Digiqole ad

Mahama: Umubano w’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda wifashe neza

 Mahama: Umubano w’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda wifashe neza

Bamwe mu bana b’Abarundi barakina umupira w’intoki Volleyball

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe ntabwo zifunze zifite uburenganzira bwo gusohoka no gutembera hirya no hino mu gihugu nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama ngo ndetse n’umubano w’izi mpunzi n’Abanyarwanda baturanye n’iyi nkambi umeze neza.

Bamwe mu bana b'Abarundi barakina umupira w'intoki Volleyball
Bamwe mu bana b’Abarundi barakina umupira w’intoki Volleyball

Ibi biranashimangirwa na bamwe mu mpunzi z’Abarundi bavuga ko icyo bakeneye gukura mu baturage batuye I Mahama bakibona kuko ngo baragenderana, bahurira mu isoko no mu bindi bikorwa bitandukanye.

Inkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba yubatse mu cyaro cyari gisanzwe gituwemo n’abaturage b’Abanyarwanda.

Ubusanzwe inkambi hari ubwo ziba zifunze nta muntu wemererwa gusohoka ngo ajye mu giturage atatse uruhushya, gusa mu i Mahama, Abarundi bafite uburenganzira bwose bwo gusohoka mu nkambi bakajya mu giturage ndetse n’umubano wabo n’Abanyarwanda baturiye inkambi ya Mahama ngo wifashe neza.

Ndayizeye Felicien, umwe mu Barundi yagize ati “Abanyarwanda baturiye ino nkambi batubaniye neza bamwe tumaze kuronkamo n’abavandimwe turahurira ku isoko bakadusumisha (guhahirana), tubanye neza.”

Undi Murundi uba mu nkambi ya Mahama, Nkundimana agira ati “Akunyu iyo umuntu kamuhereyeko canke akumbati iyo umuntu agakumbuye akajya kukagura urabona ko bakamuguza neza atagitsure.”

Abanyarwanda batuye mu murenge wa Mahama hafi y’ahubatse inkambi y’Abarundi, babwiye Umuseke ko babanye neza n’impunzi z’Abarundi, ngo bagerageza kubaha icyo bararira iyo bakibasabye ndetse n’akazi barakabaha iyo gahari.

Mutegarugori Jacqueline agira ati “Izi mpunzi z’Abarundi tubanye neza. Baraza mu cyaro tukabaha akazi ku bashoboye gukora abandi na bo turabafungurira nta kibazo.”

Umuyobozi w’inkambi ya Mahama Musoni J. Damascene na we yemeza ko umubano w’Abarundi n’Abanyarwanda umeze neza ngo na cyane ko izi mpunzi zidafunze kuko bagira umwanya wo gusohoka bakaganira n’abaturanyi b’inkambi.

Muri iyi nkambi, ngo hari akarusho ko kuba urubyiruko rwo rufite amakipe akina umupira w’amaguru, aho bahura n’abaturanyi babo b’Abanyarwanda bagatera agapira.

Ati “Imigenderanire yabo ni myiza, impunzi ntabwo zifunze zigira umwanya wo gusohoka bakagenderana n’abaturanyi b’inkambi banahurira ku isoko riri hafi hano, ubu hari n’amakipe y’impunzi akina umupira ajya asohoka agakina n’urubyiruko rw’Abanyarwanda nta kibazo.”

Musoni kandi avuga ko ngo mu kwezi kwa mbere ubwo amashuri azaba atangiye, impunzi z’Abarundi zizajya zigana n’abana b’Abanyarwanda bityo umubano ukazarushaho kuba mwiza cyane.

Inkambi ya Mahama ni imwe mu zicumbikiye impunzi z’Abarundi kuva mu mezi arenga atatu ashize aho abayirimo bakabakaba ibihumbi 30. Nyuma y’imvuru zadutse mu gihugu cy’u Burundi bitewe no kutumvikana kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, Abarundi barenga 170 000 bahungiye mu buhugu bya Tanzania, u Rwanda, Congo Kinshasa na Zambia nk’uko byatangajwe na UNHCR.

Abana batangiye kubanga imipira 'karere' yo gukinisha
Abana batangiye kubanga imipira ‘karere’ yo gukinisha
Mu gihe gitoya bahamaze bamaze kubona isoko n'ubwo ritubakiye
Mu gihe gitoya bahamaze bamaze kubona isoko n’ubwo ritubakiye

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ibi nibyiza cyane pe.nibakomeze babane neza.

Comments are closed.

en_USEnglish