Digiqole ad

Ibisubizo ku buzima bw’umubyeyi ufunzwe afite umwana cyangwa akabyarira muri gereza

 Ibisubizo ku buzima bw’umubyeyi ufunzwe afite umwana cyangwa akabyarira muri gereza

Umwe mu bagororwa wafunzwe afite ubumenyi mu kwita ku bana bato

Burya habaho impamvu ituma ababyeyi bamwe bafungwa kandi  birashoboka ko yafungwa afite inda, atwite agakatirwa amezi  yagera yo kubyara igihe cye cyo gufungurwa kitaragera nibwo bamwe babyarira muri gereza. Mu gihe agiye gufungwa biba ngombwa ko aba ari kumwe n’uwo mwana we muri gereza uri munsi y’imyaka itatu.

Umwe mu bagororwa wafunzwe afite ubumenyi mu kwita ku bana bato

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Marie Josiane Mukamana ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC) yavuze ko nubwo abo bana bari munsi y’imyaka itatu baba bari kumwe n’ababyeyi babo muri gereza ngo abana bose bafite uburenganzira nk’abandi bose bitabwaho, kuko n’ubwo umubyeyi aba afunze, ntabwo bivuze ko umwana atagomba gukingirwa, yaba arwaye ntavuzwe nk’abandi bose, kandi umubyeyi na we yitabwaho nk’abandi babyeyi bose.

Mukamana agira ati “Gereza zigira abashinzwe imibereho n’abaganga mo imbere, umubyeyi agakurikiranwa nta ngorane. Ku birebana n’imibereho isanzwe, ababyeyi by’umwihariko batwite n’abonsa bagenerwa ifunguro ryihariye kuko baba bari mu gihe twavuga ko barangaye gato ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bwamera nabi.”

Avuga  ko abana bagira uburenganzira bwo kwandikishwa mu gitabo cy’irangamimerere, ibyo bikaba mu bufatane bwa gereza n’izindi nzego hanze umwana akandikwa.

Umwana agira uburenganzira bwo gusubizwa mu muryango kuko iyo agejeje imyaka ibiri, atangira gutegurwa kugira ngo ajye mu muryango, ibyo na byo bikorwa mu bufatane n’inzego z’ibanze n’Akarere na Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abana ikagiramo uruhare.

Mu rwego rw’umudugudu bimeze bite kuri abo bana?

Mu rwego rw’umudugudu ngo hagiyemo inzego zitwa “Incuti z’Umuryango”. Mu rwego rw’igihugu muri buri mudugudu Incuti z’umuryango zirahari aho zigizwe n’umugore n’umugabo, bahugurwa ku nshingano zabo.  Ngo Incuti z’Umuryango  bareba umunsi ku wundi ibirebana n’ubuzima bw’umwana uri mu muryango.

Umwana akurwa muri gereza afite imyaka itatu ngo atazanduzwa ibitekerezo bibi

Umuntu ufunzwe ari kumwe na bagenzi be bashobora kuganira ibitubaka umwana, icyo gihe umwana ashobora gusohoka muri gereza afite ibitekerezo bibi.

Marie Josiane Mukamana avuga ko ari yo mpamvu ahanini iyo umwana afunze imyaka itatu bahita bamusubiza mu muryango akamenyera ubuzima bwo hanze maze agatozwa ubuzima bushya nk’abandi bana, ariko iyo ataragira iyo myaka itatu ngo gerza ifite  abashinzwe imibereho y’abafunzwe n’abagororwa by’umwihariko, abo babyeyi bafite abana, baraganirizwa  kandi bakabagira inama y’ibyo bagomba kuganiriza abana.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abana (NCC)  buri gihembwe basura gereza ifungiwemo ababyeyi bafite abana, bakagira umwanya wo kuganira na bo nk’umubyeyi ufite ikibazo cy’umwihariko, ngo bajya inama, bakaganira hamwe na gereza bakareba icyakorwa kugira ngo ubuzima bw’umwana butangirikira.

Mbere gahunda yo kwiga muri gereza ntabwo yari iriho, ibyo byose n’uburyo bwo gutuma abana b’isanzura ku giti cyabo kugira ngo badakomeza birije umunsi wose bari kumwe n’ababyeyi babo bumva ibiganiro byabo gusa.

Gahunda yo kwigisha abana muri gereza, iri mu ya Nyarugenge, Ngoma, Musanze, na Nyamagabe, gusa uburyo bw’imyigire yabo buratandukanye bitewe n’umufatanyabikorwa.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe aba ihura n’inziztizi

Muri NCC bavuga ko bahura n’inzitizi z’abana babuze imiryango ibakira. Si uko umubyeyi uba afunze adafite umuryango, ahubwo ngo  ni ubushake bukeya bw’abantu basigaye mu muryango umubyeyi aba akomokamo.

Akenshi umubyeyi w’umwana ntabwo aba ashaka ko umwana we ajya kwa nyirakuru cg ahandi, ngo ni yo mpamvu baba (NCC) bifuza ko umwana yajya mu muryango umukunze, umwitaho kugeza igihe nyina afunguriwe.

Marie Josiane agira ati “Hari n’igihe uwo mugore aba afite umugabo, ariko kubera ko  umugore afunze n’abandi bana basigaye mu rugo birera, ugasanga nta nshingano y’umubyeyi ari we mugabo igaragaramo,  ibyo bisaba ko NCC yagerageza gushaka undi muryango wabasha kwakira uwo mwana, bakamurera neza.”

Ku bana bafite ababyeyi babo bakatiwe burundu, NCC ngo yegera abo babyeyi, maze umwana bakamushakira umuryango by’umwihariko uzamwitaho ubuzima bwe bwose.

Kugeza ubu NCC ivuga ko abana bose bari kumwe n’ababyeyi babo bagera kuri 228 ariko muri iki gihembwe abana 26 basubijwe mu miryango yabo bagejeje ku myaka itatu y’amavuko.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish