Digiqole ad

Kirehe: Ubuzima Abarundi babayemo mu nkambi ya Mahama

 Kirehe: Ubuzima Abarundi babayemo mu nkambi ya Mahama

Abanshi mu bamaze igihe gito ntibarabona aho kuba

Ni 7 287 bari mu nkambi ya Mahama kuva ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki 29 Mata, nimugoroba ubwo twavaga kubasura imodoka zatundaga abandi 1 001 bavuye mu nkambi y’agateganyo mu karere ka Bugesera n’abandi 875 bavuye mu karere ka Nyanza, bose hamwe baragera ku 9 000 mu nkambi ya Mahama hafi y’umugezi w’Akagera.

Abanshi mu bamaze igihe gito ntibarabona aho kuba
Abanshi mu bamaze igihe gito ntibarabona aho kuba

Aba Barundi bagizwe n’abana benshi (rubyiruko), ahanini biraturuka ku kuba hari umuco wo kubyara cyane, umwe mu babyeyi yatangarije Umuseke ko ku myaka 24 afite abana babiri kandi aratwite inda nkuru, yavuze ko yabyaye uwa mbere afite imyaka 15.

Abenshi bari mu nkambi ni abaturage bavuye mu byaro, biragaragarira ijisho ko harimo abakene cyane ndetse abana babo bamwe bafite ibibazo by’imirire mibi.

Icyumweru kirashize bari mu nkambi y’i Mahama, bamwe bahageze ku ikubitiro bafite amahema bubakiwe. Aba babwiye Umuseke ko baheruka ibyo kurya baherewe i Nyanza baza mu nkambi, abandi bahageze nyuma baturutse mu bice by’igihugu binjiriyemo bahunga, kuryama ni ukurara hanze cyangwa bamwe bagahurira hamwe mu mahema manini cyane.

Ni kumanywa nka saa munani, izuba ry’i Kirehe mu Burasirazuba rirakaze, ni nko muri Km 1 uvuye ku ruzi rw’Akagera rutandukanya Tanzania n’u Rwanda. Impunzi ziratetse, abana bamwe bararira, abakuru bicaye munsi ya tumwe mu duti turi hafi aho bikinze izuba.

Umuseke urashaka kumenya ubuzima abo bantu barimo, no kumenya by’umwihariko impamvu yatumye abo Barundi bafata utwangushye bagahunga. Benshi muri bo bavuga ko batabonye Imbonerakure zifite imbunda ariko ngo byaravuzwe.

Umwe wemeye kuvuga yanze ko izina rye ritangazwa ati “Mugabo ngaha ntabwo tubayeho neza cyane, mwaratwakiriye mwarakoze. Bamwe ntibarabona aho barara, abandi ntibafite ibyo barya, reka n’abana barara hanze kubera ubwinshi bw’abantu kandi amahema ari make, mugabo twizeye ko Leta y’u Rwanda izodufasha.”

Uyu mugabo w’imyaka 57 avuga ko yahunze aturutse i Ngozi, ni kure y’u Rwanda. Avuga ko yahunze kubera gutotezwa. Avuga ko hari abantu bitwa Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka CDD-FDD) zihohotera abantu.

Ati “Abantu bitwa Imbonerakure bashyizweho, umenga basimbuye Polisi, abo bantu baradutoteza muri Leta ukabona ko ari abantu bahagarikiwe, ugasanga birenze kamere yacu.”

Uyu mugabo avuga ko Imbonerakure nta muntu zica kubera ubwoko bwe, ngo ahubwo zitoteza abantu kubera ‘imigambwe’ (amashyaka barimo).

Yasabye ko Leta y’Uburundi yafata abantu kimwe, ati “Nyakubahwa (Perezida Pierre Nkurunziza) bwa mbere yatwara neza, ariko ubu umenga ni abantu bamuremereye, nta kibazo twari dufise uretse aba bitwa Imbonerakure.”

Nzeyimana Immaculee w’imyaka na we 57 avuga ko akomoka i Marangara muri Ngozi, ngo Buramatari yaje kubagisha inama ababwira ko bashaka kujya mu Rwanda bakanobagura (gutora) ibigori nk’inkoko.

