Abadepite barasaba ko ‘Bourse’ yajya itangwa hashingiwe cyane ku manota
Mu mpaka ku mushinga w’itegeko rizagenga ibyo gutanga inguzanyo ya ‘Bourse’ ku banyeshuri biga mu mashuri makuru, abadepite barasaba ko hazajya hashingirwa cyane ku manota y’umunyeshuri kugira ngo bizamure guhangana, Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri na we ntari kure y’ibyifuzwa ariko avuga ko uburemere bw’amasomo akenewe mu gihugu buzagira uruhare rukomeye.
Ibisobanuro ku mushinga w’iri tegeko byatangwaga na Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga n’Ibidukikije yari kumwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba.
Komisiyo yabwiye abadepite inshamake y’ibikubiye mu itegeko, ko mu buryo bushya bwo gutanga inguzanyo umunyeshuri n’umwishingizi we (uyu yahinduye inyito yitwa uhagarariye umunyeshuri) bazajya bumvikana na Banki (ikigo cy’imari, ubu Leta yagiranye amasezerano na Banki y’itsuramajyambere, BRD).
Hasobanuwe ko abazajya basaba inguzanyo ari Abanyarwanda, bakazajya baba batsinze ikizamini cya Leta, baremerewe kwiga mu mashuri makuru ya Leta mu Rwanda. Minisiteri y’Uburezi ngo ni yo izajya ikora urutonde rw’abemerewe gusaba inguzanyo.
Minisitiri w’Uburezi yabwiye abadepite ko hazajya hashingirwa ku bintu bitatu kugira ngo umunyeshuri abe afite amahirwe yo kwemererwa inguzanyo. Ibyo birimo kuba yarize amasomo akenewe cyane n’igihugu, kuba yaratsinze neza ndetse no kuba ari mu byiciro by’ubudehe byemererwa gufashwa na Leta.
Abadepite bifuje ko inguzanyo yajya itangwa hagendewe ku manota umunyeshuri yagize kugira ngo nibura habemo ikintu cyo guhangana (competition).
Hon Mudidi Emmanuel wanabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda mu bihe byashize, ari mu bashyigikiye ko bourse yajya itangwa hagendewe ku manota y’umunyeshuri.
Yagize ati “Amashuri makuru yose ntari ku rwego rumwe, Havard University cyangwa Oxford ntibifatwa kimwe n’andi mashuri, numva amanita yaherwaho ufite menshi akajya mu kigo cyiza.”
Mudidi kandi avuga ko kuba umunyeshuri aba yasabye inguzanyo azishyura kandi akaba ari umuhanga, uwo ari wese akwiye kuyihabwa hatagendewe ku byiciro by’ubudehe ngo kabone n’iyo umwana yaba ari uwa Minisitiri runaka.
Ati “Iyo tugiye mu byo kurushanwa numva umwana wagize amanita yo hejuru , niyo yaba ari uwa Minisitiri akwiye gufatwa hatajemo ibyiciro by’ubudehe kugira ngo tuzamure umuco wo guhangana.”
Iki gitekerezo asa n’ugisangiye na Hon Depite Nyabyenda we uvuga ko amanota ari ngombwa kuyagenderaho ariko hakajya hanarebwa amasomo akenewe cyane mu gihugu (priority).
Avuga ko ngo mu gihe cyo kugena imyanya mu burezi amasomo akenewe yajya ahabwa ijanisha mu myanya ryo hejuru, noneho andi adakenewe cyane akajya ahabwa imyanya mike.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri asobanura iyi ngingo y’amanota n’uburemere bw’amasomo akenewe, yavuze ko amasomo akenewe ari gahunda Leta yiha mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa itanu bitewe n’iterambere igihugu cyifuza.
Yavuze ko mu gutanga bourse hazajya harebwa mbere na mbere ayo masomo akenewe ariko ngo birashoboka ko umuntu watsinze cyane mu masomo adakenewe cyane n’igihugu yahabwa amahirwe kuruta uwo muri ariya masomo akenewe bitewe n’ayo manota n’icyiciro cy’ubudehe arimo.
Hon Rwabyoma we asanga ibyo kugendera ku masomo byitwa ko akenewe cyane bikwiye kutazakurikizwa mu ntangiriro z’ubu bushya bwo gutanga ‘bourse’ Minisiteri ikazabanza gufata igihe cyo kubisobanura ngo kuko abantu bose ntibakwiga ibintu bimwe.
Yagize ati “Ibyo gushingira ku masomo akenewe bikwiye kuvamo bikazasobanurwa. Byaba ari ivangura rigaragarira buri wese ‘Open dicrimination’ ku bana batize ayo masomo.”
