Digiqole ad

Nyanza/Amayaga: Umugabo wo muri Saudi Arabia yabaruhuye kunywa amazi mabi

 Nyanza/Amayaga: Umugabo wo muri Saudi Arabia yabaruhuye kunywa amazi mabi

Bubakiwe ikigega cy’amazi

Umugabo ukomoka muri Arabia Saoudite/Saudi Arabia yahaye amazi abaturage bo mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi n’abo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, bavuga ko bishimiye ko baruhutse indwara zituruka ku mwanda baterwaga no kunywa amazi y’ibishanga cyangwa ay’uruzi rw’Akanyaru.

Ikigega cy’amazi kiri kubakwa kugira ngo bajye babasha kuyavomeramo mbere

Imiyoboro y’amazi igizwe n’amariba 28  bifite agaciro  ka miriyoni 60 niyo yahawe abaturage  bo muri iyi mirenge, babitewemo inkunga na Saadi Saidi Ibni, Umwarabu wo muri Arabia Saoudite ufite umubano n’idini ya Islam mu karere ka Nyanza.

Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi na Kigoma bishimiye kuba bagejejweho imiyoboro y’amazi mu gihe byabasabaga gukora urugendo rurerure bajya kuyashaka, akenshi bavomaga mu bishanga, bavuga ko bibaruhuye ingendo bakoraga.

Fatuma Nyirasafari utuye mu kagari ka Mututu ati “Dushimye Imana yatuzaniye uyu muterankunga kuko twe twumvaga bitazashoboka ko twabona amazi. Twumvaga twaraheze mu bwigunge none nantwe Imana iratwibutse, tugiye kurushaho kunoza isuku, abana bacu ntawuzongera gusiba ishuri yagiye gushaka amazi mu Kanyaru.”

Saadi Ibuni Zaidi wo muri Arabia Saoudite yatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60 kugira ngo iyi miyoboro y’amazi igezwe ku baturage, avuga ko ibikorwa nk’ibi abikora bitewe n’umutekano mwiza yasanze mu Rwanda.

Avuga ko ibi abifata nk’ibikorwa bito ugereranyije n’ibyo yifuza gukora mu Rwanda.

Ati “Umutekano nasanze mu Rwanda ni wo untera kwifuza gukorana namwe, by’umwihariko Perezida w’u Rwanda ndamushimira cyane, ni we nyambere utuma uyu mutekano ugerwaho, ibi bituma hari n’ibindi byinshi nteganya gukorera mu Rwanda.”

Imamu w’Akarere ka Nyanza, Sheik Kabiriti Assoumanni avuga ko nk’Abayisilamu baharanira iterambere nk’uko igihugu kibifite muri gahunda, bityo iyo umuterankunga aje abagana bashaka ahantu hafite ikibazo.

Akavuga ko ibi byose babikora mu rwego rw’ivugabutumwa rijyanye n’imirimo y’imibereho myiza, mu rwego rwo kugira ukwizera kujyana n’imirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yashimye iki igikorwa, avuga ko ibikorwa nk’ibi bituma akarere karushaho kwesa imihigo vuba.

Ati “Aka gace kari gafite ikibazo cy’amazi rwose, abaterankunga nk’aba baradufasha cyane bigatuma twesa imihigo vuba.”

Kugeza ubu Akarere ka Nyanza kari ku gipimo cya 74% by’abaturage bamaze kugezwaho amazi meza, ni mu gihe umuhigo w’akarere ari uko uyu mwaka warangira bageze kuri 80% by’abaturage bagejejweho amazi meza.

Sheik Kabiriti, yambaye ishati itukura ya karokaro ngo ibyo bakora bijyanye no gushyigikira ukwemera
Abaturage ba Mututu bishimiye amazi bahawe
Uyu mugabo wo muri Saudi Arabia yubatse n’imisigiti ibiri ngo hari n’ibindi byinshi azubaka

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/NYANZA

9 Comments

  • Ubundi Nyanza dufite amahirwe nuko dufite Mayor ukunda kujya mu matiku n’inzagano bidafite akamaro kandi ababariye abakozi tukisanzura byarushaho kuba sawa

  • Ibi birimubintu leta igomba kwitondera.Ifate urugero kwisi hose aho abantu binjiye mumaturage bazana iterabwoba..bakaba bituritsa ubutitsa hirya nohino..Igihugu nka Arabia saoudite nukukitondera.Niba mwibuka neza Ben Laden nabambari be bari kuzengereza isi, Bokoharamu Alshababu mumenye aho bavana amafaranga.

    • ibyo uvuga wabitangira gihamya gifatika kitari amagambo? Nyabuneka banyarwanda mwaciye akenge mukikuramo ivangura ko aho ryatugejeje twahabonye?

    • Yewe,wikwikanga ntabwo byagera hariya tutaramuvumbura,abanyarwanda ducanye ku maso.

      Inzego z’umutekano nazo ntizicaye.

      Tuza,wigira impungenge

  • Harya Idia Min Dada yapfiriye mukihe gihugu? Yakingiwe ikibaba nande?

  • Umuntu wese ufite icyo yakorera abantu rusange mubyukuri aba akoreshejwe n’Imana

    • Icyo yabakorera cyiza cyane cyane icy’Iterambere

  • Ni byiza ntawanga ibikorwa by iterambere. Gusa ni ugushishoza wamugani kuko Arabia Saoudite niyo yigisha cyane ikanatera inkunga abaterabwoba. Birazwi muri raporo nyinshi. Bigisha abantu kuba abahezanguni(radical), cyane cyane abakene. Simucira urubanza ariko byagiye bigaragara cyane muri za madrassa, y amadshuri yigisha ubuyisiramu muri Saudi Arabia, Pakistan, Afghanistan etc,.. Ni ukeitonda cyane ntimurebe amazi azanye cg imisigiti yubatse,Imana yakoresha nabandi gusa ba Kabiriti niba bakunda u Rwanda bakurikirane mu ibanga inyigisho yigisha mutazashaka kubikora ibikorwa by amajyambere byashize kandi wasanga muvuga NGO meitandukanije nawe. Ninwe mwafatwa.Aho yabeshye NGO bagororerwa abagore b amaso y ubururu biturikije. Si ukwanga abaislamu ariko babeshywa KO iyo bishe utari umuislamu mu ixinana ry imana yabo Allah bagororerwa.ikinyoma cyambaye ubusa ariko cyemerwa nabo bayoboke babikora. Birababaje

  • Ariko kuki abanyarwanda nka Rugero n’abandi mutekereza nkawe, mwumva murusha ubwenge inzego za Leta zamuhaye uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda. Ibyo uvuga se ushatse kuvuga ko ukunda abo baturage kurusha uwabahaye amazi n’aho gutura. Amagambo gusa se urabona azafasha iki bariya baturage. ntabwo abantu bose ba Arabia Saoudite ari intagorwa. uriya aturuka muri famille y’umwami . wowe ntiwanaba n’umugaragu wabo. Reka rero Leta ikore akazi kayo izi nabo bakorana. wowe rwana n’ubuzima bushobora kuba butakoroheye.

Comments are closed.

en_USEnglish