Digiqole ad

Rusizi: Ikigega cyo kugoboka abatishoboye bamaze kugitangamo miliyoni imwe

 Rusizi: Ikigega cyo kugoboka abatishoboye bamaze kugitangamo miliyoni imwe

Abatuye mu karere ka Rusizi biyemeje guhashya imibereho mibi yugarije bamwe mu batuye muri aka karere, abaturage ubwabo bashinze ikigega cyo kugoboka abatishoboye ubu bamaze kugitangamo asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko iki kigega bagishinze mu rwego rwo kwigira.

Gukusanya inkunga yo gushyira muri iki kigega byatangiriye mu murenge wa Gashonga, abaturage bahise bitanga ibihumbi 360 Frw.

Iyi nkunga izajya ishyirwa kuri konti y’urugaga rw’abikirera izajya ifasha kuzamura imibereho y’abadafite imirimo ifatika bakora n’abageze mu za bukuru bari mu byiciro bya mbere by’ubudehe.

Aba baturage bakomeje kwitanga bavuga ko uku kwishakamo ibisubizo ari imbuto basaruye ku mpanuro za Perezida Paul Kagame ukunze gukangurira Abanyarwanda n’Abanyafurika kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Bavuga ko n’ubwo batinze gushyira mu bikorwa iki gitekerezo ariko biyemeje kuzagera ku ntego zabo zo kuzamurana.

Antoinette Nyirazaninka uyobora umurenge wa Gashonga watangirijwemo iki gikorwa avuga ko iki kigetekerezo cyazamuwe n’abaturage ubwabo bavugaga ko banyotewe no gukurikiza inama bagirwa n’umukuru w’igihugu cyabo.

Ati “ Ni bo bazanye iki gitekerezo bakigeza no ku karere kandi byabaye byiza kuko bizazamura aka gace kacu gatuwe n’abaturage batunzwe no guhinga, twatanze arenga ibihumbi 350, n’andi aracyatangwa kandi twizeye umusaruro mwiza uzazamura n’akarere kacu muri rusange.”

Imirenge ya Nyakabuye na Nzahaha nabo bahise batangira iki gikorwa cyo kwishakamo amafaranga yo kugoboka abatishoboye, amaze gutangwa mu mirenge yose arasaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel avuga ko iki gikorwa kizagezwa muri buri murenge, amafaranga yakusanyijwe akazahurizwa hamwe agashyirwa mu kigega cy’akarere kugira ngo ubuyobozi bwako bugene uko amafaranga azatangwa azakoreshwa.

Avuga ko iki kigega kitezwemo ibisubizo by’ibibazo bakunze guhura nabyo. Ati ” Dukunda kugira ibiza muri aka karere, wa muturage inzu igwiriye ntitujye gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise, wa muturage warwaye nta bushobozi tuzajya twifashisha iki kigega.”

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish