“Mwibuke twese turangiza kwiga ubukene twari dufite…” Hon Mudidi
Hon Depite Emmanuel Mudidi, wabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda mu bihe byashize, ntashyigikiye ko umunyeshuri uzagurizwa amafaranga yo kwiga yazahita atangira kwishyura inguzanyo yahawe akibona akazi ngo kuko umuntu arangiza akennye kandi afite byinshi byo gukemura, abihuriyeho na bamwe mu badepite, ariko Komisiyo y’Uburezi isanga ari amaranga mutima atakwiye gushingirwaho.
Umushinga w’Itegeko rigenga itangwa ry’inguzanyo ku banyeshuri biga muri Kaminuza riherutse gutorwa n’inteko rusange y’abadepite ku wa kabiri w’iki cyumweru, rivuga ko umunyeshuri azishyuzwa akimara kubona akazi kazwi, bamwe mu badepite bagasaba ko nibura yazahabwa igihe cyo kubanza gukemura ibibazo by’ubuzima.
Hon Mudidi Emmanuel umwe mu batanze ibitekerezo ku ngingo ivuga uko umunyeshuri azishyuzwa, avuga ko ari ibintu bizwi ko umunyeshuri arangiza kwiga afite inshingano nyinshi zo gukemura no kubanza kwiyitaho.
Ati “Mwibuke twese turangiza kwiga ubukene twari dufite….dusaba akazi ibintu byose ari ukuguza….ubwo iminsi irindwi ni cyo gihe cyo kwishyura? Tube ‘pratique’ kuko twese ni ubuzima twanyuzemo.”
Hon Mukayisenga na we abona ko iyi minsi irindwi yateganyijwe ngo umunyeshuri ubonye akazi azahite ibitangaza atangire kwishyura ari mike, ugereranyije n’ibyo umuntu urangije akazi abakeneye gukemura, ndetse ngo bishobora kuba byamuviramo guhemuka ntatange ayo makuru nk’uko abisabwa n’itegeko.
Hon John Ruku Rwabyoma we asanga umunyeshuri hari byinshi aba akeneye igihe arangije ishuri, nko kwiyubaka agatangira ubundi buzima, bityo ngo bikwiye ko abamuhaye inguzanyo bamufasha nibura bakareka kumwishyuza mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere abonye akazi akabanza akiyubaka.
Uyu mudepite avuga ko bigaragara nk’igihano cyane kuruta kumvikana kuba mu itegeko harimo ko iyo umunyeshuri adakoresheje inguzanyo yahawe icyo yagenewe akwiye guhita yishyura amafaranga yose yahawe n’inyungu yayo, .
Agasaba ko ibi byakongera kwigwaho kuko hari ubwo umuntu ashobora kugira impamvu ikomeye kandi itunguranye ituma akoresha ayo mafaranga ibyo atagenewe.
Hon Nyabyenda we, kuri iyi ngingo abona Minisiteri y’Uburezi ariyo ikwiye gusuzuma impamvu umunyeshuri atakoresheje amafaranga uko yari yayasabye, bityo ikaba ariyo yandika ibaruwa yo kumuhagarika bitewe n’uko yumvise ikibazo.
Ibyo ngo byakwambura ikigo cy’imari kuba cyarengera kikarenganya umunyeshuri.
Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga n’Ibidukikije yize itegeko, yo ariko ivuga ko haramutse hajemo amaranga mutima mu itegeko, ridashobora kubahirizwa.
Hon Mukazibera Agnes ukuriye iyi Komisiyo, avuga ko abatanga ‘bourse’ na bo ari abantu bashobora gusuzuma impamvu umunyeshuri yagize, bakayiha uburemere (n’ubwo ibyo bisobanuro bitari mu itegeko).
Avuga ko abantu bose bafata inguzanyo, banki itajya ibihanganira iyo barengeje igihe biyemeje cyo kwishyura , cyangwa ngo ibababarire barakoresheje ayo mafaranga icyo atagenewe.
Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Malimba Musafiri we avuga ko kugira ngo hirindwe ko umunyeshuri yakoresha inguzanyo icyo itagenewe, amafaranga menshi azajya ahabwa ikigo yigaho, hishyurwa zimwe muri serivisi akenera.
Aha yatanze urugero rw’amafaranga y’ishuri, ay’isomero, cyangwa aya mudasobwa kuko ngo hari ubwo Ministeri izajya ireba ibikoresho nkenerwa by’umunyeshuri ikamuha amafaranga yo kubigura ku kigo.
Minisitiri avuga ku muntu uzategekwa kwishyura inguzanyo n’inyungu, yagize ati “Guta ishuri ntabivuge niho, umunyeshuri azasabwa kwishyura amafaranga yose yagurijwe n’inyungu yayo.”
Iri tegeko rivuga ko mu gihe umuntu azaba yapfuye kandi yaragurijwe amafaranga yo kwigiraho atazayishyuzwa, ndetse ngo n’igihe byagaragara ko yagize ubumuga butuma atakwishyura, igihe azagaragaraza inyandiko za muganga, ntazishyuzwa.
