Digiqole ad

Ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka n’umuturage begeranye

 Ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka n’umuturage begeranye

Ikiganiro cyabo cyatangiye mu bitwenge gisozwa abantu bagiseka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ku wa mbere atangiza icyumweru cy’Ubujyanama mu mujyi wa Kigali yatunguye benshi mu baturage, ahamagaza umwe muri bo i Gahanga ngo aze baganire begeranye.

Ikiganiro cyabo cyatangiye mu bitwenge gisozwa abantu bagiseka

Mu buryo bwo gutebya, Minisitiri Kaboneka yabazaga uwo muturage witwa Hajamahoro Rasaro w’imyaka 37, wabwiye Umuseke ko atuye mu mudugudu wa Rugando II mu kagari ka Kagasa, mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Ikiganiro cyabo bombi

Minisitiri Kaboneka ati “Ngwino mbe nguhaye micro. Ariko se ko utinya kunyegera? [abaturage baraseka cyane]…Uraho?….. Uyu mugabo ko mbona atinya kunyegera ni bite?”

Hajamahoro – “Ngomba kugutinya.

Minisitiri KabonekaKubera iki?”

Hajamahoro“Minisitiri aba ahenze cyane!” [Abaturage baraseka cyane]

Maze aramwegera…..

Kaboneka – “Urumva umeze ute?”

Hajamahoro – “Ndumva meze neza.”

Kaboneka“Hanyuma se umeze neza agira ubwoba?” [Abaturage baraseka cyane, na we araseka]

Hajamahoro“Ngomba kubugira erega.”

Kaboneka – “Kubera iki?”

Hajamahoro (mu ijwi ritsindagiye nk’utinyutse) – “Kuko ari bwo nkubonye uyu munsi!” [Abaturage baraseka cyane]

Kaboneka“Wari utarambona?”

Hajamahoro“Yego.”

Kaboneka“Ni nde wari warigeze ahagararana na Minisitiri muri Gahanga?” [Abaturage baraseka cyane bajujura ngo ntawe]

Hajamahoro“Ntawe nzi, ntawe ndabona!”

Kaboneka“Mu myaka 30 yose umaze??”

Hajamahoro“Ntawe ndabona!”

Kaboneka  “Iyo bavuze ubuyobozi bwiza rero ntimukagire ngo ni uguterekeera. Twitwa abayobozi kubera mwe, ni mwebwe abayobozi bacu, twe turi abagaragu banyu.”

 

Ikiganiro na Hajamahoro kirakomeza

Kaboneka“Nagira ngo nkwibarize, iyi Gahanga uyimazemo imyaka 30?”

Hajamahoro (vuba vuba) – “Imyaka 37, nayivukiyemo.”

Kaboneka – “Uravuka, urakura umenya ubwenge (Hajamahoro akiriza), Gahanga yari imeze ite?”

Hajamahoro “Gahanga hari ishyamba, nta bantu bari barimo, bari bakeya.”

Kaboneka –  “Bari bakeya….Uyu munsi imeze ite?”

Hajamahoro“Hari iterambere rwose ryihuse cyane.”

Kaboneka“Abantu bameze bate?”

Hajamahoro – “Tumeze neza.”

Kaboneka – “Ni benshi? Baragabanuka? Bariyongera?”

Hajamahoro – “Bariyongera kandi tumeze neza.”

Kaboneka – “Ubutaka bwa Gahanga se buriyongera?”

Hajamahoro“Bwongera ahubwo igiciro cy’amafaranga bwari bufite.”

Kaboneka“Hoya, ndavuga ko abaturage niba wari umwana ubu warashatse

Hajamahoro “yego mfite abana bane n’umugore,”

Kaboneka – isambu iwanyu bakiriho uko mwanganaga ikabatunga, ubu namwe irabatunga?”

Hajamahoro“Hoya, ubu byarahindutse umuryango wabaye mugari.”

Kaboneka – “Uko mwagukaga niko isambu yagukaga?”

Hajamahoro“Hoya ntiyagukaga, yagumye aho yari iri.”

Kaboneka – “Yagumiye aho kandi mubyara. None ubu abo wabyaye bo bazagira bate?”

Hajamahoro –  “Na bo nyine bazashakisha!”

