Digiqole ad

Nta weguye kubera impamvu ze bwite, haba hari ibibazo badashobora gusubiza

15 Mutarama 2015 – Mu kiganiro cya mbere n’abanyamakuru muri uyu mwaka wa 2015 Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye, ibya FDLR, iby’icyerekezo 2020, icy’iterabwoba riherutse mu Bufaransa, ndetse n’icyabayobozi b’uturere baherutse kwegura mu Rwanda ni bimwe mu byo yatinzeho. Kuri iki cyanyuma yavuze ko nta muyobozi wegura ku mapmvu ze bwite ahubwo hari ibibazo baba badashobora gusubiza. Ari nayo mpamvu bamwe batabwa muri yombi.

Perezida Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 15 Mutarama 2015
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Mutarama 2015

Plan B kuri FDLR ni ukurinda inkiko z’u Rwanda

Ikibazo cya mbere yabajije cyari ku bivugwa cyane ubu byo kwambura intwaro umutwe wa FDLR, asubiza mu buryo butaziguye ko yaba akabije avuze ko ibintu biri kugenda uko byakabaye bigenda akurikije amateka y’ikibazo u Rwanda rufitanye na FDLR kimaze imyaka irenga icumi.

Avuga ko ibyakomeje kubaho kuri iki kibazo bidafasha u Rwanda na gato ugereranyije n’ibyaha abagize uwo mutwe bakoze haba muri Congo ndetse na Jenoside ngo byose birivugira.

Ati “Mufite amaso murareba, mufite amatwi murumva n’ubwenge muratekereza. FDLR ifite isano ya hafi na Jenoside iracyari aho ariko indi mitwe nka ADF, FNL n’indi abo basirikare ba UN bari kuyishyira hasi.

Ariko iyo bigeze kuri FDLR baravuga bati mube muretse… harimo abana… harimo sinzi…ni benshi…bavanze n’abasivili…hari ibisobanuro byinshi bitangwa iyo bigeze kuri FDLR, bivuze ko hari impamvu namwe mukwiye kuba muzi kugeza ubu. None murumva nabirenzaho iki birenze ibyo muzi n’ibyo mubona kugeza ubu?

Perezida Kagame avuga ko hari abantu bamwe b’imbaraga baakomeje kugaragaza ibya Jenoside, impamvu yayo, uko yateguwe, abayikoze ariko ngo byagera ku kibazo cya FDLR ntibagire icyo bashaka kugikoraho…ati “ndumva rero nanjye ntacyo nabirenzaho.”

Abajijwe icyo u Rwanda rwiteguye gukora mu gihe umutwe wa FDLR utambuwe intwaro yahise avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubaka ubushobozi mu kurinda umutekano warwo kugira ngo hatabaho gutungurwa mu gihe habaho ikibazo cy’umutekano mucye giturutse ku ruhande urw’ari rwo rwose rw’umupaka.

Ati “Dufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kurinda icyo aricyo cyose cyaturuka ku ruhande. Muzandenganye nihagira igituruka ahandi kikaduhungabanya.”

 

Iby’icyerekezo 2020 ngo byinshi byagezweho

Perezida Kagame yasobanuye ko mu byo abanyarwanda bihayeho intego n’icyerekezo cya 2020 ngo byinshi bigenda bigerwaho.

Ati “Ntabwo ibyo ari ibintu tuzabazanira bivuye hanze, ni ibintu tuzakorana nabo (abanyarwanda) kugira ngo duhindure ubuzima bwacu n’ubw’igihugu, ntabwo ari impano yo kuvana hanze, ni ibintu twifitemo. Ibyinshi byagezweho hari ibitaragerwaho kandi hari ingamba zidufasha kugira ngo tuzabigeraho ibindi hari ibisobanuro impamvu biri aho bigeze.

Icyo nasezeranya abanyarwanda ni uguhera kubyo nabo ubwabo babona cyangwa bamaze kugeraho. Ubundi ni uko twakomeza tugakora ibyo tuzi byatugirira akamaro n’ibitaragerwaho bikagerwaho.”

Abaminisitiri benshi muri 'Cabinet' bari muri iki kiganiro nabo
Abaminisitiri benshi muri ‘Cabinet’ bari muri iki kiganiro nabo; uhereye ibumoso Busingye w’Ubutabera, Harerimana w’Umutekano, Gatete w’Ubukungu na Musoni w’ibikorwa remezo

 

Ibyabaye mu Bufaransa biteye urujijo

Asubiza ku kibazo cy’iterabwoba ku isi yari abajijwe Perezida Kagame yavuze ko isi ifite ibibazo byinshi, birimo ibizanwa n’umutekano mucye harimo iterabwoba mu bice bitandukanye by’isi, ibindi byibasira isi yose nk’ihungabana ry’ubukungu, Ebola yahungabanyije ubukungu bwa Africa y’iburengerazuba n’ibindi…

Avuga ariko ko abantu bagomba kumenya no kumva impamvu zimwe na zimwe z’ibibazo bimwe abantu bahura nabyo ku Isi.

