n’uwarikorewe. Ntabwo nirengengagiza ko abanyarwanda benshi intambara n’ibyayikurirkiye byatugizeho ingaruka ariko rero amategeko nabe amwe kuri twese. Niba umuntu akoze ikoze ikosa yere kwitwa interahamwe, umwicanyi, ruharwa hanyuma undi nakora ikosa nk’iryo bavuge ngo tugomba kureba impamvu zabiteye. kuki se batareba impamvu zabiteye kuri bose?
      Umutegetsi akihanukira ngo nta gikuba cyacitse ku kontu kiba bwa mbere mu mateka y’uburezi mu Rwanda? Cyangwa biraterwa n’aho uwakorewe iyaha akomoka mu Rwanda cyangwa n’uwakoze icyaha uwo ari we?

  • eh eh dore ya polisi yacu uburyo ihengama bitewe n’uwakoze icyaha. Uwo bamwitegereje basanga yemerewe guhahamuka. Iyo aba mwene Sebahinzi w’i Cyuve aba amaze gukatirwa, yageze mu kasho.

    • Baca umugani ngo ibyiza bisekwa nk’ibibi. Ngo yemerew guhahamuka hakaba hari abandi batabyemerewe!!!
      Birantangaje kubona Umuseke waretse iki gitekerezo cyawe kigahita!!!

  • ok

  • Murebe neza aho si Interahanwe zabinjiranye? Kabaye

  • Baduhe version officielle kuko kuvuga ngo bapfuye amanota sibyo. Nonese bapfa amanota yarangiza agahahamuka. Iyi ni version officieuse. Cg bapfuye akadahingwa !

  • Ko bivugwa ko uriya mwalimu yamuteye sida se murumva atariwe ukwiye kubiryozwa? Yo amwica ahubwo kuko nawe yamwiciye ubuzima

  • Sukisa, uri mwene Sebahinzi wa Cyuve se ngo utubwire icyo ushaka kuvuga ? Cyangwa wumvise umuhoro wumva intoki zirakurya ? Uzibeshye.

  • ariko uziko musetsa! @ari abemerewe kwica hanyuma baashakirwa des excuses bidons! Yo aza kuba mwene gahutu ubu aba yamaze gufungwa uruunuzo barutaye muri wc! Mbiswa ma!

  • Ntago ari bibi gushyiraho iyi nkuru ku kinyamakuru cyanyu, ariko nanone mutange amakuru nyayo none se mu byukuri ukoze analyse usanga uriya mwana yarabikoze ari uko atababaye bikamurenga agashaka kwihorera! Ikigaragara nuko mwanga kuvuga inkuru uko iri kandi ntago bivuze ko ntacyo muyiziho neza!! So we need nu version, if not ntimugashyireho amakuru ituzuye kuri buri kimwe! Gusa kuri jye ntago nshyigikiye amahano yabaye gusa nkeka ko hari ikibyihishe inyuma ku mwana kdi kitari cyiza!

  • Umva mbabwire kuriburirugi rwikigo umuhungu numukobwa bashirwe ho bajye basaka izonkozi zikibi. mbere yo kuzana ibyo bikoresho byogusaka mu vuga

  • niba ibyo muvuze bigenderwaho byaba bibabaje.

    ntakundi niho mwisanze

  • ingamba ningombwa Ariko Palice ikore ipereza neza kurikiriya kibazo neza kuko ndahamyako batapfuye Amanota gusa baribafite ibindibapfa ntago umwana yafata umwanzuro umezekuriya ntakindi kibazo afite gusa REB ikwiye gufatira ingamba abarezi bagaragaraho ibintu nkabiriya byokudaha amanota abanyeshuri bayakoreye ndetse bagakurikirana nabayatanga bayaha abatayakwiriye cyaneko abarezi basigaye bashukisha abanyeshuri babakobwa cyanecyane amanota bakabangiza bakabatoza umucomubi wubusambanyi nkaba nahamyako ibyaribyo byose nabariya aribyo bapfuye kuko ntago umwana yafata umwanzuro ugayitse nkuriya kumanotagusa. murakoze

  • yamaze

  • itonde iperereza rikorwe kuko ibyo uvuga nta source ubifitiye. ibyo gutema umwalimu; kumukubita nkibyabereye mu bugesera turabirambiwe? tubigishe kuva mu kwimyira kugeza mubaye bakuru muduteme?

