Digiqole ad

Amb. Erica Barks wa USA yasuye impunzi z’Abarundi ‘azirema agatima’

 Amb. Erica Barks wa USA yasuye impunzi z’Abarundi ‘azirema agatima’

Ambasaderi Barks yavuze ko yishimiye umurimo ukorwa na MIDIMAR na UNHCR mu kugerageza gufata neza izi mpunzi

Iburasirazuba – Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles ubwo kuri uyu wa kane yasuraga inkambi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe yabwiye amagambo akomeza izi mpunzi ko igihugu cye kiri gushyira igitutu kuri Perezida w’u Burundi ngo agarure amahoro mu gihugu, abahunze nabo batahe.

Ambasaderi Barks yavuze ko yishimiye umurimo ukorwa na MIDIMAR na UNHCR mu kugerageza gufata neza izi mpunzi
Ambasaderi Barks yavuze ko yishimiye umurimo ukorwa na MIDIMAR na UNHCR mu kugerageza gufata neza izi mpunzi

Ambasaderi Barks-Ruggles yaje muri iyi nkambi mu rugendo rugamije kureba imibereho n’ibibazo izi mpunzi zifite. Yari aherekejwe n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda Azam Saber ndetse n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ifite impunzi mu nshingano (MIDIMAR) Antoine Ruvebana.

Izi mpunzi zitoyemo abazihagarariye ari nabo bagiranye ikiganiro na Ambasaderi n’abo yari yazanye nabo. Zababwiye ko muri rusange zakiriwe neza ariko zigifite ibibazo by’uburyo zicumbikiwemo.

Uwavuze mu izina ry’aba barundi ati “Nk’ubu ushobora gusanga imisore n’inkumi basangiye ishitingi imwe kandi ataco bapfana. Birateye impungenge cane. Usanga kandi ngaha hari aho ababyeyi bararana mu ishitingi n’abana bakuru kandi no mu muco wacu kizira.” 

Ambasaderi Erica Barks yabwiye izi mpunzi ko igihugu cye kiri gushyira igitutu ku bategetsi ngo bubahirize amasezerano ya Arusha kandi bagarure amahoro maze aba nabo batahe.

Yavuze kandi ko igihugu cye kitaye ku mibereho y’izi mpunzi kuko kimaze gutanga miliyoni 10,8$ yo kwita kuri izi mpunzi biciye muri UNHCR na PAM.

Ati “Turakomeza gukorana cyane n’u Rwanda n’ibihugu byo muri aka karere n’imiryango ya Africa yunze ubumwe hakorwe igishoboka kugira ngo Leta y’u Burundi ihagarike ibiri kuba namwe musubira mu byanyu.”

Antoine Ruvebana wo muri MIDIMAR yavuze ko Leta y’u Rwanda yakoze kandi ikiri gukora ibishoboka byose ngo impunzi z’abarundi zihungiye mu Rwanda zakirwe neza. Abwira izi mpunzi ko nubwo koko hari ibitaratungana ariko nabo bakwiye kwihangana mu gihe biri gutunganywa kuko bari mu buhungiro kandi ati  “nta gihugu cyaruta icyawe.”

Inkambi ya Mahama ubu irimo impunzi zigera ku 17 000, imibare ihinduka buri munsi kubera abakomeza guhunga baza mu Rwanda binjiriye mu turere tw’u Rwanda duhana imbibi n’u Burundi.

Amb. Erica Barks-Ruggles aravuga ko US ihanagayikishijwe n'ibibera i Burundi
Amb. Erica Barks-Ruggles aravuga ko US iri gukora ibishoboka ngo amahoro agaruke i Burundi aba batahe
Azam Saber uyobora UNHCR mu Rwanda yavuze ko hagikenewe inkunga irenze kuyo bafite
Azam Saber uyobora UNHCR mu Rwanda yavuze ko hagikenewe inkunga irenze iyo bafite
Muri izi mpunzi z'abarundi umubare munini ni abana bacikirije amashuri
Muri izi mpunzi z’abarundi umubare munini ni abana bacikirije amashuri

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Us irakora nyine ibishoboka ngo ibone uko yiba nickel yabarundi, izo mpunzi zimubwiye iki, iyo abazungu babona abirabura dupfa haricyo bibabwiye ko icyo bareba ari ubukungu buri mu butaka bwacu. Abazungu kabisa sinzi ikizabakura muri africa ndabavumye!!!!

  • I biri kubera I burundi ngo ni ba gashakabuhake bo muri europe na amerika bahanganye n ‘abarusiya mu ntambara yayo bapfa amabuye y’agaciro yitwa NICKEL ngo uburundi bufite menshi cyane kandi company yitwa KERMAS GROUP yo mu burusiya niyo yasinye n ‘uburundi kuyacukura ahitwa MUSONGATI. None ngo uburakari bafite ba gashaka buhake nubwo gusenya uburundi kugirango baburizemo iyo contrat yabarusiya bashyireho ubutegetsi bishakiye buzabaha iyo mali yayo mabuye ya nickel. Murebe google mushakemo nickel burindi murabona iyo company yo mu burusiya n ‘amasezerano yakoranye nuburundi kabisa abazungu bazatumara batuziza ubukungu imana yaduhaye!!!!!

  • bihangane kandi basenge natwe tuzakomeza kubafasha uko bishoboka maze babone ikibatunga gusa byose ntibyagenda neza kuko bari mu buhungiro kandi ngira ngo n’iwabo byose siko byagendaga, ahari amahoro rero byose birashoboka

  • ego baba

  • hahaha ariko iryo kinamico babaziko abantu batabibona? muratwereka ndavuga( media) abaturage batxik imbonerakure mukatwereka insoresore zigaragambya muri bujumbura none abobaturage bahunze iki bahunze nde ko ahobari ntacyabaye? nonengo amerik izabasubiza iwabo! surely urwo ni urukundo?! abanyafirik njbave ibuzimu bajye ibuntu kugurisha afrik kuri barigigan kubera inyung zagatsiko biveho abanyafurika nta solutio yibibazo byabo izava hanze kuko ibyobibazo niho bibanyaturutse

  • BARAVUNGA ‘URUSHA NYINA WUMWANA IMPUHWE ABA ASHAKA….. ‘ aba ba gashaka buhake nta zindi mpuhwe bafite africa atarukuyiba ubukire kamere imana yatwihereye!! Imana irinde africa ba gashaka buhake.!!

Comments are closed.

en_USEnglish