Digiqole ad

U Rwanda rwakoze byinshi mu masezerano ya Maputo arengera abana n’abagore

 U Rwanda rwakoze byinshi mu masezerano ya Maputo arengera abana n’abagore

Nadine Umutoni Gutsinzi umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango

Kuri uyu wa mbere  imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’umugore n’umwana SOAWR, Oxfam na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango bize uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo muri Mozambique u Rwanda rwashyizeho umukono ku itariki 11 Nyakanga 2003.

Nadine Umutoni Gatsinzi umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango

Aya masezerano ya Maputo areba cyane ku burenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage, n’uburenaganzira bw’abagore muri Afurika, aho yemejwe n’inama isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yateraniye i Maputo.

Nadine Umutoni Gatsinzi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yavuze ko aya masezerano yerekeranye umwana n’umugore,hakaba hari amategeko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho kugira ngo umugore abone uburenganzira kimwe n’umugabo.

Umutoni ati “U Rwanda rwatangiye kubishyira mu bikorwa mbere na y’uko rubishyiraho umukono. Nka Isange One Stop Center yagiyeho  kugira ngo ifashe abagabo n’abagore bahohotewe yaba abana b’abahungu cyangwa abana b’abakobwa bose ubwo butabera bubagereho. Ni byinshi byagiye bigerwaho mu gushyira mu bikorwa aya masezerano y’ i Maputo.”

Umutoni Gatsinzi yakomeje avuga ko Kugeza ubu hakiri imbogamizi, aho umugore agikennye, bamwe batazi gusoma no kwandika, abana b’abangavu bari gutwita bakiri batoya, ihohoterwa rikigaragara mu miryango, ariko ngo ibyiza ni uko hari inzego, iz’umutekano, n’iza Leta kugira ngo zibashe gufasha muri ibyo bibazo.

Avuga ko ubu bari gukorwa ubukangurambaga umunsi ku wundi kugira ngo bigishe Abanyarwanda ububi bw’ihohoterwa, ku buryo bari gushyira ingufu nyinshi mu gufatanya n’zindi nzego kugira ngo bumvikane uburyo bahana abakora ibyaha by’ihohoterwa.

Iyo umugore akennye biroroha cyane kugira ngo ahohoterwe

Ngo bari gushyirwa ingufu cyane mu bijyanye n’iterambere ry’umugore mu bijyanye n’imari aho bari gukorana n’ibigo by’imari nka BDF bakangurira abagore kurushaho kwitabira ibigo by’imaro kuko ngo iyo umugore akenye biroroshye ko yahohoterwa.

Hari gahunda yo gushyira imbaraga mu guhana abakora ibyaha byo guhohotera abana b’abakobwa cyane cyane abatwita bakiri bato ababateye inda bagahanwa, ubu Minisiteri y’Uburinganire n’Iteramere ry’Umuryango (MIGEPROF) iri gukorana n’inzego z’umutekano.

Flavia Mwangovya wo mu muryango Solidarity for Africa Womens Right ( SOAWR) yavuze ko U Rwanda ruhagaze neza mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo mu guharanira uburenganzira bw’abagore ariko buri gihe ngo ni ngombwa kwisuzuma.

Mu nama bareba ibyo u Rwanda rwakoze mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo
Inzego zitandukanye zari iyi nama harimo na RDF
Flavia Mwangovya wo mu muryango Solidarity for Africa Womens Right (SOAWR)
Urwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS) rwari ruhagarariwe
Mu nama

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Muzambabarire mujye mugabanya ama gestes atajyanye n’ibyo muvuga nta kinyabupfiura kibamo! Kumanika amaboko, gutunga intoki abantu, gukora ibimenyetso byinshi uvuga bigaragaza ikinyabupfura gike kubo ubwira. Murakoze!

    • Wari uhari ngo umenye ko geste yakoraga botari bijyanye nibyo yavugaga? Uramuzi ku buryo wavuga ko nta kinyabupfura agira?

      • Kumva nabi byo urabizi kabisa. Bavuze nde ubundi ngo ubihereho uvuga ko batukanye? Uzige kumva mbere yo gusubiza. Yari inama ntabwo twavugaga uyu mubyeyi uri haruguru.

Comments are closed.

en_USEnglish