Iri tegeko rinavuga ko umunyeshuri uzishyura amafaranga n’inyungu zayo ari uzaba yagurijwe, ariko uwo Leta ngo izaba yahaye ‘Bourse’ (amahirwe yo kwiga bitewe n’impamvu), ayo ntazayishyuzwa.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
16 Comments
Ariko izi ntebe zose ziri vide abadepite bazicaraho baba bagiye he?
fmkj
Nkurunziza/Kagame bose ntamwana arimo, kandi babaze kwironderera inyungu zabo. Nahogufata igihugu cuburundi ntivyoroshe nagato uretse kumena amaraso yinzira karangane.
Turifuza kumenya niba muri iri tegeko hari ingingo zivuga ku byerekeye kwishyuza abanyeshuri bize mu mahanga bahabwa inguzanyo ya Leta. Birasa nkaho iri tegeko abadepite batoye ryibanda gusa ku banyeshuri bahabwa buruse (inguzanyo) na Leta biga mu Rwanda bakaba basabwa kuyishyura.
Niba rero iri tegeko rireba abanyeshuri bose bahabwa inguzanyo, baba abiga mu Rwanda cyangwa abiga mu mahanga, abanyarwanda bakagombye gusobanurirwa neza umubare w’amafaranga abiga mu mahanga bazajya bishyura. Tuzi ko abo biga mu mahanga bahabwa amafaranga menshi cyane iyo ugereranyije n’ahabwa abiga mu Rwanda.
Ese mu kwishyura iyo nguzanyo, abanyeshuri bize mu mahanga ku nguzanyo ya Leta bazajya bishyura amafaranga yose Leta yabatanzeho (Tuition, Living allowance, Research fees, Air ticket etc..)? Cyangwa se bazajya bishyura amwe muri ayo andi batayishyuzwa? Cyangwa se bazajya bishyuzwa amafaranga angana n’aya bagenzi babo bize mu Rwanda? Dukeneye gusobanukirwa neza kuri iki kibazo.
Abo biga mu mahanga ku nguzanyo ya Leta se nabo bazajya basinyana amasezerano na BRD mbere y’uko bahabwa iyo nguzanyo? niba ari yego se, BRD izajya iha abo banyeshuri umubare w’amafaranga ungana ute? Bazajya babaha se amafaranga yose harimo Minerval, ayo kurya n’icumbi, ayo kwivuza, ay’ubushakashatsi, ay’urugendo rw’indege etc..?
Iki kibazo kigomba gusobanuka neza, abanyeshuri biga mu mahanga bakamenya neza ikibategereje n’uko bizagenda mu guhabwa no kwishyura inguzanyo, kuko nibiramuka bidasobanutse neza mu itegeko abo badepite batoye, bizagorana cyane kurishyira mu bikorwa.
JAMES KABAREBE, Rwanda president 2017! mu rugendo rwa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika aherutse kugirira ku mugabane wa Afurika muri Ethiopia yatangarije abaperezida ba Afurika ko niba mu gihe wayoboye uko kingana kose utarabashije gutegura umuntu uzagusimbura amakosa aba ari ayawe atari ay’abaturage.
@2017, u are mentally handcaped ibyo uvuze bihuriyehe ninkuru ubitanzeho nkibitekerezo. Perezida wa America avugira isi? Ese ibyo avuze byose bigomba kuba ari ukuri? Ni perezida wa America nyine ibyibindi bihugu ntibimureba.
UBUZE AMANOTA AMWIMURA IKIGO KIKAMWIRUKANA BIZEGENDA GUTE?
Wumve nkome!!!!!!!!!!!!!
http://www.youtube.com/watch?v=oeSbOOpeViU
Mudidi ur’umuntu wumubyeyi rwose!
mudidi ur’umuntu w’umubyeyi rwose
Ariko mbaze, bariya badepite bose barimo guca urwapilato, buriya bose niko bishyuye ra? Kuko bashaka gukorera umutwaro uremereye abari kuzamuka ubu. Izo cash, bazimpaye uretse kuzishyirira mu mishinga, naho ibyo kwiga ndabona byanga. Gusa, ikindo ibi bizatuma abarangiza bajya gushaka ubuzi hanze y’urwanda. Ubwo nzaba ndeba uzajya kubishyuza.
Mudidi. urebakure knd uzigushira mugaciro ureke abakira ububwa bakabukubitira abandi. Babivuze ukuri koko ngo <> nitwebwe urubyiruko twabatoye KUMAJWI MENSHI nne ntibashako harugera ikirenge mucyabo! Bamaze kwambuka none barigushakaguca iteme knd inyuma harinabandi bakeneyekwambuka.
None se abadepite barimo kubona ko impuhwe zabakamyemwo ? Urwanyu mwararumaze none mugiye konka abana nk’urukwavu rusheshe akanguhe. Mugire amahoro
Abadepite nibashishoze wamugani bibuke bakirangiza amashuri ubukene bari bafite (Mudidi). Ese utabonye akazi mu Rwanda ukakabona hanze wazishyura gute? Gusa badepite mushyire mugaciro kuko buriya natwe dukeneye kwicara aho muri.
Banyishyuje 2011 ako kanya ngitangira akazi. Gasabo yahise iteramo na form nyamara abandi barigaramiye!!!!!
Kdi aba badepite bakeneye gusimburwa!
Comments are closed.