Tags : MIGEPROF

Itegeko: Abashyingiranywe, ubu bemerewe gutandukana igihe gito

Ingingo ya 248 y’itegeko rigenga Abantu n’Umuryango ivuga ku ‘Gutana by’agateganyo n’uburyo bisabwa’. Umunyamategeko Maurice Munyentwali avuga ko iyi ngingo igamije “kugabanya amakimbirane mu muryango”. Iyi ngingo iteganya gutandukana by’agateganyo mu gihe k’imyaka ibiri uhereye igihe urubanza rwo kubatandukanya by’agateganyo rwabereye. Iyo iyi myaka ibiri irangiye abashyingiranywe batabashije kumvikana, umwe cyangwa bombi bongera gutanga ikirego […]Irambuye

Imitwe ya politiki yasabwe kuzita ku ihame ry’uburinganire mu matora

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender Monitoring Office, GMO) rwasabye imitwe ya politiki kuzubahiriza ihame ry’uburinganire mu matora y’Abadepite azaba tariki 2-4 Nzeri 2018. GMO yagiranye ibiganiro n’imitwe ya politike ku wa 31 Kamena 2018, bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’imitwe ya Politike mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu matora”. Umuyobozi wa GMO, Rwabuhihi […]Irambuye

Min. Nyirasafari arasaba abakobwa kumvira inama z’abakuru n’iza Perezida Kagame

Kuri uyu wa mbere Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangije inama mpuzamahanga y’umuryango w’abagide igamije kongerera ubushobozi umwana w’umukobwa. Iyi Minisiteri irasaba abana b’abakobwa bo mu Rwanda kumvira inama z’umukuru w’igihugu n’iz’abandi bantu bakuru kuko baba bafite byinshi babarusha. Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere n’Umuryango, Nyirasafari Esperance wagarutse ku nama z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko […]Irambuye

Mme J.Kagame arashima abagore uko bafashe agaciro basubijwe

*Yatashye kumugaragaro inyubako y’ikitegererezo y’iterambere ry’abagore, *Avuga ko nta mugore ukwiye gupfa atanga ubuzima, Madamu Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy’inyubako y’ikigo cy’ikitegererezo cy’iterambere ry’abagore cyubatswe i Gahanga mu karere ka Kicukiro, yashimiye abagore ko bakomeje gusigasira no kubyaza umusaruro agaciro basubijwe nyuma yo kumara imyaka myinshi barahejwe. Iyi nyubako y’impuzamiryango Pro-Femme […]Irambuye

Yatewe inda mu 2010 afite imyaka 15, amaze imyaka irindwi

Tuyisenge Jacqueline atuye mu Mudugudu Nkongora, Akagari ka Bugarura, Umurenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Ubu afite imyaka 23, yabyaye umwana wa mbere mu 2010 abyara undi mu 2015 k’uko bigaragara ku mafishi yabo. Yabyaye umwana wa mbere ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza kuko yari yarize nabi, yahise ava mu ishuri […]Irambuye

Sibomana ukekwaho gutera inda umwana w’imyaka 13 yafashwe

*Yafashwe hakoreshejwe ubuhanga bw’inzego z’iperereza… Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu, ku isaaha ya saa 14h00 zirengaho iminota mike, Police y’u Rwanda yafashe umugabo witwa Etienne Sibomana ukurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 13 akaza kwihakana umwana babyaranye ngo kuko yabyaye mbere ho ukwezi kumwe ku gihe yakekaga. Sibomana Etienne akekwaho gutera inda umwana w’imyaka 13. Ni […]Irambuye

Uburere bw’umwana bureba ababyeyi bombi ntibukwiye gusiganirwa – Min. Nyirasafari

*Ngo hari ibibazo bikunze kugaragara ku bana kubera ababyeyi batabitayeho, *Abagore bakwiye kwita ku burere bw’abana by’umwihariko, uburere bubi bw’umwana ngo nibo byitirirwa. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango asaba ababyeyi b’abagabo na bo gufatanya n’abagore bakita ku burere bw’abana kuko ngo akenshi usanga uburere ari inshingano ziharirwa ababyeyi b’abagore kandi ngo bose burabareba. Aganira n’abagore abagore […]Irambuye

Duca ku bana bikorejwe amatafari bavunika ngo umwana arimo arakora

Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru hagarutswe ku burenganzira bw’umwana n’uko agomba kurindwa gukoreshwa imirimo ivunanye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yavuze ko buri Munyarwanda arebwa no kurinda umwana, kuko ngo hari ubwo abantu bakuru banyura ku mwana wikorejwe ibimuvuna bakikomereza ngo umwana arimo arakora. Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta UWIZEYE Judith yavuze ko […]Irambuye

Uruganda rw’ibiribwa bikungahaye ngo imirire mibi mu Rwanda iracyahangayikishije

Uruganda rutunganya ibiribwa bikungahaye ku ntungambiri AIF (Africa Improved Foods) ruravuga ko ikibazo cy’imirire mibi kiri mu biteye impungenge mu Rwanda kuko abana 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera iki kibazo cy’imirire mibi. Ubushakashatsi buheruka ku mirire bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu babarirwa kuri 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi. Uruganda […]Irambuye

en_USEnglish