Burundi: Ba Bourgmestre babiri bahungiye mu Rwanda (ivuguruye)
UPDATE: 04 Gicurasi 2015 – 19h18: Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu gihugu cy’Uburundi yahungiye mu Rwanda n’umuryango we.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yatangaje ko ayo makuru ari impamo, ko Sylvère Nimpagaritse Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga (Cour Constitutionnelle) yahunganye n’abantu barindwi barimo umugore we na we wari Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire i Bujumbura, ubu ngo bari ku mupaka wa Bweyeye.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko batarabasha kwakira uyu muyobozi ngo baganire ku mpamvu zatumye ahunga, nubwo ngo yaba nawe yahunze umutekano ibiri kubera mu gihugu cye.
Abayobozi babiri ku rwego rwa Komine mu gihugu cy’Uburundi nabo kuri uyu wa mbere bahungiye mu Rwanda mu gihe imyagaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza mu gihugu cyabo irimbanyije.
Bourgmestre Niyonsaba Gaudose, wa Komine Gisagara, na Ndereyimana Basile, wo muri Komine Mushiha, muri Province ya Cankuzo mu Majyaruguru y’Iburasirazuba mu Burundi, bambutse umupaka wa Bugesera tariki ya 1 Gicurasi 2015.
Aba bayobozi bakurikiye umupolisi wahungiye mu Rwanda mbere yabo ho icyumweru, we akaba yaranyuze ku mupaka wa Rusizi.
Umuyobozi muri Minisiteri ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, Ntawukuriryayo Frederic yabwiye Umuseke ko abo ba Bourgmestre bakiriwe, bakiyandikisha ariko bagasaba ko bataba mu nkambi.
Ntawukuriryayo yabwiye Umuseke ko umubare w’impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda umaze kuba 24 670 nyuma y’ibarura ryakozwe ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 3 Gicurasi.
Minisitiri Seraphine Mukantabana ufite mu nshingano impunzi yasabye imiryango y’Abanyarwanda yakira Abarundi bahunga, kubimenyesha inzego z’ubuyobozi kugira ngo bashyirwe mu nkambi, cyangwa bamenyekane nk’uko aherutse kubigarukaho mu kiganiro n’abanyamakuru hashize ibyumweru bibiri.
Mu kiganiro kigufi kuri telefoni, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, aho abo bayobozi bahunze Uburundi bambukiye, yabwiye Umuseke ko impunzi zose zitaba mu nkambi. Yavuze ko hari abaza bakiyandikisha bakajya gukodesha mu mujyi.
Rwagaju Louis kandi yavuze ko abaturage bo mu karere ka Bugesera, nka hamwe mu hambukira impunzi z’Abarundi, bagomba kumenyekanisha abo bakiriye.
Yagize ati “Abaturage tubasaba ibintu bibiri, kubabaruza abo banyamahanga bakiriye mu gitabo cy’abinjira n’abasohoka mu mudugudu, ikindi ni ukubajyana ku murenge bakababaruza mu nzego zibishinzwe, impapuro babandikaho twarazibahaye.”
UM– USEKE.RW
12 Comments
Abo ba bourgmestre ni ba fake, none se abantu bayoboye bose bahungiye mu Rwanda? ababashyizeho baribehsye cyane kuko iyo urumuyobozi ntabwo uhunga mu bambere uhunga mu banyuma kuko abaturage mu nshingano zawe kubitaho birimo.
ABO BAYOBOZI SE NABO BAHUNZE INZARA ? YEWE POLITIQUE WE ,, AHAAAAA.
ubwo abo bayoboraga basigaye bayoborwa nande??? Mbega ngo baraba gito hhhhhhh
@ Karera nubwo ibyo uvuze ari ukuri ariko wibuke ko ari abantu nabo bagomba gukiza amagara yabo jya ubumva rero umuyobozi nawe ava amaraso peeh
None se abo basizeyo umutekano nugaruka Nkurunziza avuyeho bazoza basobanurira abanyagihugu ko bari muri vacances mu Gwanda?
baze turabakira kugeza igihe umutekano uzazira kandi uyu uri kuvuga ko ari aba fake amenye ko iyo amagara yaterewe hejuru buri wese asama aye
Karera stupid, uyu wahunze ni intwari kandi yanze kubeshya abaturage. Rwanda ni wowe ubwirwa nta mpamvu yo guhindura itegeko nshinga. Plz amagambo Tito Rutaremara yavuze murayibagiwe? Gusa ikigaragara nuko HE ashaka kugundira ubutegetsi gusa. Bya bikombe twarataga byimiyoborere myiza tuzongera kubyumva?? Genda Africa warakubititse.
utaraburogwa agirango yabunnya ! nonese wowe uvuga ngo abo babourgmestres ni fake washaka ko bitega ababica ngo nibwo butwari?! yenda imbonerakure zari zibamereye nabi !banza umenye icyatumye bahunga ubone kubagaya erega ngo iyamagara atewe hejuru umwe asama aye undi aye !
i Burundi hari igipolisi nigisoda ninzego abaturage bose bibonamo arabahutu abatutsi nabatwa.abo ba bourgmestre bahunga aruko bumvise induru nibigwari ubwose abaturage babatoye bahunganye nabo?iyo wemeye umurimo wo guhagarira inyungu za rubanda ugomba kubyubahiriza kereka niba abo bayobozi batinya imbonerakure kurusha kwizera igisilikare nigipolisi icyo gihe rero nibifura.abayobozi bahunga nyuma yabaturage apana mbere yabo.
pore sana bashingantahe
kwa Bwoba havuze impundu kwa Bugabo havuga induru
Nibaze turabakira naho ubundi umuyobozi nawe ava amaraso kandi amagara aryana akara
Comments are closed.