Ku bwe ngo kuba nta cyo Buramatari yavuze ku byavugwaga ko abakobwa b’Abatutsi bazagirirwa ibya mfura mbi, ngo bumvise ko hari umugambi.

Ati “I Burundi ntabwo twahunze Imbonerakure, batubwira ga ko igihe nikigera bazatumesura, duhita duhunga, mugabo hajya i Burundi hatazaba ari heza tuzaguma ngaha.”

Umunyamakuru yamubajije ko yabonye Imbonerakure, avuga ko we atigeze azibona ngo kuko yahunze mbere, ngo umwana we wigaga mu mashuri abanza ngo yaratahaga akamubwira ibyo yumvise.

Avuga ko Nkurunziza nta kibazo bamugizeho ngo ikibazo ni Imbonerakure. Yavuze kandi ko batahunze inzara, kuko ngo iwabo basize imyaka yeze.

Sebagabo Innocent umaze icyumweru mu nkambi ya Mahama, avuga ko abaje mbere ibintu bimeze neza, barya, bafite amazi ndetse n’aho barara.

Gusa ngo abaje nyuma bafite ikibazo cy’ibyo kurya n’aho kuba (uburaro), avuga ko agahema gato gashobora kuraramo abantu 20 abandi bakarara hanze.

Uyu yaturutse mu Kigabiro muri Kirundo, avuga ko yahunze Imbonerakure gusa akavuga ko afite na mukuru we uri muri urwo rubyiruko, gusa ngo ‘abatutsi’ ntibabemera.

Avuga ko ibyo urwo rubyiruko rugirira nabi abatavuga rumwe na CNDD-FDD.

Sebagabo avuga ko Pierre Nkurunziza aramutse yongeye gutorerwa kuyobora u Burndi ngo ntiyataha, yahitamo kuguma mu Rwanda.

Mbanzamihigo Jean Christophe wavuye i Ngozi, yari umwarimu mu ishuri ribanza ahitwa i Rugasa.

Avuga ko yari mu ishyaka UPRONA (ishyaka ritavuga rumwe na Leta). Umugore ngo yagize ubwoba arahunga maze nawe ngo akajya atotezwa bituma ata akazi arahunga.

Uyu mwarimu avuga ko Imbonerakure ahanini zitoteza Abatavuga rumwe na CNDD-FDD, n’umuntu wese utavuga rumwe na manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza.

Ati “Kugira ngo ntahuke ni uko ikiringo cya gatatu cyahebwa, ibintu bigasubira mu buryo. Nta mbonerakure nabonye ifite inkoho (imbunda) naba mbeshye, ariko byaravuzwe.”

Kuri uyu wa gatatu nabwo, Minisitiri ushinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza, Seraphine Mukantabana yaje gusura izi mpunzi no kureba ibibazo zifite, yari kumwe na Saber Azam uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR mu Rwanda.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko ku kibazo cy’uko hari abarara hanze, iki cyumweru kiri burangire cyakemutse, ngo kuko hari amakamyo yari Tanzania azanye amahema yamaze kwambuka aza mu Rwanda.

Yavuze ko ku bijyanye n’ibiryo, impunzi zahawe ibizamara iby’umweru bitatu, by’umwihariko abavuye i Nyanza, gusa ngo ikibazo gifitwe n’abantu bambukiye mu Bugesera batari banditse, ariko ngo umuryango ushinzwe ibiribwa PAM uzaba wazanye ibyokurya ejo bundi(kuwa gatanu).

Saber Azam uhagarariye UNHCR, amaze imyaka 20 akora mu mpunzi, avuga ko inkambi ya Mahama ari iya mbere yubatswe mu gihe gitoya.

Yavuze ko iby’ibanze byose byagejejwe mu nkambi ku buryo ku bwe yishimye, agashima Leta y’u Rwanda na buri wese ku kazi yakoze.

Yavuze ko yizeye ko mu Burundi ibintu bizagenda neza aba bantu bagatahuka, gusa ngo bizeye ko bazakora ibishoboka byose bagafatanya n’u Rwanda ngo mu gihe bahari bamererwe neza.

