Tags : MIGEPROF

Rwamagana: Abagabo babiri barakekwaho gusambanya abana

Police y’igihugu ifunze abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye, bakaba bakekwaho gusambanya abana, ibi bikaba byarabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza. Umwe muri abo bagabo wagaragajwe nka Ntiyamira, w’imyaka 49 akekwaho kuba tariki ya 18 Werurwe yarasambanyije umwana w’imyaka ine. Icyo cyaha ngo cyabereye mu Karere ka Rwamagana, mu murenge wa Gishari. […]Irambuye

Gicumbi: Aborozi barasabwa kugemura amata bakibuka no gusigira abana

Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kunywa amata, Umushinga wa USAID witwa SHISHA WUMVA urasaba abaturage b’i Gicumbi, kubungabunga amata no kudakunda amafaranga cyane kurusha ubuzima bwabo, n’ubw’abana babo ngo kuko byagaragaye ko aborozi bagemura amata yose ntihagire ayo basiga yo kunywa. Akarere ka Gicumbi ngo ni ko kabonekamo umusaruro w’amata kurusha utundi turere tw’igihugu, ariko […]Irambuye

England: Imyitwarire y’abana b’abakobwa kuri Internet iteye inkeke

Icyegeranyo cyakozwe cyagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 10 mu Bwongereza, bashyira kuri Internet amafoto y’urukozasoni abagaragaza bambaye ubusa, ahanini ayo mafoto bayafatisha camera ntoya bari ku buriri ngo baba bashaka kwiyerekana. Aba bana ngo bashuka n’abantu bakuru bareba filimi z’urukozasoni kuri Internet, ariko ngo bo ntibaba bazi ko amafoto cyangwa amashusho yabo yagwa mu […]Irambuye

Gatsibo: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3

Iki gikorwa kigayitse cyabaye ku itariki 9 Werurwe mu kagari ka Ndatemwa, mu murenge wa Kiziguro, ho mu karere ka Gatsibo, aho umugabo w’imyaka 18, akekwaho gusambanya akana k’agakobwa k’imyaka itatu gusa y’amavuko. Polisi y’igihugu yatangaje izina ry’uyu mugabo nka  Temahagari Samuel ivuga ko amakuru y’ibanze yerekana ko uyu mugabo, uturanye n’iwabo w’uyu mwana, yamusambanyije […]Irambuye

Ruhango: Abagabo barasabwa ‘gutanga Care’mu rugo

Ku munsi mpuzamahanga w’abagore mu karere ka Ruhango ku cyumweru tariki ya 8 Werurwe, Umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier yasabye abagabo gufata neza abagore babo bakamenya ‘gutanga care’, hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu. Mu murenge wa Mwendo hahuriye abaturage b’akarere ka Ruhango batandukanye baturutse mu mirenge yo hirya no hino mu Karere, […]Irambuye

“Sinshyigikiye itegeko ryo gukuramo inda,” Ingabire Marie Immaculée

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Marie Immaculée yatangarije abari mu birori byo gutangiza ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage akamaro k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), no kubereka uruhare bagira mu gutuma amasezerano asinywa n’u Rwanda n’ibindi bihugu, “My African Union Campaign”, ko adashyigikiye itegeko ryo gukuramo inda ku bakobwa n’abagore babyifuza. Ku mugoroba wo […]Irambuye

Ufite bumenyi ki ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina?

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifatwa nk’igikorwa gikorerwa umuntu cyangwa kimukorerwaho, hagamijwe kumuvutsa uburenganzira bwe bw’ibanze, burimo kubaho, umutekano, uburinganire, no kutavangurwa. Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byaragabanutse cyane ku buryo bugaragara mu Rwanda mu myaka ishize. Ibi byatewe n’uko inzego zitandukanye zashyizeho ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira iki cyaha, kigira ingaruka mbi ku muryango […]Irambuye

Kigali: Abakozi bo mu rugo ntibashaka ababita ba ‘Karyarugo’

Mu gusoza amahugurwa bari bamazemo igihe cy’icyumweru kimwe, kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare abakozi bo mu rugo bakorera mu mirenge itatu yo mu karere ka Nyarugenge ariyo Gitega, Nyakabanda na Gisagara banzuye  bavuze ko badashaka ihohoterwa bakorerwa rivanze n’agasuzuguro  ko kubita amazina abatesha agaciro arimo nka Karyarugo, Rwesamadongo, abayaya, ababoyi n’andi. Aya mahugurwa […]Irambuye

en_USEnglish