Nta nyungu u Rwanda rwakura mu gutuma Abarundi bahunga – Mukantabana
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’ibiza yavuze ko u Rwanda rwahaye ‘status’ y’ubuhunzi Abarundi 11 000 bahungiye mu Rwanda, ahakana yivuye inyuma ko u Rwanda nta ruhare rufite mu gutuma Abarundi bahunga nk’uko biherutse kuvugwa n’abategetsi mu Burundi.
Minisitiri Mukantabana Seraphine yavuze ko u Rwanda rugendeye ku mategeko y’imbere mu gihugu ajyanye n’impunzi, ndetse hagendewe no ku masezerano mpuzamahanga rwasinye, rwahaye sitati (status/statut) y’ubuhunzi abo Barundi kubera ko baje mu kivunge nk’impunzi.
Yavuze ko amategeko ateganya ko iyo impunzi zije mu kivunge bitakoroha kubaza buri wese icyo ahunze, hagomba gutangwa icyo cyangombwa cyemerera buri wese wahunze kubona ibyangombwa nkenerwa nko kurya, kubona aho aba, kwiga no gucungirwa umutekano kuko ahunga ariwo ashaka.
Minisitiri Mukantabana yavuze ko umunsi ku wundi u Rwanda rwakira impunzi z’Abarundi nibura 800, ubu muri rusange hakaba hamaze kwakirwa abagera ku 11 915.
Muri izi mpunzi z’Abarundi, uretse abajyanywe mu Nkambi ya Mahaãma (Mahama) mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, hari abakiri mu nkambi ya Biryogo mu karere ka Bugesera, n’abari mu nkambi y’agateganyo mu karere ka Nyanza n’abinjiriye Rusizi bose bakaba bazajyanwa i Mahama muri Km 160 uvuye aho bambukiye binjira mu Rwanda.
Mukantabana yavuze ko ibyo abayobozi b’Uburundi bavuga ko u Rwanda rufasha impunzi guhunga atari byo, kuko ngo u Rwanda nta nyungu n’imwe rwagira ku kuba abaturanyi bagira ibibazo ngo kuko amaherezo bigira ingaruka mbi ku Rwanda ubwarwo.
Yagize ati “Leta y’Uburundi ntiyavuga ko u Rwanda ari rwo rutuma impunzi ziza, ibihugu byombi byasinye amasezerano yo kwakira impunzi, si impuhwe zo kwakira Abarundi, ni ‘obligation’ (ibyo biyemeje) y’ibyo twasinye.”
Yavuze ko impunzi zivuga ko zihunga ‘Imbonerakure’, ngo ntabwo ari ubuzima bwiza butuma bambuka bakaza gushaka mu Rwanda, ngo kuko Abarundi bambere bahungiye mu Bugesera, ku bushake, Leta y’u Rwanda yanze kubagaburira bakajya bahabwa ibisuguti, hashize iminsi ine babona gufashwa, ngo ku buryo aho kwari ukugira ngo barebe ko koko baza mu Rwanda bahunze inzara nk’uko bivugwa.
Ikindi ngo impunzi z’Abarundi aho zikambitse ntizihabwa ibyo kurya mu buryo bwo gufata ibidatetse, ahubwo ngo buri wese azana isahani agashyirirwaho ibiryo bihiye, ngo ku buryo nta mugabo wihaye wata urugo rwe nta mpamvu ngo aze kubunza isahane.
Mukantabana yagize ati “Nta bantu ba Leta y’u Rwanda bari i Burundi basunika impunzi. Kuvuga ko u Rwanda ari rwo rutuma Abarundi bahunga byaba ari ukwivugira. Nta nyungu n’imwe u Rwanda rwabigiramo, twabaye banyirandarwemeye kubera amasezerano twasinye, ibimaze gutangwa ku mpunzi ni byinshi, habayemo amahitamo twahitamo kutakira izo mpunzi.”