Iyi nkambi ya Mahama igomba kwakira abantu nibura 30 000, gusa Mukantabana avuga ko bakiri mu biganiro na Leta bareba uko hakubakwa ahantu hanini hakwakira hagati ya 50 000 na 60 000.

Iby’ibanze nk’amazi arahari, hari aho impunzi zivuriza, hari ubwogero ndetse bari gutunganya ubwiherero bumara igihe, hari no kubakwa inzu z’amahema manini zakwakira imiryango myinshi, mu gihe buri wese ategereje kubona ihema rye.

Bamwe ntibafite aho baba
Bamwe bahageze vuba ntibarabona aho barara
Minisitiri arareba ubuzima bw'abamaze igihe gito bageze mu nkambi
Minisitiri arareba ubuzima bw’abamaze igihe gito bageze mu nkambi abaha ikizere ko nabo baza guhabwa iby’ibanze
Minisitiri avugana n'abo bagore b'Abarundikazi barwaje abana
Minisitiri avugana n’abo bagore b’Abarundikazi barwaje abana
Abaganga bari kuri uwo mwana bigaragara ko afite isuku nke
Abaganga bari kwita kuri uyu mwaka urwaye indwara ziva ku isuku nke
Abagore batwite n'abarwaye barajya kwivuriza aho
Abagore batwite n’abarwaye barajya kwivuriza muri iryo hema
Aba bana b'Abarundi bagombye kuba bari mu ishuri mu gihugu cyabo
Aba bana b’Abarundi bagombye kuba bari mu ishuri mu gihugu cyabo ariko politiki y’iwabo yabagize impunzi
Abenshi muri bo ni urubyiruko n'abagore, nta wemeza ko yagiriwe nabi n'Imbonerakure
Abenshi muri bo ni urubyiruko n’abagore, nta wemeza ko yagiriwe nabi n’Imbonerakure gusa ngo batewe ubwoba cyane
Ako ni agasoko gato mu nkambi
Abacuruzi ntibiburira ahantu hose! Uyu aracuruza igikamba(itabi), amandazi, isukari, igitoki ndetse n’amamesa ku bashaka gukangaranga
Hari ababonye amashyiga agezweho ngo yari 400 gusa asigaye
Hari ababonye amashyiga agezweho ngo yari 400 gusa asigaye
Mu nkambi harimo amazi nubwo akiri make
Nubwo atabahagije bose ariko mu nkambi bafite amazi
Uyu mwana we atetse ku mashyiga asanzwe
Uyu musore atetse ibishyimbo
Uyu mwana yari atetse
Uyu mwangavu nawe atogosheje ibishyimbo n’ibigori
Mu nkambi hagati
Hagati mu nkambi ya Mahama
Uko ni ko inkambi y'Abarundi igaragara utarayinjiramo
Benshi bayirimo ni urubyiruko 
Ihema rimwe ribamo imiryango ibiri, aho hazitiye mu yindi nzu
Ihema rimwe ribamo imiryango ibiri, inyuma habamo undi muryango umwe. Udukoresho tw’ibanze nk’inkwi tubikwa neza
Umuryango umwe winjirira imbere, undi ukinjirira inyuma
Umuryango umwe winjirira imbere, undi ukinjirira inyuma
Uyu yabyariye mu Rwanda
Uyu yabyariye mu Rwanda umwana amwita Mahama
Ubwiherero
Bafite  ubwiherero
Ubwo ni ubwiherero
N’ubwongero ku bitsina byombi
Araganira n'uwo muri UNHCR ku byihutirwa bigomba gukorwa
Minisitiri Mukantabana aganira na Saber wo muri UNHCR ku byihutirwa bigomba gukorwa
Minisitiri avugana n'abanyamakuru nyuma y'urugendo azenguruka inkambi
Ku zuba ryinshi, nyuma yo kuzenguruka inkambi areba ibibazo bihari Minisitiri Mukantabana aravuga uko babibonye n’ibyo gukemura byihutirwa
Azam uhagarariye UNHCR yizeje u Rwanda inkunga mu gufasha Abarundi
Azam uhagarariye UNHCR yizeje u Rwanda inkunga mu gufasha Abarundi
Inkambi y'impunzi z'Abarundi yubatswe mu gihe gito i Mahama, hapfo gato ni ku ruzi rw'Akagera
Inkambi y’impunzi z’Abarundi yubatswe mu gihe gito i Mahama, hapfo gato ni ku ruzi rw’Akagera hakurya ni muri Tanzania
Iyo ni inkambi y'i Mahama
Barateganya kuyagura ikaba yakwakira abagera ku 50 000

Amafoto/A E HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Uwiteka abarengere kandi abiteho rwose.

