Tags : MIGEPROF

U Rwanda rwakoze byinshi mu masezerano ya Maputo arengera abana

Kuri uyu wa mbere  imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’umugore n’umwana SOAWR, Oxfam na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango bize uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo muri Mozambique u Rwanda rwashyizeho umukono ku itariki 11 Nyakanga 2003. Aya masezerano ya Maputo areba cyane ku burenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage, n’uburenaganzira bw’abagore muri Afurika, aho yemejwe […]Irambuye

Gasabo: Ushinjwa gutera inda umukobwa w’imyaka 15 yasabiwe ‘burundu y’umwihariko’

Gasabo – Kuri uyu wa Mbere mu Rukiko rw’ibanze rwa Rusororo mu Karere ka Gasabo habereye iburanisha ry’urubanza umugabo aregwamo gutera inda umwana w’imyaka 15 utuye mu Kagali ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa ‘gufungwa burundu y’umwihariko. Umubyeyi w’umwana watewe inda avuga ko umwana we yari yaramunaniye ngo ‘ni […]Irambuye

Gicumbi: Imiryango 87 yasezeranye mu mategeko hasozwa Ukwezi kwahariwe umuryango

Mu Isozwa ry’Ukwezi kwahariwe Umuryango no gutangiza gahunda y’iminsi 16 igamije kurandura no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko mu murenge wa Cyumba hakunze kuvugwa ubuharike, habayeho gusezeranya abagore n’abagabo babana batarasezeranye imbere y’amategeko. Mu bikorwa byabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, mu murenge wa Cyumba, abaturage babwiwe ko gusezerana imbere y’amategeko byabafasha kwiteza […]Irambuye

Ihohoterwa ntiryacika abarikorerwa batabigizemo uruhare – Min Nyirasafari

Ku munsi wo gutangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye abahohoterwa kugira uruhare mu kuvuga ihohoterwa bakorerwa kuko ngo ntirishobora gucika batabigizemo uruhare. Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 bwatangijwe mu mudugudu wa Rwabikenga, mu kagari ka Nyirabirori mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, kuri uyu […]Irambuye

Byara uzi ko ufite inshingano uhabwa n’amategeko n’Imana yo kurera

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Ukwakira 2016, Minisitiri Nyirasafari yagarutse ku babyeyi babyara abana bakiyambura inshingano zo kubarera bigatuma bajya kuba inzererezi mu mihanda, abandi bakajya kubareresha mu mashuri imburagihe. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari, yasabye ababyeyi gutandukana n’inyamaswa zibyara zigata ibyana byazo, ahubwo bagashyira imbere kubyara abo bazarera […]Irambuye

Amajyepfo: Ababyeyi basabwe kwirinda amakimbirane mu ngo ateza abana kuzerera

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo ku bufatanye n’inzego z’umutekano burasaba buri wese gufatira ingamba ikibazo cy’abana bo mu muhanda by’umwihariko ababyeyi, hirindwa amakimbirane yo mu miryango, bagasaba ko hakwiye ubufatanye no kujya hatangwa amakuru mu rwego rwo gukumira iki kibazo. Ibi byagarutsweho mu nama yahuje inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, inama yabereye mu karere ka Huye. Kuba […]Irambuye

Nyagatare: Ubwumvikane buke ku mikoreshereze y’imitungo burasenya ingo

*Iki kibazo ngo kiganje cyane mu ngo z’abimukira baza gushakira amikoro muri aka karere, *Ubuyobozi ngo byashyizeho ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ngo iki kibazo gikemuke. Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi bahangayikijshijwe n’ikibazo cy’abagabo babo bata ingo, bakagenda burundu kandi bakajyana n’imitungo baba barashakanye, bigatuma abagore n’abana  basigara […]Irambuye

en_USEnglish