Uyu mushinga w’itegeko rigena uburyo bushya bwo gusaba inguzanyo no kuyihabwa binyuze muri banki, kuri uyu wa mbere ntiwabashije gutorwa, abadepite baraza gokemeza kuwujyaho impaka mu buryo bw’ubugororangingo no gusaba ibisobanuro mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 1 Nzeri 2015, dore ko hatowe ingingo 10 muri 24 ziwugize.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
21 Comments
None se uburemere bw’isomo bukuraho ko ukeneye inguzanyo agomba kugaragaza ubushobozi (amanota akenewe)?
Uburezi mu Rwanda ababukubise hasi baracyakomeje mu mugambi wabo aho ubundi leta ariyo yagombye gukora akazi kayo.Uburezi,Ubuvuzi, niryo terambere rirambye kandi rigirira u Rwanda rwejo akamaro.None usobanura gute ko batubwirako ubukungu bwiyongera kuri 6,5% hanyuma bagacupita umuriri Hopital?
Turabashimiye,gusa Twakwibaza Kuvuga Amasomo Acyenewe Ubwo Adacyenewe Kuki Adakurwaho? Mudusobanurire Niba Itariki Yo Gutanjyira Kwamashuri Zakaminuza Ari 7nzeri2015 Kuko Hari Igihuha Cyuko Ngo Haba Hiyonjyereyeho Iminsi Bitewe Nuko Online Registration Bitarigukunda.
@ Evariste Habimana: Itangazo ribivuga neza riri kuri site web ya kaminuza. Gutangira amasomo ni kuri 21/09/2015.
SOma ku rubuga rwa kaminuza urahasanga igisubizo cy’iki kibazo cyawe!
Njyewe numva hari ibintu leta itakwirengagiza abana ba bacyene biga mucyaro muri conditions y’ubuzima igoranye ntushobora kunganya amanota n’umwana wa ministrie umucuruzi runaka ufite umwanya wiga muri green hills ahubwo iyo bourse nigendere kubacyene itangwe hakurikije icyiciro by’ubudehe kandi hitabweho amasomo umwana yize.biragoye ko umwana wo kugikongoro kumpera z’uburundi yigira amanota meza nk’umwana wa depite cyangwa ministrie bitewe na conditions yizemo n’abarimu batanganya ubushobozi
Rwanda??? Amasomo umuntu yiga agenwa nuburyo yatsinzemo, bigakorwa na ministeri cg se ikigo kibifitiye ububasha. Hanyuma financial support bigakorwa nurundi rwego. Icyambere nuko haba hirindwa conflict of interest ikindi nuko inguzanyo yose yishyirwa. Niba yishyirwa, abantu basuzumwa kimwe hashingiwe kuri credibility yumukiriya wabo…Guhabwa amafaranga yinguzanyo yo kwiga, ugaragaza ko wemerewe kwiga muri iryo shuri (Admission) ivuga ko amanota n’ amasomo uziga byubahirije gahunda zishuri kandi byemewe na government.
Icyo gihe abashinzwe gutanga amafaranga yo kwiga yinguzanyo bareba inyandiko zitandukanye bakaguha amafaranga cg waba haribindi bibazo ufite bifitanye isano namafaranga bakayakwima ukajya ahandi kuyasaba kuko nubundi ari loan uzishyura. Sinemeranya nange na Minister ibyo avuga, kuko amasomo kaminuza itanga aba yaremejwe na leta cyane ko diversification in knowledge and skills ari gahunda yihaye mukuzamura ubukungu bwigihugu muri byose ntanumwe usigaye inyuma. Ikindi nabasabaga ko mwazatandukanya ibyo mwita kuba uwambere mugihugu ntabwo bibaho statistically,…Umuntu iyo abonye amanota menshi, bavuga ko yabonye menshi mumasomo runaka, ..kubanyeshuri runak bakoze icyo kizamini…mumwaka uyu nuyu…Nukuvuga ko umuntu ashobora kubona 60% muri PCM akaba uwambere mubanyeshuri 5000 bakoze icyo kizamini mugihugu muri iryo shami, undi agakora HEG, akabona 90% akaba uwambere muri 10000 bakoze icyo kizamini muri iriyo option. Ushaka kureba students performances by options, ushobora gusanga abanyeshuri batsinda neza muri HEG kurusha PCM, ukoresheje data distribution system. Icyogihe bakagereranya nanone na participation mode bagasaga abana bakunda kwiga cyane HEG than PCM, icyogihe bashobora guhita bavuga bati reka turebe impamvu abana benshi batashaka kwiga PCM…
In this context ntiwavuga ko uwabonye menshi muri HEG niwe muhanga, kuko haba hirengagijwe izindi factors zitanga amakuru kuri performance cyane ushobora no gusanga muri HEG ari naho hari benshi batsinzwe. Kuba uwambere mugihugu bifite ikindi bivuze, hasabwa ko statistically umubare wabitabiriye ikizamini uba uri representetative mugihugu, ibintu bidashoboka nabusa, kereka abanyeshuri bize bimwe bose, bazakora ikizamini kimwe, aho birashoboka ko wakora generalization. Kuba bikorwa ubu harimo amarangamutima menshi kandi bidakwiye…..