Minisitiri kandi yavuze ko umubare w’impunzi z’Abarundi nukomeza kwiyongera bakarenga ibihumbi 50, ngo icyo gihe igihugu kizahagarika kwakira abandi ngo kuko bazaba barenze ubushobozi bw’u Rwanda hagendewe ku butaka buhari.
Komite ishinzwe imicungire y’ibiza yashyizwe ku rwego rw’igihugu, ikaba ihuriweho n’inzego nyinshi, ngo izaterana isabe ko umuryango w’Abibumbye (UN) n’ibihugu byo mu karere byagira icyo bikora, ku buryo u Rwanda muri icyo gihe rwaba inzira impunzi zicamo zijya ahandi.
Yasabye abantu baba bacumbikiye Abarundi baje nk’impunzi kubimenyesha inzego za Leta kugira ngo bamenyekane.
Amakuru y’impunzi z’Abarundi zinjiye ku butaka bw’u Rwanda yatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama, ariko aza kuba impamo muri Werurwe 2015. Abahunga bavuga ko imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rwa CNDD-FDD ishyaka riri ku butegetsi zibateye ubwo ahanini ngo zibasira abatavuga rumwe n’uko Perezida Nkurunziza yakwiyamamariza manda ya gatatu.
Gusa, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mata ni bwo mu gihugu cy’Uburundi, ku murwa mukuru Bujumbura hateganyijwe inama idasanzwe y’abayoboke b’iri shyaka riri ku butegetsi, bikazarara bimenyekanye ko Nkurunziza azongera kwiyamamaza, gusa abatamushyigikiye bavuze ko bazahita bajya mu mihanda kwigaragambya.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
18 Comments
Uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe – ubuse ngo nu Rwanda rusaba impunzi guhunga ? ahaaaaaaaaaa nga hora
Congo inanirwa gutunga igihugu cyayo iti nu Rwanda rubiteza.
Burundi birazambye iti nu Rwanda rubiteza.
Mu minsi iri mbere twitege ibizavugwa na Tanzanie.
Nibareke kutwitwaza.
Gutekinika kwacu se murakuyobewe! Buretse ahubwo kurikira…Ntabwo mubizi ariko DMI ibiri inyuma yewe….nibimara gucika , dore na congo yagezeyo..maze wirebere ngo K. arasahurira mu nduru..
Ntawuyoberwa uwumwivye ayoberwa aho amuhushe
Nzabandora va mubujiji niyompa Africa idatera imbere bitewe nubujiji urwanda ntabushobozi bafite bwoguhungisha abarundi niba babikora abarundi nibigoryi
Ariko nkuyu ngo ni Katoahubwo siwe mu rwayi?
i
Kato we urazi? . Aba kongomani baca umugani ngo: Ba contre succes bakozuwa vertige. Nawe waravangiwe kandi uzahora uvangirwa. Kuvuga nabi Kagame ntaco umutwaye wowe. Ubuze icitwa Ubwenge. Urumurwayi. Nta nubwo uru muntu urinyamaswa mbi. Ibyo isi yose irata wowe ubikuba zero. Reka nkugire inama uziyahure kuko ntaco uzamutwara. Uwakunyereka nakutwara Indera kuko urwaye. Urambabaje
mwabonye se ko BBC yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi ngo aribyo bihugu bya nyuma abaturage babyo batagira umunezero ???? ariko iyi radio idushakaho iki ?? ngo Ubusuwisi ngo nibwo bwa mbere !! ahaa umuntu uhakana ko u Rwanda rurimo umunezero afite ikibazo !!!
@Gatovu, tutavuze Mitali wahunze uwo mudendezo, Ntakirutinka,Mushayidi,ingabire,Ntaganda n’abayoboke babo, uwo mudendezo barawufite?
hahaha gatovu we genda uri gatovu koko, hahahaha harya umunezero ni iki? hahaha va muri ibyo sha umunyarwanda ati nta je t’aime inzara iguteme amara.
