Tags : Louise Mushikiwabo

U Rwanda rwahisemo kwifata ku bibazo by’u Burundi – Mushikiwabo

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ikibazo kiri kuvugwa i Burundi gikomeye kurenza uburyo abantu babitekereza, bityo ngo u Rwanda rwahisemo kubyitondera kugera igihe u Burundi bubonye ubuyobozi bwiteguye kuganira n’abaturanyi babwo. Ubutsegetsi bwa Bujumbura bushinja ubwa Kigali ibirego […]Irambuye

AMAFOTO: Umunsi wa nyuma wa Transform Africa

Ikiciro cya nyuma cy’inama y’iminsi itatu ya Transform Africa kitabiriwe na Perezida Kagame hamwe n’intumwa z’ibihugu bitandukanye mu karere. Aya ni amwe mu mafoto y’uyu munsi wa nyuma w’iyi nama ya Transform Africa yari ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.   Photos/V.Kamanzi/UM– USEKE UM– USEKE.RWIrambuye

Moscow: Turishimira ko u Rwanda rwumva ibikorwa byacu muri Syria-Lavrov

Mu ruzinduko rw’akazi arimo mu gihugu cy’Uburusiya, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari kumwe na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov muri iki gitondo bagiranye ibiganiro, ndetse nyuma banaganira  n’itangazamakuru cyagarutse kumubano n’ubufatanye w’ibihugu byombi. Uburusiya bwatangaje ko bwishimira umubano bufitanye n’u Rwanda, ndetse n’uburyo Leta y’u Rwanda ibushyigikira mu bikorwa binyuranye. […]Irambuye

Alpha Oumar Konaré yaje kugisha inama Kagame ku bibazo byo

Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe muri Sudan y’Epfo, Alpha Oumar Konaré wanabaye Perezida wa Mali, mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku bibazo bya Politiki biri muri Sudan y’Epfo. Konaré yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Paul Kagame baganiriye ku bibazo bya Sudan y’Epfo […]Irambuye

MONUSCO yacyuye abanyarwanda 40. FDLR irayishinja kubashimuta

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) batangaje ko kuwa mbere w’iki cyumweru bagejeje mu nkambi ya Nyagatare (Rusizi) abanyarwanda 40 bahoze bari mu mutwe wa FDLR. Uyu mutwe wo mu mpera z’icyumweru gishize wari wasohoye itangazo ushinja MONUSCO ko yashimuse aba bantu. Aba 40 bagizwe n’abari abarwanyi barindwi ba FDLR, abagore barindwi […]Irambuye

Kwisabira ko Itegekonshinga rihinduka nayo ni Demokarasi – Mushikiwabo

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki cyumweru ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari kumwe n’uwa Zambia, Harry Kalaba, abanyamakuru babajije Hon Mushikiwabo icyo avuga ku biherutse gutangazwa n’umwe mu bayobozi ba Amerika ku uguhindura itegeko nshinga bisabwa na bamwe mu banyarwanda. Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko ababisaba bafite impamvu kandi ifite ishingiro kuko Perezida Kagame babisabira […]Irambuye

Turasaba Abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro – Mushikiwabo

“Nubwo u Burundi ari igihugu cyigenga ariko u Rwanda rufata umutekano w’abaturage barengana nk’inshingano y’akarere n’umuryango mpuzamahanga.” Ni bimwe mu bigaragara mu itangazo Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere nijoro risaba abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro mu Burundi. Iri tangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe […]Irambuye

Mushikiwabo afite ikizere cy’akazi mu mishinga y’u Rwanda, Kenya na

Mu rwego rwo gutegura inama y’abakuru b’ibihugu bigize inzira y’ibicuruzwa yo mu muhora wa Ruguru (Northern Corridor) ugizwe n’u Rwanda, Uganda na Kenya izabera i Kigali tariki ya 7 Werurwe 2015, Minisitiri Louise Mushikiwabo n’abandi baminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Gashyantare 2015 bagaragarije abadepite b’u Rwanda akamaro imishinga ya gariyamoshi n’uw’ibitembo bya […]Irambuye

Nta weguye kubera impamvu ze bwite, haba hari ibibazo badashobora

15 Mutarama 2015 – Mu kiganiro cya mbere n’abanyamakuru muri uyu mwaka wa 2015 Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye, ibya FDLR, iby’icyerekezo 2020, icy’iterabwoba riherutse mu Bufaransa, ndetse n’icyabayobozi b’uturere baherutse kwegura mu Rwanda ni bimwe mu byo yatinzeho. Kuri iki cyanyuma yavuze ko nta muyobozi wegura ku mapmvu ze bwite ahubwo hari ibibazo baba […]Irambuye

Mushikiwabo yavuze ku bibazo bya Filimi ya BBC, FDLR, n’imirambo

*FDLR  turayiteguye  yaza ifite intwaro cyangwa itazifite *Twasabye u Burundi kubufasha mu iperereza ry’imirambo ntibaradusubiza. *Twamenyeye muri UN  Security Council uko isi ikora Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru  agaruka ku bibazo bitandukanye bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda; imirambo yo muri Rweru, umutwe […]Irambuye

en_USEnglish