Digiqole ad

‘Bourse’ ya Frw 25 000 ntizahinduka ariko azajya atangwa ku gihe – Dr Musafiri

 ‘Bourse’ ya Frw 25 000 ntizahinduka ariko azajya atangwa ku gihe – Dr Musafiri

Minsitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba

Misitiri w’Uburezi mushya Dr Papias Musafiri Malimba, avuga ko amafaranga y’inguzanyo ahabwa umunyeshuri wa kaminuza buri kwezi ngo amufashe ‘ayitwa Bourse’, ngo muri uyu mwaka ntaziyongera kabone n’ubwo umunyeshuri azajya aguza banki, ariko ngo azajya atangirwa ku gihe.

Minsitiri w'Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba
Minsitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize, tariki 2 Nzeri, nibwo Inteko rusange y’abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena itangwa ry’inguzanyo ku banyeshuri ba kaminuza, aho ikigo cy’imari kizajya gikorana amasezerano n’umunyeshuri kikamugiriza.

Mu gihe byari bimenyerewe ko abanyeshuri muri Kaminuza bakunze kwinubira ko amafaranga ya ‘bourse’ bahabwa atakijyanye n’igihe ndetse akabageraho atinze, Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri avuga ko ayo mafaranga atazahinduka ariko ngo azajya abonekera igihe.

Yagize ati “Yego birumvikana amafaranga ni makeya, ariko nta n’umubare wavuga ngo amafaranga arahagije. Ariko twebwe iyo turavuga tuti, ayo mafaranga natangwe neza, atangirwe igihe, ayagurijwe agaruzwe noneho abantu barebe niba amafaranga ahabwa abanyeshuri ari make, ikindi gihe ashobora kongerwa.”

Minisitiri yakomeje avuga ko muri uyu mwaka ingano y’amafaranga ahabwa abanyeshuri mu rwego rwo kubafasha nta kizahinduka.

Ati “Ku kijyanye n’ingano y’amafaranga, muri uyu mwaka ntagihindutse, gusa hari bimwe biri mu itegeko… amafaranga y’inguzanyo, ay’ubushakashatsi, ariko hari igihe tuzareba nk’ibikoresho wenda nka ‘laptop’ tukareba ko twazitanga nk’inguzanyo… ibyo rero birahari kandi hari ibyo tuzatangira nabyo muri uyu mwaka.”

Minisitiri Musafiri yabwiye abadepite bari bagaragaje impungenge ku itinda rya ‘bourse’ ko nta mpamvu n’imwe izatuma ayo mafaranga atinda ngo kabone n’aho mu itegeko batagenera ibihano ikigo cy’imari kizatinda gutanga ‘bourse’.

Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe izatuma ‘bourse’ itinda. Ikigo cy’imari kizatanga inguzanyo, kizagira konti imwe idakorerwaho ikindi kintu, kandi hazajya habaho igenzura ‘audit’.”

Itegeko ryatowe n’abadepite, uretse kuba riha inshingano umunyeshuri n’uzamukoresha yabonye akazi gutangira amakuru ku gihe ku kigo cy’imari cyamugurije, uyu waka inguzanyo anasabwa kugira umuntu uzamuhagararira ‘umwishingizi’ akazajya atanga amakuru.

Bamwe mu badepite batoye iri tegeko, bagaragaje impungenge z’uko uyu muntu uzaba ushinzwe gutanga amakuru atazafatwa nk’umwishingizi ngo kuko muri banki uwiyemeje kuba umwishingizi ashobora gukurikiranwa mu gihe uwo yishingiye atishyuye inguzanyo.

Hon Rwabyoma John yagize ati “Igihe umunyeshuri yasabye inguzanyo atuye ahantu, akaza kwimuka, ndumva umwishingizi (byahinduwe mu itegeko uhagarariye umunyeshuri) adakwiye kubibazwa.”

Uyu mudepite anagaragaza impungenge mu gihe umunyeshuri atazaba afite umuhagarariye niba yahabwa inguza.

Komisiyo yize iri tegeko mu gusubiza iki kibazo, ivuga ko mu tegeko nta bihano byateganyirijwe uzafata inshinga yo guhagararira umunyeshuri amutangaho amakuru akenewe mu gihe uyu azaba yananiwe kwishyura umwenda.

Minisitiri w’Uburezi we yagize ati “Uyu muntu ni ‘Reference Person’ (uwo gutanga amakuru) ntabwo ari ‘Guarantor person’ (umwishingizi). Uwishyura neza nta makuru azaba akenewe, keretse wa muntu utishyura kandi akaba atarabivuze muri Leta. Uwo umuhagarariye ni ‘Umuhwituzi’.”

Leta na n’uyu munsi yishyuza miliyari 80 yatanzwe nk’inguzanyo ku bize kaminuza mu bihe byashize, Minisitiri w’Uburezi akemeza ko ayo mafaranga atatanzwe kubera ko nta tegeko rihari rihana abatishyura cyangwa abakoresha badatanga amakuru, ariko akizeza ko ubu hashyizweho uburyo bwo guhana amakuru mu nzego zose ku buryo nta wagurijwe uzambura Leta.

Iyi gahunda yo kugurizwa amafaranga ya ‘bourse’ binyuze muri banki cyangwa ikigo cy’Imari, iratangirana n’itangira ry’amashuri muri uku kwezi kwa Cyenda, nubwo iri tegeko ritegereje gusinywa na Perezida wa Repubulika.

Leta yashyize muri Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD), asaga miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda azatangiza iyo gahunda, ariko ngo mu myaka 10 imaze guhama Leta izagenda ibivamo byikoreshe, muri uyu mwaka abahabwa inguzanyo bazava ku 5900 bo mu mwaka ushize bagere ku 12 000.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko se nk’uyu munyamakuru wandika ngo Minisitiri w’uburezi mushya,aba ashaka kuvugako hari n’ushaje?

  • Ko mbona abiga mu Rwanda bazajya bahabwa inguzanyo ya buruse ingana na 25,000 Frw buri kwezi,abiga mu mahanga bo bazajya bahabwa buruse ingana ite? Dukeneye ibisobanuro. Bazajya bishyura angana ate? Dukeneye ibisobanuro.

    • Abiga hanze bahabwa buruse ijyanye n’ubuzima bw’aho baba. Uwiga muri America ntiyahabwa 25,000 kuko atamugurira na Burger iminsi 2.
      Bazishyura nkuko uwahawe 25,000 yishyura kuko bafata amafaranga ari mu rwego rumwe

  • ikibazo cya Bourse cyakomeje kugira ingaruka ku banyeshuri mu gihe ije itinze ariko ubwo Minister yemeje ko itinda ryayo ritazongera buriya byakemutse

  • Karenzi karake/kabarebe azayobore 2017. mzee kijana aruhuke.

  • Mvite ibibazo ko abanyeshuri bamwe bagurizwa abandi bakabihorera umuntu yanabaza ntihagire icyo bamusubiza kdi amanota ayafite

Comments are closed.

en_USEnglish