Digiqole ad

Amakuru atangwa na Meteo Rwanda ni amakuru yizewe – Mukantabana

 Amakuru atangwa na Meteo Rwanda ni amakuru yizewe – Mukantabana

Min. Mukantabana Seraphine aganira n’abanyamakuru

Minisiteri ifite ibiza mu nshingano yatangaje kuri uyu wa kabiri ko amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe yizewe nubwo hari abahinyura amakuru iki kigo gitanga. Ni mu kiganiro cyatanzwe n’iyi Minisiteri kijyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza kuva ku itariki 27/10 kugeza ku itariki 2/11/2015.

Min. Mukantabana Seraphine aganira n'abanyamakuru
Min. Mukantabana Seraphine aganira n’abanyamakuru

Seraphine Mukantabana avuga ko amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe aba yizewe kuko aba yasuzumwe mu buryo bwa gihanga, akavuga ko nk’igihe bavuze ko imvura iri bugwe ni uko baba bayibonye, mu gihe itaguye ngo ni impinduka ziba zabayeho hakaba ikibazo cyo gutanga ayo makuru bigenanye n’umwanya hagati y’impinduka n’amatangazo.

Muri iyi minsi biteganyijwe ko imvura nyinshi yiganjemo imiyaga izagwa ikaba yateza inkangu, imyuzure ndetse ikaba yakwangiza byinshi birimo n’ubuzima bw’abantu. Kugeza ubu ariko izi mvura ntabwo ziragwa ku buryo bwatangajwe.

Minisitiri Mukantabana ati “Mu bihugu biteye imbere amakuru ku iteganyagihe agenda atangwa buri kanya uko bihindutse, icyo twe tutarageraho ni ukwerekana ngo imvura iragwa Kimisagara cyangwa Remera, ariko mu by’ukuri amakuru Meteo itanga ni amakuru yizewe.”

Min Mukantabana avuga ko Minisiteri ifite ibiza mu nshingano iri gutangira ubufatanye n’ibigo nka REMA na Meteo ku buryo habaho kumenya no gutanga amakuru ku biza bishobora guterwa n’ikirere kugira ngo abantu birinde mbere bagabanye ingaruka zaaterwa nabyo.

Mukantabana ati “Icyo turi kugerageza gukora nka MIDIMAR ni ibikorwa cyane cyane bigamije gukumiira no kwigisha abantu kwirinda ingaruka mbi ziva ku biza.”

Muri ibi bikorwa bakora avugamo cyane cyane kwimura abatuye ku manegeka kuko ngo aba baba bari mu kaga iyo imvura nyinshi irimo imiyaga ije.

Mu mezi icyenda ashize y’uyu mwaka ibimaze kwangizwa n’ibiza bibarirwa kuri miliyari enye na miliyoni 790 z’amanyarwanda, ubuzima bw’abantu 68 bwaratikiye naho 1 147 barakomereka mu duce dutandukanye tw’igihugu nk’uko MIDIMAR ibitangaza.

Igihangayikishije ngo ni uko imibare y’ingaruka mbi ziterwa n’ibiza igenda yiyongera kubera ahanini imihindagurikire y’ikirere.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Uyu muyobozi rwose araturangije! Iyo abantu bavuze ko amakuru atangwa na Meteo atakwizerwa ni uko baba bagereranya ibyavuzwe ko biri bube cyangwa bizaba n’ibyabaye, ni ukuvuga ko baba bashingira ku bintu bigaragara (faits/facts). We rero sinzi icyo ashingiraho yemeza ko ayo makuru aba yizewe cyangwa ari ayo kwizerwa.
    Byari kuba byiza iyo yerura akemera ko amakuru Meteo itanga ajyanye n’ubushobozi buhari uyu munsi haba mu by’abakozi ndetse n’ibikoresho kuko ntawe utanga icyo adafite kandi ibyo aribyo byose biruta ubusa!

  • Niba rero mudashobora kumenya ko Remera na Kimisagara mvura ishobora kuhagwa ubwo uliho mu biki?

  • Hahahahahah! ariko se ubu avuze iki koko! ngo hari igihe batangaza amakuru, byagera hagati bigahinduka! ubwose bacecetse, bakareka gukomeza guta igihe, ari nako babeshya abaturage, birirwa bangiza imbuto yabo, ngo imvura izaba nyinshi

  • niko sha kalisa we kuki ubuze ubwenge ndinkawe nabusaba imana ibutanga ibyo min.avuze nibyo nanjye natekete zaga nkawe sriko ahomariye kwiga isomo RYA meteo.namenyeko habaho nimpinduka gusa icyo na kubwira jyawubaha so ns nyoko kd witoze ikinyabupfura ntugatukishe abanyarwanda ejo niwowe

  • Babagabo nabi m’itwe.bajyane hirya muri kasho ibyabo nzabireba ejo.tubeshywe kumannywa y’ihangu.
    Cg uyu ni bobi wayne adusibye ikiwani

  • Ko mukabije kuvuga ibibi ???
    Musigeho !!!
    Mbere yo kuba umuyobozi cg umunyarwanda mwene wanyu ni n’ umubyeyi…, ibaze ibi babibwiye maman wawe ku karubanda aha wabyakira gute ?

    • Umubyeyi wanika ku gasozi amabere yonkeje ni mubyeyi gani !?

  • Deus koko uyu Muminisitiri mupfa kki??? Buriya koko umutukiye iki??? Utamwubashye wowe ntiiwiyubaha nibura?? So sad!!!!! Ariko se umuseke wo ki !!! Njue ndi minister nawirega kuko badakora scrining yibyandikwa !!!! Ubu se avuze ko yatutswe n’umuseke wabihakana minister haranira uburenganzira nu ubwisanzure bwawe urege umuseke

  • mujye mubabwira koalibwo bushobozi kandi ko biliho biraza aliko aho kubeshya abaturage mwabihagalika.

  • @ valantin

    Niba warize Meteo nk’iya bariya Minister yavuze ntacyo wize uzasubire mu ishuri! Ikindi kandi uzige n’ikinyabupfura ari wowe kuko muri comment yawe biragaragara ko nta namba. Icya nyuma uzige kwandika neza izina ryawe mbere yo kwiga Meteo!

  • Wowe wiyise Kalisa uvuze nabi cyane, iteganyagihe bivuze iki? nzi ko harimo gutenga birasho

  • Wowe wiyise Kalisa uvuze nabi cyane, iteganyagihe bivuze iki? harimo guteganya! wowe rero ukwiriye kwiga ikinyabupfura mu by ushyira ku ruga ……ntabwo turageraho tumenya 100% icyo ikirere kiduhishiye!ariko kandi Igihugu kiri mu nzira nziza tuzabigeraho.

  • njye mbona uyumugore ahuzagurika arikurya amafaranga yubusa kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish