Digiqole ad

Umurundi ubishatse arataha nta wagizwe ingwate n’u Rwanda – MIDIMAR

 Umurundi ubishatse arataha nta wagizwe ingwate n’u Rwanda – MIDIMAR

Mu nkambi ya Mahama barataka ubujura bakorerwa n’abana batahunganye n’imiryango yabo

*U Burundi buvuga ko u Rwanda rwafashe bugwate Abarundi b’impunzi

* Ngo u Rwanda ntirushaka kubareka ngo batahe kubera inyungu z’akazi

*MIDIMAR ivuga ko ibyo bivugwa n’abayobozi mu Burundi ari ibihuha n’ibinyoma

*U Burundi nibwo bugomba gutera intambwe bukaganira na UNHCR, n’u Rwanda ku byo gucyura abantu babwo

Révérien Nzigamasabo Buramatari w’Intara ya Kirundo mu gihugu cy’Uburundi yaraye abwiye Radio Ijwi rya America ko u Rwanda rwafashe bugwate Abarundi baruhungiyemo rukababuza gutahuka, ariko Minisiteri ishinzwe Ibiza n’impunzi ihakana ibivugwa ikavuga ko buri wese mu mpunzi z’Abarundi ubishatse ataha iwabo.

Inkambi y'Impunzi z'Abarundi ya Mahama muri Kirehe icumbikiye abarenga 30 000 (UM-- USEKE)
Inkambi y’Impunzi z’Abarundi ya Mahama muri Kirehe icumbikiye abarenga 30 000 (Photo/A E Hatangimana/UM– USEKE)

Nzigamasabo avuga ko u Rwanda rwangira impunzi z’Abarundi gutahuka ngo kubera ko rufite inyungu z’abantu benshi bakora mu nkambi zicumbikiye Abarundi.

Yagize ati “Iyo igihugu cyakiriye impunzi haboneka imirimo, u Rwanda rero ntirushaka kurekura abo Barundi kuko batashye akazi kahera (kaba karangiye).”

Yavuze ko impunzi zatinyaga amatora y’Umukuru w’igihugu, ariko ubu ngo yarabaye kandi yagenze neza, ku buryo ubwo bwoba bukwiye kurangira bagatahuka iwabo.

Ati “Sinakwizeza umutekano 100%, ariko amatora batinyaga yagenze neza, uko abantu bahunze si bose bagendaga, basigaga abagabo hagahunga abana n’abagore, rwose ababishaka bakwiye gutaha, kuko n’ikibazo cy’inzara bavuga, hari ikigega cy’imfungugwa uwo tubona akwiye ubufasha arafashwa.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umukozi muri Minisiteri ushinzwe imenyekanisha bikorwa n’itangazamakuru, Ntawukuliryayo Frederic yabwiye Umuseke ko nta mpunzi y’Umurundi n’undi wese wafashwe bugwate n’u Rwanda.

Yagize ati “Aratubeshyera, gutaha ni uburenganzira bw’impunzi. Twe nta mpunzi twabuza gutaha ariko nta n’uwo twahatira gutaha hakurikijwe amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi.”

Ntawukuliryayo yabwiye Umuseke ko nta biganiro bihari bigamije gucyura impunzi hagati y’ibihugu byombi, kandi Uburundi ngo nibwo bugomba gufata iya mbere mu gukangurira impunzi gutaha, impunzi na zo zikizera umutekano kugira ngo zitahe.

Ati “Ubundi hari uburyo butandukanye impunzi zitahamo, icyambere ni uko umuryango ushinzwe impunzi (HCR), igihugu gicumbikiye impunzi ndetse n’igihugu zahunze bumvikana ku buryo bwo gucyura izo mpunzi, ariko ibi bikorwa iyo hariho gutahuka kw’impunzi mu kivunge ikindi kandi bikaba byaramaze kwemezwa ko umutekano wagarutse mu gihugu impunzi zaje ziturukamo iyo ntera ubu ntiragerwaho kuko turacyakira abandi bahunga ubu abatahuka babikora ku giti cyabo.

Hari abasubira i Burundi bari bari mu Rwanda mu buryo busanzwe batigeze bibaruza nk’impunzi abo ntitunabamenya kuko ntitubazi, hari Abarundi basaga ibihumbi 20 b’impunzi zimaze kubarurwa zitaba mu nkambi, urumva ko abo uwari we wese yatekereza gutaha yabikora kuko n’ubundi asanzwe yirwanaho.”

Uyu mukozi ushinzwe itumanaho muri MIDIMAR avuga ko Abarundi bari mu nkambi zo mu Rwanda bose hamwe bagera ku 47 459, hakiyongeraho abari mu ngo no mu mujyi ahantu hatandukanye ngo bose hamwe ni 71 240.

Muri aba bose, uretse bariya birwanaho bataha nta we basabye uruhushya, ngo n’ababa mu nkambi usabye gutaha barabimwemerera akirwanaho agatahuka.

Avuga ko ibyo gutanga imodoka zo gucyura impunzi no kuzigenera impamba bikorwa iyo habayeho ubwumvikane bwo gucyura impunzi (conventional repatriation), icyo gihe ngo UNHCR yo mu gihugu utahuka agezemo ni yo imuha impamba, iyo aho avuye igatanga imodoka zo kubatwara.

Ntawukuliryayo ati “Urumva ko iyo ‘stage’ (urwego) ntiragerwaho ubu gutaha ni ubushake bw’umuntu ntibiragera ku rwego HCR ibigiramo uruhare. Umuntu ku giti cye ni we ureba ubuzima abayemo akaba yavuga ati ndatashye, ariko uburyo bwo gucyura impunzi binyuze muri HCR byo bifite amategeko abigenga kandi mpuzamahanga.”

Binyuranye n’ibyo Buramatare wa Kirundo avuga, MIDIMAR yo iravuga ko nta mpunzi yashaka gutaha ngo ibibuzwe yaba Umurundi cyangwa undi wese, ariko nta n’uwabihatirwa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ariko Abarundi bite byabo? ubwo se uwo mutware w’intara ya Kirundo ubwo buryo abantu bashobora gutahukamo ntabuzi cg hari ikindi batatubwira? Ibi mbiheruka ku bwa MICOMBERO na KAYIBANDA!! Ku bwa HABYARIMANA ho impunzi z’Abarundi zarushaga uburenganzira Abanyarwanda bamwe ntavuze….Ex: Collège ya Ririma yari yiganje mo bande? Ibikoresho byari biyirimo se da ? Avantages zose zishoboka!!! Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yaje ikenewe kweri , Abanyarwanda bakicwa ngo Ndadaye yapfuye?? Abantu bari bageze aharindimuka pe!!!!!

  • Mureke abo bavandimwe b’Abarundi batahe mu gihugu cyabo nta mananiza. Murababuza kugenda ku bw’urukundo mubafitiye? Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.

  • Ngo bugomba kuganira nu Rwanda Ngo batahe? Bambuka umupakase nabwo bagombye kuganira? Niba bashaka gutaha bagomba gutaha ntamananiza bashyizweho.

    • wamugani ririya jambo yavuze ryo kugomba kuganira n u Rwanda bihita byumvikana ko harimo tena kbs, harimo akantu

  • aliko nanubu sindiyumvisha ukuntu abitwa ko ali abayobozi bi burundi bameze mu mitwe yabo . halimo umwijima kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish