Digiqole ad

Intara y’Uburasirazuba yasabye Abarundi batari mu nkambi kwibaruza

 Intara y’Uburasirazuba yasabye Abarundi batari mu nkambi kwibaruza

Umwe mu bagore b’Abarundi bahungiye mu Rwanda avuye kuvoma mu nkambi ya MAHAMA (UM– USEKE)

Mu rwego rwo kugira ngo impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda ariko zitari mu nkambi zicumbitse hirya no hino mu gihugu zikomeze kwitabwaho bahabwe ubufasha kimwe n’abagenzi babo ndetse banacungirwe umutekano, ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba  burasaba  ko izi mpunzi zajya zibaruza kugira ngo hamenyekane umubare nyawo wazo naho ziherereye.

Umwe mu bagore b'Abarundi bahungiye mu Rwanda avuye kuvoma mu nkambi ya MAHAMA (UM-- USEKE)
Umwe mu bagore b’Abarundi bahungiye mu Rwanda avuye kuvoma mu nkambi ya MAHAMA (UM– USEKE)

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Madame Odette Uwamaliya guhera mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka intara y’Uburasirazuba yagize umwihariko wo kwakira impunzi z’Abarundi nyinshi zihunga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cyabo.

Umutekano muke i Burundi watangiye kuvugwa ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yavugaga ko ashaka kwiyamamariza manda ya gatatu itavugwaho rumwe n’abaturage bose.

Ku bwibyo rero ngo bitewe n’uyu mwihariko muri iyi ntara y’Uburasirazuba ngo hagomba gukomeza gushyirwaho ingamba habungabungwa urujya n’uruza rwabo.

Ariko ngo nubwo ntacyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwakora kugira ngo buhoshe izo mvururu nk’abantu baza bahungira mu Rwanda ngo  hagomba gushyirwaho ingamba zo kubungabunga umutekano wabo.

Aba barundi baza mu Rwanda bahunze basabwe ko mu gihe batifuza kujya mu nkambi bajya begera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakababarura kugira ngo na bo babe bahabwa ubufasha mu gihe bibaye ngombwa ndetse no kugira ngo umutekano wabo ukomeze kubungabungwa.

Goverineri Uwamaliya Odette agira ati “Birumvikana bafite uburyo bafashwa, icyo dusaba n’abandi bari hirya no hino ni uko begera ubuyobozi bw’ibanze. Niyo yaba atari mu nkambi ariko abantu bakaba bazi aho abarizwa.”

Kugeza ubu mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe hari impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 29, naho muri Bugesera hakaba hari ibihumbi 13.

Umubare munini w’izi mpunzi z’Abarundi  ugizwe n’abagore n’abana.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • impunzi zose zibaruze zibashe kumenyekana maze zihabwe ibizikwiye harimo n’umutekano dore ko ari nawo zishaka mwinshi

Comments are closed.

en_USEnglish