Kirehe: Impunzi z’Abarundi zugarijwe n’ikibazo cy’inkwi
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ihererye mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, ziravuga ko zibangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’inkwi zo gucanisha aho izo bahabwa zizamara ukwezi kose ngo zitacana n’iminsi itatu, ubuyobozi bw’inkambi bwo bukavuga ko butanga inkwi hakurikijwe ibipimo byashyizweho.
Ukigera mu marembo y’inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, ubona amasiteri y’inkwi zirunze ahantu hamwe. Gusa, iyo uganiriye na bamwe mu mpunzi z’Abarundi bari muri iyi nkambi bakubwira ko kimwe mu bibazo bibakomereye mu mibereho yabo n’inkwi zirimo.
Niyonkuru Fidel umwe mu Barundi bahungiye mu Rwanda, yagize ati “Inkwi bariko baraduhereza ninkeya cane, baratubwira y’uko ari inkwi z’ukwezi kose, urabye inkwi bariko baraduhereza n’iminsi itatu ntiyoshika kandi murazi kugira icigori gishe haba hacanywe umuganda munini w’inkwi.”
Mu byo izi mpunzi z’Abarundi zisaba Leta y’u Rwanda ngo ni uko yagerageza gukemura iki kibazo cyangwa bagashakirwa ahandi bimurirwa.
Yagize ati “Ico dusaba Leta y’u Rwanda ni uko batwimurira ahandi twabona inkwi kuko uramutse ugiye hariya mu gahinga ngo ugiye gutashya baca bakumerera nabi.”
Musoni Jean Damascene umukozi wa Minisitere ishinzwe Impunzi no kurwanya ibiza akaba ari na we muyobozi w’iyi nkambi ya Mahama avuga ko ngo nta mwihariko iyi nkambi ifite ahubwo ko inkambi zose mu Rwanda igipimo cy’inkwi gikoreshwa ari kimwe.
Yagize ati “Kugeza ubu dufite icyo twakwita igipimo fatizo cy’inkwi ku nkambi zose ziri mu Rwanda. Ni ukuvuga ngo iyi nkambi ntabwo ifite umwihariko ahubwo tugendera kuri standard (igipimo) y’izindi nkambi.”
Kugeza ubu iyi nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda irimo impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 27.
Mu cyumweru gishize abana bose bari munsi y’imyaka itanu bakingiwe indwara zitandukanye zishobora kubangamira ubuzima bwabo cyangwa zikavamo ibyorezo nk’iseru n’imbasa.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Welcome mu nkambi kweli?!!! Mbega icyapa!
Comments are closed.