Kaboneka“Hehe se?” [Abaturage baraseka cyane na Hajamahoro]

Minisitiri Kaboneka yabwiye aba baturage ko uko biyongera atari ko ubutaka bwiyongera bityo ko kubukoresha nabi bishobora kuzatuma abana bavuka bazabaho nabi.

Hajamahoro Rasaro nubwo yabashije kuganira na Minisitiri amwegereye, ntiyamubwiye ikibazo afite cy’uko amaze imyaka myinshi yiruka mu buyobozi ngo ahabwe inzu, kuko ubwo Leta yubakaga imidugudu mu isambu y’iwabo, ngo ubuyobozi bwari bwaremereye Se umubyara ko azahabwa inzu imwe muri enye zubatswe ariko yarinze apfa atayibonye.

Hajamahoro Rasaro yabwiye Umuseke ko nta buyobozi bw’ibanze atagezemo ngo bamukemurire ikibazo ariko ngo yarirutse arananirwa kugera ubwo ku wa mbere yari agiye kubaza ikibazo, abayobozi bababwira ko bavuga ku bijyanye n’umurongo w’inama.

Ubu ngo yita ku muryango w’abantu barindwi, kubyuka ajya kubashakishiriza ngo bimubuza umwanya wo kujya mu buyobozi kwiruka ku nzu basezeranyijwe. Nubwo ngo n’amahirwe yabonye yo kuganira na Minisitiri byamurenze akibagirwa kumwibariza ikibazo cye.

Minisitiri Kaboneka araganira n’umuturage bahererekanya amagambo nk’abantu bari baziranye
Nyuma y’ikiganiro Hajamahoro yagiye aseka ubona ko koko yishimiye kuganira na Minsitiri

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • byiza cyane, ubuyobozi bwiza niryo terambere

  • Ni byiza, baranasa umenya ari mubyara we.

  • gusa Minisitiri avuze ikintu mboona giteye inkeke. Umuvuduko ukabije w’Abaturage. bizateza ibibazo byinshi.

  • Ati ngomba kugutinya. Nibyo wangu we. Ushize ubwoba waba ureba uko bigenda.

  • Burya se leta irabizi ko abanyarwanda tubyara cyane kandi ubutaka butiyongera? Ibibazo byinshi:Umutekano, ubuzima, Ubukungu, Ubutabera byagiye bifatirwa ingamba zirimo ni izikaze kandi bigakemuka cg se bikagabanuka cyane(urugero ni Gacaca) ariko Iki cy’uburyo abanyarwanda babyara ntacyo bikanga wagira ngo leta ntikizi cg se wagira ngo ntikiyireba na mba. Hakwiye ibyemezo bikaze cg bisharira kuko imvugo gusa yo kubyara abo dushoboye kurera cg igikorwa cyo kohereza abajyanama b’ubuzima mu midugudu na centres de santes ntibihagije, ndetse birananiwe.

  • hali umuyobozi ntavuze izina uretse ko we ntacyo atwaye yikundira abantu, hali ahantu uwo muyobozi yali yaje gusura abaturage nanjye nali mpari, noneho umuturage yabaye nk’uhagurutse n’ubwuzu bwinshi ashaka kumusuhuza amuhaye umukono kuko jyewe ubwanjye nzi neza ko uwo muyobozi akunda abantu kimwe, haza umusore wambaye ishati y’umweru n’ipantaro y’umukara, afata wa mugabo akaboko, aramubaza ati: ugiye he? undi arasubiza ati: ngiye gusuhuza nyakwubahwa. wa wundi w’ipantaro y’umukara n’umweru amubaza amukomeje ukuboko ati: ni so? wa mugabo aramubwira ati: sinali nzi ko ali bibi, mbabalira sinzongera.

    Nalicaye, iyo scene nali ndimo nyikulikira, hashize akanya ibiganiro bilimbanyije, wa wundi wali wambaye noir blanc ie black and white agenda yomboka buhoro, wa mugabo mbona arebye ibulyo n’ibumoso, nawe ahita acaho. Uliya wiyise Mambobado banza azi ubulyo baliya bagabo batinyitse…. hali n’igihe bajya baza gutanga ibiganiro ababishinzwe bakanga ko tubaza ibibazo kandi limwe na limwe aba ali ibibazo n’ibitekerezo byubaka…

    mtoto wa mzee.

Comments are closed.

en_USEnglish