Digiqole ad

Amajyepfo: Ababyeyi basabwe kwirinda amakimbirane mu ngo ateza abana kuzerera

 Amajyepfo: Ababyeyi basabwe kwirinda amakimbirane mu ngo ateza abana kuzerera

Inzego z’umutekano zavuze ko ikibazo cy’abana b’inzererezi gisaba ubufatanye n’ababyeyi ngo gikemuke

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo ku bufatanye n’inzego z’umutekano burasaba buri wese gufatira ingamba ikibazo cy’abana bo mu muhanda by’umwihariko ababyeyi, hirindwa amakimbirane yo mu miryango, bagasaba ko hakwiye ubufatanye no kujya hatangwa amakuru mu rwego rwo gukumira iki kibazo.

Inzego z'umutekano zavuze ko ikibazo cy'abana b'inzererezi gisaba ubufatanye n'ababyeyi ngo gikemuke
Inzego z’umutekano zavuze ko ikibazo cy’abana b’inzererezi gisaba ubufatanye n’ababyeyi ngo gikemuke

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, inama yabereye mu karere ka Huye.

Kuba abana bakigaragara mu muhanda, ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Leta y’u Rwanda n’inzego z’umutekano.

Iyi ni yo mpamvu iki ari kimwe mu bibazo byashyizwe ku murongo wa mbere mu nama yahuje inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Rutaganira Dismas asaba buri wese guhagurukira gukemura ikibazo cy’abana bo mu mihanda bakarererwa mu ngo.

ACP Rutaganira ati “Buri wese akwiye guhagurukira kurwanya icyatuma hari umwana ugaragara mu muhanda, dukumire amakimbirane yo mu miryango kuko abana bata imiryango bitewe n’imibanire mibi iba igaragara mu miryango bakomokamo.”

Ababyeyi basabwa gufata iya mbere, bakirinda amakimbirane yo mu miryango kuko akenshi ngo ari yo atuma abana bahunga imiryango yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne agira ati “Turi ababyeyi, ntibikwiye ko abana bacu birirwa mu muhanda, babyeyi dufate abana tubashyire mu ngo.”

Kayitare Werallis ushinzwe DASSO mu karere ka Nyanza inama igiye kubafasha ku kubanza kumenya byimbitse ubuzima bw’abana bo mu muhanda n’impamvu ituma bawujyamo.

Ati “Ubu tugiye kujya twandika abana bose bajya mu ngo kwaka akazi tumenye imyaka ye ndetse n’amashuri ye, kandi n’umukoresha agomba kubanza kwandikisha umwana akoresha mu rwego rwo kurinda ko hari uwata ishuri akaza kuba umukozi wo murugo cyangwa inzererezi.”

Akenshi abana bo mu mihanda ubasanga mu mijyi cyangwa se uducentre.

Inzego z’umutekano zivugaa ko iki kibazo kidafatiwe ingamba, aba bana bashobora kuba n’intandaro y’umutekano muke cyane bishora mu bikorwa by’ubujura.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Amajyepfo

en_USEnglish