@ Rohi Mugisha: Reka aba basazi. Igisiga kizajya gitwara inkoko bati ni Kagame! Umuntu nanyerera akagwa bati ni Kagame! Reka aba barwayi basare, bajiginywe kuko nibyo byonyine bashoboye. Nibananirwa kwihanganira kubona Kagame bazimanike.
Kato izina niryomuntu koko mukanwa kawe harimo urwango gusa gusa nkumuntu wahawe akato ukirumwana.
ariko nkaba baba bavuga ibyo bazi nigute umuntu yarya wowe ukavuga ngo ndahaze knd nigute wamenya ikintu ko kiryoshye utakiriye? uyu utuka Urwanda azaze arugeremo nibwo azabona urwo arirwo akabona n’ ikiza cyo kugira umuyobazi mwiza nka kagane naho ibindi byose wavuga ntacyo bimaze ni nkakwakindi bavuga ngo inda ikwanga uyiha amata ikanga ikaruka amaraso so nawe biragaragara ko wanga urwanda ntabwo ari kagame wanga nkawe ahubwo uzaze usogongere umenye uburyohe, urukundo nibindi abanyarwanda basangiye uve muri uwo mwijima wibereyemo ngo uratuka kagame wa mukura he shaaa???
Bitinde bitebuke ikinyoma kizarangira,uwiyita umwanalyst wese,ntacyo azageraho,better to stop lying.ariko se Finally?impinduka nziza zirakwiye ntitukabe abahezanguni.
Ba Kato barahari da ntihagire utangara; barahari kandi batangiye kuva hasi; none se uribwira ko FDU , RNC, ISHEMA ry’u Rwanda bya ba padiri Nahimana Tomasi;RDI Rwanda nziza n’ibindi abo ba Kato ni izo megeri zibashuka bakandika ibyo batazi kandi ku mpamvu iyo ari yo yose nta analyse nta bushishozi nta bwenge na mba ; ibifu gusa gusa…Hari amaradio, IKONDERA ikoramo CDR Agnès Mukarugomwa urusha ubukana BEMERIKI Valeria, hari radio ITAHUKA ikoramo uwitwa Serge….Abo bose ni ba shebuja wa Kato, iyo RTLM nshya yahinduye izina ubu ikaba yitwa IKONDERA, ikunze kugaragaramo Claire MUKAMUGEMA akaba Madame MBONAMPEKA Stany akongera akaba umukobwa wa MBONYUMUTWA Dominiko na Sofiya NYIRABUHAKE wigeze kubeshya ngo ari muri PL y’umugabo we ayishyiramo ibitekerezo bya PARMEHUTU ya Se ibyara PL Power ibyo ayivugiraho ntaho bitaniye n’ibya Kato!! cyangwa ni we uba yiyise Kato, ubwenge n’ubushishozi bike bya bombi ni atari umuntu umwe bisa nk’intobo.Aha nagiraga ngo nimujya mumusubiza mujye mumenya uwo musubije uwo ari we!! ni bene abo baba barokamwe n’ingengabitekerezo ya Génocide n’ipfobya ryayo. Claire/Kato akwiriye kurwanywa bamukoraho ubushakashatsi bwimbitse kuva mu Byimana; Rwaza; UNR; Kigali, Ndera, kuko ni umunyarwandakazi w’umugome ruharwa du genre ba NYIRAMASUHUKO!!!
Vive le Rwanda!
Naho uzaza atugana ahunga tuzamwakira kuko natwe twarakiriwe igihe twahungaga.Naho uvuga ngo ubuhunzi ni bwiza ntawishimira guhunga kuko ubuhunzi ni bubi.Naho abavuga Kagame nagirango mbabwireko Kagame ari president w’u Rwanda si uwabamutuka. VIVE Kagame,VIVE Rwanda et peuples Rwandais.
utarajyera ibwami Abeshywa byishi muzaze mwirebere mubone kugira ibyo muvuga kuri president utuyoboye imiyoborereye itandukanye nuko ababyeyi banyu bari bayoboye urwanda bari bujuje ijyengabitecyerezo ya jonocide gusa
Comments are closed.