Western Union igiye kujya ikora ku rwunguko itange umusanzu mu iterambere
Nyuma y’umuganda w’igihugu, amabanki atandakanye mu Rwanda binyuze mu mufatanyabikorwa, Western Union (serivisi zo kuhereza no kwakira amafaranga mu buryo bwambuka imipaka), batanze intebe zo mu ishuri 100 ku bigo bya Groupe Scholaire Remera Protestant na Groupe Scholaire Gahanga I, abakoze iki gikorwa baravuga ko iyi ari intangiriro ya gahunda ndende bafite yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Intebe 100 zatanzwe zaguzwe mu mafaranga y’urwunguko ya serivisi za Wetern Union, zose zifite agaciro ka miliyoni 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda, buri kigo cyahawe intebe 50.
Muhire Juvenal, ushinzwe amasomo muri Groupe Scholaire Remera Protestant yavuze ko mu bigo by’amashuri hataga habura ikibaz cy’intebe zo kwicaraho ku banyeshuri, bitewe n’uko habamo izisaza n’izishobora kwangirika.
Yagize ati “Ntabwo dushobora kubura ikibazo cy’intebe kuko abana ni benshi, ishuri ryacu rifite abanyeshuri 2300, harimo amashuri abanza n’icyiciro cy’ayisumbuye, hari igihe intebe zisaza cyangwa zikangirika, ntabwo twabura ikibazo cy’intebe.”
Niyomugabo Jean Paul umukozi wa GT Bank mu ishami rya Electronic banking, akaba ari na we wari uhagarariye bagenzi be, yavuze ko uburezi ari ikintu cyaguye cyane, kuko ngo ni bwo bwubaka igihugu cy’ejo hazaza.
Yavuze ko igihugu gikeneye abaterankunga mu burezi kugira ngo gitere imbere koko, ngo ni yo mpamvu bashatse ibigo byo gutera inkunga mu mafaranga y’urwunguko babona mu kohera no kwakira amafaranga binyuze muri serivisi za Western Union.
Yagize ati “Ni gahunda itarangiriye hano, twahisemo guhera mu burezi ariko dufite gahunda y’uko buri gihembwe twazajya dutanga ibikoresho, haba mu mashuri, mu mavuriro cyangwa mu gufasha abatishobobye.”
Niyomugabo avuga ko iki ari igikorwa cyiza buri wese yakora, kuko ngo ntabwo ari Western Union yonyine yohereza amafaranga hari n’abandi babikora.
Ati “Iki ni igikorwa cy’ubumuntu kuruta uko ari icy’ubucucruzi. Niba ndi umuntu ufite amaboko abiri, amaguru abiri, nkaba mfite umutwe utekereza neza, hari undi ushobora kuba atishoboye reka mufashe muri ubwo bushobozi Imana yampaye. Ni na yo mpamvu dukangurira n’abandi kubikora, ntitube abo gushaka inyungu gusa, ahubwo tugaruke dufashe mu iterambere kugira ngo n’andi mafaranga azabone aho ava.”
Ishimwe Chantal wo muri BK, ashima iki gikorwa agasanga cyaba urugero rwiza ku rubyiruko kuko ngo ahanini abakora muri izi serivisi ni abakiri bato.
Yagize ati “Ni igikorwa cyiza ni igikorwa cy’ubumuntu, gufasha ni byiza mu buzima bifite icyo byubaka ku wo ufashije. Nkatwe nk’urubyiruko turacyari abato abakora ibi ni abantu bakiri bato, ni byiza kuri twe, bifite icyo byigisha nk’urubyiruko kugira ngo tugire umutima wo gufasha, no kwigisha abato kugira ngo bagire uwo mutima tuzafatanye kubaka igihugu.”
Rutijanwa Nyamwigema Eugene umuyobozi wa Group Scholaire Gahanga I, avuga ko ku kigo cye hari ikibazo cy’ubucucike bw’abana, aho ku ntebe imwe bicara ari batatu, bityo ngo intebe nshya zirabafasha kwisanzura no kongera iereme ry’uburezi.
Groupe Scholaire Gahanga I ni ikigo cya Kiliziya Gatolika, gifashwa na Leta 100%, nk’uko umuyobozi wacyo abivuga, ngo kigwaho n’abanyeshuri 700 harimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 kuri bose (9&12 year basic education).
Avuga ko iki kigo ngo nta mudasobwa zihagije ku banyeshuri gifite bikaba inzitizi mu guteza imbere ikoranabuhanga, ari na yo mpamvu, Rutijanwa asaba abatanze intebe kuzagaruka gufasha no mu bindi bice byatuma ireme ry’uburezi ryiyongera.
Kuri iyi ngingo, Niyomugabo Jean Paul yagize ati “Ntiduhagaritse ibyo dukora (business), ntiduhagaritse kuba Abanyarwanda, n’ubutaha hagize icyomudukeneraho twazakorana.”
Amafoto/MINARAKIZA Theo
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ni byiza kuzirikana bene wacu baba mu mahanga badufasha kuri byinshi.Kuriha amafaranga y’abana, kwa muganga, kububakira iyo bagomba kujya mu midugudu n’ibindi byinshi bityo tukibuka ko dispora usibyeko iryo jambo ntarikunda kuko rira cliva,yinjiza mu ngengo y’imari 3-6%
intebe nkiyi igura ibihumbi mirongo irindwi na bitanu (75000) cg harimo gukabya .
Uwahawe isoko ryo gukora ziriya ntebe yivaniyemo aye kbs, niba hari umuntu wize ububaji kimwe nanjye nandebere neza.Ese buriya izamara umwaka muzima itaragwa hasi?
Comments are closed.