  • amakuru yimpamo,nyuma y’iperereza ryakoze nuko uyu mwana w’umukobwa yaryamanaga nuyu mwarimu akamuha amanota,noneho uyu mwarimu yari yaranduye virus itera sida/VIH,uyu mukobwa amaze kumva amakuru ko uyu mwarimu yanduye sida yahise ajya kwipimisha asanga nawe yaranduye,nuko afata icyemezo cyo kuzica uyu mwarimu wamuteye VIH/SIDA.iyi niyo mpamvu yimpamo ibyihishe inyuma.

    murakoze

  • Jado ngo niko byagenze bavuga ko umwana yasanze mwalimu yaramwanduje Sida agira trauma murumva rero ko nubwo uwo mwana afite amakosa yo kwihanira ariko umwalimu nawe wanduza umwana abigambiriye yarakwiriye guhanwa. reka turebe icyo iperereza rizageraho gusa birababaje binatanze isura mbi ku kigo twese twumvaga ko ari intangarugero no kugihugu

  • Ntawamenya kuko uryamana na mwalimu ngo amuhe amanota aryamana na benshi kuko siwe umwigisha wenyine nonese ayandi manota yaba yarayabonaga muri izi nzira? ubwo yaba yarandujwe na benshi ahubwo nagaruka mwitegure izindi nkomere

  • Mwaramutse neza ndagirango ngire icyo mbasaba mwadukoreye inkuru nyayo ivuga niba koko uyumwarimu yaranduje uyumukobwa VIH/SIDA cyangwa ataribyo?tukava murujijo.naho abavuga ngo police irikubogama bite we ngo nuwo mukobwa uwariwe ndahamya ko barikwibeshya kuko naho igihugu cyaba kiri kwerekera.nizereko ataribyo.mudufashe mudukure murujijo bapime abobose bamenye niba barwaye numukobwa agire icyo atangaza.visa uyu murezi basanze yaranduje uyumwana wumukobwa yasabirwa igihano kidasanzwe kdi gikomeye cyane.murakoze.

  • Urakoze wowe wowe wiyise “hf”.
    Njye nasomye aya makuru yose. Ariko nakomeje kwibaza ukuntu virus ya sida yaba yarakuze mu gihe gito uyu mwana amenyanye n’uyu mwarimu kuko uyu mwaka w’amashuri wari umwaka wa mbere amwigishije kuko bavuze ko Prof Gasoma yigishaga muwa kane no muwa gatanu. None se nkurikije ukuntu umuntu wanduye Sida idahita igaragara mu kanya gato nk’imitezi isanzwe byaba byaragendekeye uriya mwana w’umukobwa gute kuko n’iyo urebwe amafoto ye niba koko arwaye sida urabona ko asa n’uyimaranye iminsi iyo ndebye uko umubiri we ugaragara ku mafoto. Birashboka ko ashobora kuba yaranduriye ahandi hanyuma kubera kwiheba bigakubitana n’ikibazo cy’amanota hanyuma hakaza kiriya gikorwa. Ntabwo biriya byaje umunsi umwe kugira agere igihe ashaka umupanga. Biragaragara ko yabitekereje igihe kirekire. Naho mwarimu kuba yarwara sida ntabwo ari igitangaza kuko sida ni indwara umuntu wese ashobora kurwara n’ubwo abenshi bayita indwara y’uburangare ndetse abandi bakayita indwara y’umurengwe ariko njye siko mbibona.
    Ikindi kibazo gikomeye bashobora kubapima bombi bagasanga koko bose barwaye ariko mu by’ukuri wenda uriya mwana yarandujwe n’abandi hanyuma uriya mwarimu akabigwamo kandi wenda azira ubusa. Simpakana ko ibyo kuryamana bidashoboka ariko bashobora kuba braryamanye bose barwaye hanyuma bikitirirwa nyiri umutwe munini.
    Ikindi njyewe nzi uriya mwarimu kuva kera ntabwo nemera ko yaba yararyamanye n’uriya mwana w’imyaka 17.

  • Uyu Murezi niba koko arwaye agomba guhanwa byintanga rugero sinemeza ko uyu mwana wumukobwa yamutema kubera amanota niba uyu mwarimu arwaye koko kuba uyu mwana yaramutemye ntagihano kilimo ahubwo bashake abazi gutema neza bakureho umwanda uwo murezi ni inyanga birama

  • Bamuteme???!!! waht a f***k

  • Ubwo koko murumva uriya munyeshuri badashaka kumukingira ikibaba kabisa.Narimiwe!

  • Bose babafunge ari uwasambanyaga umunyeshuri ari n’uwemeraga gusambana na mwalimu

  • Barashaka kumukingira ikibaba. Ejobundi hari undi watemye nyina ariko bamutwaye buguru budakora hasi. Aha wagirango polisi iri mu mishyikirano, sinzi icyo bamuca da!

  • aha imana niyo izi ukuri

Comments are closed.

en_USEnglish