  • Na mahirwe kuba babashije guhunga batarahohoterwa !!!!

    Ese ba barundi bari Simonis Bxl, Oslo, Sweeden ,Canada ko nziko benshi muri bo bize cyane bamwe babaye ingabo zo mu rwego rukuru bite ko bataza gutabara igihugu cyano ???

    Munyarutse mutabare.

  • Bonjour,Ndasaba umuntu wese uzahura na nkurunziza president w’uburundi azamumbarize”(nkumukozi w’imana ububuzima ababantu babayemo niba aribwo Imana yabateganyirije???)azambarize n’umugorewe ati(ko nawe uri umubyeyi ukaba warabyaye wakwifuzako abana bawe babaho mubuzima bubi nkaba bana tubona mu nkambi?

  • Kabarisa wee,nuko arabo ubona abari Burundi mugihugu ndani bo babayeho nabi kurushaho,gusa mujye mumenya ko kubangikanya politoque n’Agakiza bishoboka ariko bishobora bacye,gusa abaye intwari yareka nabandi bakagerageza.

  • Njye ndabona barahunze ibihuha, nibura nta numwe bakubise wenda.cg ngo bamutuke? Sha abakene kbs bakangwa n ubusa, gusa bateye imbabazi, disi reba tuno twana turi guteka, reba disi n uyu ubyariye mu nkambi

  • manawe ababigenderamo nirubandarugufi abandi bigaramiye

  • muraho neza bavandimwe!

    mumbabarire mugire umutima wa kimuntu wo gutabara bariya bavandimwe bacu (ABARUNDI) kko twese ntanumwe utarigeze abura kubaho impunzi kdi nutarabayeyo yagize umuvandimwe wabayeyo cg se yagize namahirwe yokureba uko ubuzima bwazo bumera, none nkuyumuntu wiyise H. kuri numero ya 5 imana imubabarire kuko atazi ibyo avuga, ahangare abwire abavandimwe ngo bahunze inzara bifuza kuza kubyarira mu nkambi?? Nimu mwime amatwi maze dufashe abavandimwe kdi uwiteka azabibakubiramo 2. Murakoze imana ibahe umugisha.

  • Mwiriwe, gusa sinari nzi ko hakiriho abatindi nk’uwo muntu wiyise h. ngo bahunze kubera ubukene? none c nibo bishimiye kuba muri shitingi kurusha kuba mu nzu? imana ikubabarire

  • Nkurunziza yashatse kwigira intama kdi ari ikirura ubwose koko arakijijwe?Abaturagebe baramuvumbuye n,uburyarya bwe naho wowe wiyise H umenyeko ijoro ribara uwarirayedi kdi Imana ikubabarire ushobora kuba ntanumutima wakimuntu wigirira,ubwose ibihumbi by,abantu bose ubona bahunga ubusa?Ndumvava uwaguha igihugu wakoreka imbaga wagira ntiwigishijwe indanga gaciro na kirazirape!

  • Munyumvire ibyuyu Minuster urimo gushuka impunzi zinibereye mu kaga ngo ubona ikiraka akore unyumvire minister witwa kwazi amategeko agenga igihugu vraiment !!!!

    Gukora se wamaze kubakira WALK PERMIT ???

    Ibi byitwa igongana ry’ubuyobozi !!!

    Gukora mu Rwanda ari abanyamahanga OFFICE DES ETRANGER na IMMIGRATION nibo babitangira uruhushya.

    Wowe minister bibasabire byemewe na mategeko ejo bitazateza iki di kibazo ukabiryozwa cg ugashyira umurundi mukaga kubera kubaha info mbi !!!!

    Mubahe ibibaranga ejo bitazateza ni manza zitari ngombwa.

Comments are closed.

en_USEnglish