Ntabwo rero byakumvikana ukuntu wavuga ngo uraha bourse uwabonye 90% muri HEG as if niwe wagahebuzo, ukavuga ko uwabonye 60% muri PCM ari umuswa Never!!!…Bikwiye kurebwa muri angle yuko ayo mafaranga ntabwo ari award, ni loan, niba bose bemerewe kwiga kaminuza, nibahabwe amafaranga kuko bazanayishura. Noneho kubera gahunda za leta, ubudehe bube umwihariko wundi runaka utashizwe muri rusange kuko ni case iri particular…
Nibige no Ku Kibazo cya abanyeshuri batahawe inguzanyo kandi bari baremerewe faculties(nk’uwapplyinze mumakaminuza y’u Rwanda atanga A1 akongera akapplying no muri A0) ebyiri bakamwima inguzanyo hamwe kandi yujuje ibisabwa NGO ayibone ahandi.
Urugero: umunyeshuri yahawe nursing i Rwamagana Ntibayimuhera inguzanyo, akaba yarahawe crop science akaba ayishakira inguzanyo kuko ibyangomvwa abyujuje.
Nyabuneka nimwige Ku kibazo cyaba Bantu. Murakoze
Ubumenyi ngiro nibwo buri kwisonga, twese nitwiga ibikenewe ngo tubone akazi ko hairi domain zingenzi zizabura abanyeshuri uru:science irata agaciro kind biragira ingaruka ku banyarwanda benshi.
None se ko gutangira ari kuwa mbere ayo masezerano na bank azaba twaratangiye arko se ko inguzanyo twayisabye reb brd yo izakora ik?
Twishimiye imyanzuro mufata yo kuzamura ireme ry’uburezi ariko muge muzirikana ko n’ibiciro byibicuruzwa byazamutse ,ubwo rero mwari mukwye kureba uko mwakongera amafaranga adufasha mubuzima bwa bburi munsi kuko 25000 ntagihagije
Birababaje kumva ngo abiga amasomo akenewe nadakenewe, ngo abiga amasomo akenewe ngo nibo bahabwa inguzanyo. none ndibaza ese ayo masomo adakenewe mu iterambere ry’igihugu nikuki bayashyiraho ndetse bagatuma nabana bigihugu bayiga? ese aho aba babivuga harya batuma harumwana wabo woherezwa kuyiga?? ubwo abazayiga barumvikana”. birababaje kumva ngo abana biga amasomo adakenewe kdi bikavuga nushinzwe kuyashyiraho.
YES, IYI MVUGO IKWIRIYE KUVAHO PLZ; ”AMASOMO ADAKENEWE”. BAREBE UKUNDI BABYITA NAHO UBUNDI BYATUMA UMUNTU YIBAZA IMPAMVU HASHYIRWAHO ISOMO RIDAFITE AKAMARO
Ariko se ari abiga ayo masomo ADAKENEWE, ari abayigisha ari n’abatanga impamyabumenyi zayo, tutibagiwe n’abahemba abarimu bigisha ayo masomo mwita ADAKENEWE,ubwo amakosa ni aya nde? muri make, imyaka 6 yose higishwa ayo masomo ADAKENEWE, ingengo y’imari yose iba yayatanzweho, minerval y’abana baba batanze, igihe kiba cyatakaye ku mpande zose, ingengo y’imari igendera mu itegura, itngwa n’ikosorwa ry’ibizamini by’amasomo ADAKENEWE biba bibaye impfabusa,kandi abashinzwe uburezi barebera ari nabo babihaye umugisha ,barangiza ngo ngo ngo…..; Desordre iri mu burezi imeze nk’iyigeze kuba muri Miniust mu myaka ya 1994-2000,ariko nibura yo kagezaho kararangira none Miniust iyobowe neza uyu munsi.
