Tags : MIDIMAR

Croix Rouge y’u Rwanda irashaka gufasha abaturiye inkambi ya Mahama

Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bugamije gukusanya ibitekerezo by’abantu ku bibazo bibugarije, Croix Rouge y’u Rwanda izakoraho ubuvugizi ku rwego rw’Isi, Karamaga Apollinaire, Umunyamabanga Mukuru, yavuze ko mu mwaka utaha hari gahunda yo gufasha abaturiye inkambi y’Abarundi ya Mahama ngo kuko ubuzima bwaho bwahenze. Iki kiganiro cyabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa gatanu […]Irambuye

Amakuru atangwa na Meteo Rwanda ni amakuru yizewe – Mukantabana

Minisiteri ifite ibiza mu nshingano yatangaje kuri uyu wa kabiri ko amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe yizewe nubwo hari abahinyura amakuru iki kigo gitanga. Ni mu kiganiro cyatanzwe n’iyi Minisiteri kijyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza kuva ku itariki 27/10 kugeza ku itariki 2/11/2015. Seraphine Mukantabana avuga ko amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe […]Irambuye

Umurundi ubishatse arataha nta wagizwe ingwate n’u Rwanda – MIDIMAR

*U Burundi buvuga ko u Rwanda rwafashe bugwate Abarundi b’impunzi * Ngo u Rwanda ntirushaka kubareka ngo batahe kubera inyungu z’akazi *MIDIMAR ivuga ko ibyo bivugwa n’abayobozi mu Burundi ari ibihuha n’ibinyoma *U Burundi nibwo bugomba gutera intambwe bukaganira na UNHCR, n’u Rwanda ku byo gucyura abantu babwo Révérien Nzigamasabo Buramatari w’Intara ya Kirundo mu […]Irambuye

Mahama: Umubano w’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda wifashe neza

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe ntabwo zifunze zifite uburenganzira bwo gusohoka no gutembera hirya no hino mu gihugu nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama ngo ndetse n’umubano w’izi mpunzi n’Abanyarwanda baturanye n’iyi nkambi umeze neza. Ibi biranashimangirwa na bamwe mu mpunzi z’Abarundi bavuga ko icyo bakeneye gukura mu […]Irambuye

Intara y’Uburasirazuba yasabye Abarundi batari mu nkambi kwibaruza

Mu rwego rwo kugira ngo impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda ariko zitari mu nkambi zicumbitse hirya no hino mu gihugu zikomeze kwitabwaho bahabwe ubufasha kimwe n’abagenzi babo ndetse banacungirwe umutekano, ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba  burasaba  ko izi mpunzi zajya zibaruza kugira ngo hamenyekane umubare nyawo wazo naho ziherereye. Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Madame Odette […]Irambuye

Kirehe: Impunzi z’Abarundi zugarijwe n’ikibazo cy’inkwi

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ihererye mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, ziravuga ko zibangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’inkwi zo gucanisha aho izo bahabwa zizamara ukwezi kose ngo zitacana n’iminsi itatu, ubuyobozi bw’inkambi bwo bukavuga ko butanga inkwi hakurikijwe ibipimo byashyizweho. Ukigera mu marembo y’inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, ubona […]Irambuye

Amb. Erica Barks wa USA yasuye impunzi z’Abarundi ‘azirema agatima’

Iburasirazuba – Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles ubwo kuri uyu wa kane yasuraga inkambi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe yabwiye amagambo akomeza izi mpunzi ko igihugu cye kiri gushyira igitutu kuri Perezida w’u Burundi ngo agarure amahoro mu gihugu, abahunze nabo batahe. Ambasaderi Barks-Ruggles yaje […]Irambuye

Burundi: Ba Bourgmestre babiri bahungiye mu Rwanda (ivuguruye)

UPDATE: 04 Gicurasi 2015 – 19h18: Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu gihugu cy’Uburundi yahungiye mu Rwanda n’umuryango we. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yatangaje ko ayo makuru ari impamo, ko Sylvère Nimpagaritse Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga (Cour Constitutionnelle) yahunganye n’abantu barindwi barimo umugore we na we wari Perezida w’Urukiko […]Irambuye

Kirehe: Ubuzima Abarundi babayemo mu nkambi ya Mahama

Ni 7 287 bari mu nkambi ya Mahama kuva ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 29 Mata, nimugoroba ubwo twavaga kubasura imodoka zatundaga abandi 1 001 bavuye mu nkambi y’agateganyo mu karere ka Bugesera n’abandi 875 bavuye mu karere ka Nyanza, bose hamwe baragera ku 9 000 mu nkambi ya Mahama hafi y’umugezi w’Akagera. Aba […]Irambuye

Nta nyungu u Rwanda rwakura mu gutuma Abarundi bahunga –

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’ibiza yavuze ko u Rwanda rwahaye ‘status’ y’ubuhunzi Abarundi 11 000 bahungiye mu Rwanda, ahakana yivuye inyuma ko u Rwanda nta ruhare rufite mu gutuma Abarundi bahunga nk’uko biherutse kuvugwa n’abategetsi mu Burundi. Minisitiri Mukantabana Seraphine yavuze ko u Rwanda rugendeye ku mategeko y’imbere […]Irambuye

en_USEnglish