Digiqole ad

Nyamasheke: Umugore udoda inkweto yiyubakiye inzu ya 4 000 000 Frw

 Nyamasheke: Umugore udoda inkweto yiyubakiye inzu ya 4 000 000 Frw

Muri iki cyumweru cyahariwe abagore, hari abakomeje kugaragaza byinshi bamaze kugeraho babikesha kwitinyuka no kwigobotora imyumvire yo kumva ko hari imirimo batagenewe, mu karere ka Nyamasheke uwitwa Mukahigiro Pascasie ukora umurimo wo kudoda inkweto avuga ko yamaze kubikuramo inzu nziza iri ku muhanda ifite agaciro ka miliyoni 4. Hari undi winjiye mu bucuruzi bw’amasaka afite 2 500 Frw ariko ubu ageze kuri 1 500 000 Frw.

 

Mukahigiro Pascasie udoda inkweto yamaze kwiyubakira inzu ya miliyoni 4
Mukahigiro Pascasie udoda inkweto yamaze kwiyubakira inzu ya miliyoni 4

Aba bagore bo mu murenge wa Karambi bashimira umukuru wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bavuga ko ari we bakesha ibi byose bamaze kugeraho kuko yabahaye ijambo bari barimwe igihe kinini.

Bavuga ko mu gihe cyo hambere umugore yari uwo mu rugo adashobora kugira umurimo yikorera ngo umuteze imbere ndetse batagira ijambo ariko ko ubu nta murimo bahejweho.

Mukahigiro Pascasie ukora umwuga wo kudoda inkweto avuga ko hari byinshi amaze kugeraho abikesha kwitinyuka nk’imbuto yo guhabwa ijambo.

Avuga ko bitari byoroshye nk’umugore wari winjiye mu mwuga usanzwe ukorwa n’abagabo. Ati “ Bukeye ndatinyuka njya ahabona kuko numvaga nikorera kandi mfite icyo nshaka kugeraho.”

Ngo ubu ni intangarugero mu gace atuyemo. Ati « Ubu niyubakiye inzu ku muhanda y’imiryango ibiri umwe ni wo nkoreramo ubucuruzi, undi nkawukoreramo imirimo y’ubudozi bw’Inkweto, nishyurira abana amashuri, naguze inka,… byose mbikesha ubudozi bw’inkweto”. 

Si Mukahigiro gusa kuko na Mukandekezi Immaculee yatangije 2 500 Frw mu bucuruzi bw’amasaka none ubu ageze ku rwego rwo kuranguza 1 500 000 Frw.

Mukandekezi uhamagararira abagore kwitinyuka avuga ko nta murimo waremewe abagabo gusa nk’uko byahoze mu myumvire yo hambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien yibukije abantu ko babyarwa n’abagore bityo ko bakwiye kubaha agaciro.

Avuga ko igihugu kidashobora gutera imbere hari uruhande rumwe ruhezwa/rwiheza agahamagarira abatuye aka karere abereye umuyobozi gufatanya nk’abagore n’abagabo bakumva ko buri wese areshya n’undi kandi ko bafite uruhare rungana mu iterambere ry’igihugu.

Yasabye ba mutima w’urugo gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi yugarije aka gace, ndetse bagahagurukira guteza imbere uburere bw’abana.

Hon Kankera Marie Josée wo mu ihuriro ry’Abanyarwandakazi baba mu Nteko Ishinga amategeko waje kwifatanya n’abatuye aka karere mu birori byo kuzirikana uburenganzira bw’abagore yasabye abagore kubyaza amahirwe bahawe na Leta yavahaye ijambo mu nzego zose.

Hon Kankera yasabye abagore bakitinya kwigobotora iyi myumvire
Hon Kankera yasabye abagore bakitinya kwigobotora iyi myumvire
Bamwe mu bagore barorojwe
Bamwe mu bagore barorojwe

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ko mutatweretse iyo nzu ya miliyoni 4 ?

    • Hamwe n’icyemezo cya Expert cyibyerekana

  • Ishobora Kuba ari mwese muriziriya zubatse mumanegeka.

  • Pascasiya Afande wamutinyuye ni nde?

Comments are closed.

en_USEnglish