Kwita ku masomo akenewe byo nta kibazo mu gihe bagararaza ko abayize barangiza bakagira icyo bamarira igihugu mu iterambere, ariko nanjye namye nshyigikira kandi nubu nshyigikiye ko bourses zajya zitangwa hakurikijwe amanota abana bagize nta kujya mu byiciro by`ubudehe.
Nubwo umwana ayaba ari uwa minisitiri akaba yatsinze neza kurusha abandi nibamuhe bourse nta kibazo. Bityo mu rwego rwo kwita kuri ya masomo wenda bavuga ko yimirijwe imbere ya science n`imyuga, bavuge bati ibi turabigenera 60% noneho 40% iharirwe ubumenyi nyamuntu n`ibijyana nabyo ariko hafatwe abana batsinze kurusha abandi!
Kuba ari uwa Minisitiri agahabwa inguzanyo nta kosa nabibonamo aramutse yiga mu buryo bumwe n’uwa rubanda rugufi. Ikindi nuko byaba byo Leta ishoboye kubona amafaranga iguriza abana bose bemererwa kwiga Kaminuza n’amashuri makuru. Ariiko se niba amafaranga adahagije, Minisitiri akigisha umwana we mu mashuri meza yigenga kuko afite ubushobozi, uwa rubanda akiga ya gahunda y’igice cy’umunsi, yigishwa n’umwarimu udafite motivation ihagije, abayeho mu bukene busanzwe buranga imiryango nyarwanda, koko witaye ku mubare w’amanota uwo mwana n’uwa Minisitiri babonye waba nta karengane ushyizemo? Kereka hashyizweho igipimo cy’amanota ku mwana wize muri conditions izi n’izi mu buryo bwa rusange hashingiwe ku bintu runaka bigira uko byongera cyangwa bigabanya amahirwe yo kugira amanota..Twirinde kugira amarangamutima kuko amategeko atorwa n’abafite ubushobozi bwo kwigisha abana babo ngo dusubize inyuma politiki yo kuzamura abafite amikoro make.
muduhe urutonde rw’amasomo akenewe ariyo duhitiramo abana bacu, ubundi ayo adakenewe nayo bayatubwire hatazagira uyayoberaho!
Ahubwo jye numva hakurikizwa amanota umunyeshuri yabonye kugirango bamuhe Ishuri misused as bourse (gukomeza muri kaminuza akwiye) nk’uko tubimenyereye. Ariko inguzanyo (scholarship) igatangwa hakurikijwe ubushobozi bw’ababyeyi. ababishoboye bakaba barihira abana babo nk’abo ba Ministers n’abadepite kuko n’ubundi barihira za kaminuza zo hanze ndetse zimwe zihenze kurusha iz’inaha.
Hakabaho na scholarship of excellence ku banyeshuri bahize abandi muri masomo atandukanye to emulate others.
Aho kuvuga ngo amasomo akenewe n’adakenewe,
Noneho Mudidi asigaye yemera ko amanota ariyo yashingirwaho mu gukomeza amashuri?! Ni byiza pe. Rwose Leta yacu nidufashe kaminuza zige zijyamo abahanga kuko kaminuza si education pour tous, muvane iby’ubudehe muri kaminuza kuko iyo ugeze muri Universities mu Burayi na Amerika gukomeza amashuri ntawe uzakubaza iby’ibyiciro by’ubudehe iwanyu mu Rutsiro, icyo bareba ni ubushobozi. Ababufite muborohereze whatever their social ranks!
Nyakubahwa minister of education nabo mufatanyije twe ababyarwanda turabashinja ivangura nkana rigamije gutesha agaciro abana babanyarwanda kandi bazira ibyo batazi amasomo adakenewe muyafitiye urutonde ese kuki yigishwa muri kaminuza y’urwanda mwebwe muba mushaka amafaranga gusa mwarangiza mukagaraguza agati uwabagaburiye mwagiye mushyiraho cyangwa mutangaza ibyo muzagenderaho muanga nguzanyo mbere yuko musaba abanyeshuri gusaba umwanya muri kaminuza? B
ARIKO MU BYUKURI GUHEREZA UMUNYESHURI BOURSE NTA NGUZANYO MUMUHAYE
KANDI NTA BUSHOBOZI AFITE MUBONA MUTARI GUTAKAZA UMWANYA WANYU?
BYOSE BIZARANGIRA KANDI MUMENYE NYUMA YA BYOSE HARI HARI UBUNDI BUZIMA BUTARIMO
AKARENGANE
Comments are closed.