Ati “Bimwe mu bizwi impamvu zabyo ikibazo gikomeye ni uburyo izo mpamvu zikorwaho, nicyo kibazo gikomeye, abantu bigizayo impamvu ya nyayo bagashaka gukemura icyabivuyemo gusa.

Ibyabaye mu Bufaransa narabikurikiranye cyane ndasoma cyane ndakurikira ariko biteye urujijo.”

Perezida Kagame yigengesereye ndetse anafata umwanya munini abisobanuraho, yavuze ko nta muntu utababazwa no kumva ko hari abantu binjira mu nzu bakarasa abantu kuko bashushanyije ibintu runaka.

Avuga ko nta muntu utakwishimira ko hari aho abantu bafite uburenganzira n’ubwisanzure bwo kuvuga ibyo bashaka ndetse n’ubwitangazamakuru, anatanga urugero ko nawe ubwe hari aho yabonaga bamushushanya uko bishakiye kandi ngo yibaza ko nta nkurikizi ku babikora.

Ariko kandi avuga ko isi iriho abahezanguni mu bintu bitandukanye, haba muri ubwo burenganzira n’ubwisanzure mu byo batangaza ndetse no mu by’ukwemera n’iyobokamana.

Yibaza impamvu niba ugiye gukora ‘cartoon’ uzi neza ko hari abo ziteza umujinya w’umuranduranzuzi utabireka kugira ngo udahagurutsa uwo mujinya wabo.

Yibaza kandi umujinya w’abantu bahaguruka bakajya mu nzu bakica abantu kubera ibyo, akavuga ko nabyo bibabaje cyane.

Ati “Byanze bikunze abo bahezanguni mu itangazamakuru n’abo bahezanguni mu myemerere bagomba gusakirana. None rero isi izabana ite mu mutuza niba hari abo bantu baheza inguni gutyo..?

Dufite ariko kandi n’abantu ku isi bakoresha abo bahezanguni mu nyungu zabo bwite….Birasaba rero kwitonda no kureba neza impande zose

Asoza kuri iki yagize ati “Hano mu isi yacu umutekano niwo dushyize imbere, iterambere ryacu niryo rya ngombwa. Gusa natwe iyo abantu baje hano bagatera za grenade abantu bagapfa byitwa amakimbirane ya politiki ariko umuntu yakwica abantu abasanze mu nzu bigakomera isi igaharara.”

 

Turakennye ariko siko twari tumeze kandi siko tubyifuza  

Asubiza ikibazo cyabajijwe ku bukene bw’urwego rw’abikorera mu Rwanda ngo rukiri hasi, yabishimangiye, yemeza ko koko uru rwego ngo kimwe n’izindi nyinshi cyane mu gihugu bigikennye, gusa ngo uko biri none siko byari bimeze mu myaka itatu ishize, nubwo bwose izo nzego zigikennye.

Ati “Ibi niko bimeze no mu itangazamakuru, mu bukungu, mu bikorera yewe no muri Guverinoma. Ariko bigenda bitera imbere hari itandukaniro rinini cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ishize.

Nizera ko buri rwego hano mu gihugu rwateye imbere ariko turacyakennye ntituragera aho dushaka kuba nubwo aho turi ari heza ugereranyije n’aho twahoze.”

Nta wegura ku mpamvu ze bwite

Avuga ku kwegura kw’abayobozi b’uturere bimaze iminsi bivugwa, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byo kwegura kubera imikorere mibi y’abantu ngo bitazagira ubwo bitabaho. Ko icya ngombwa ari ukugira ubushobozi nk’igihugu bwo kubikumira no kubisubiza mu buryo bwabyo.

Ati “Begura kubera ko bafite ibibazo badashobora gusubiza. Niyo mpamvu bakurikiranwa n’ubutabera, hari ibimenyetso bya ngombwa biba bihari, hari n’ubwo abantu babanza gukurikarana kugira ngo umuntu arebe uko byanganaga. Hari igihe uba uzi bibiri wakurikirana ugasanga ni 10.”

Perezida Kagame avuga ko uwabaye umuyobozi kugira ngo akurikirane ibibazo bye akoreshe ubushobozi bw’abandi, ngo ku bw’amahirwe ye hari ibitamenyekana ariko ngo iyo bimenyekanye ubibazwa arabisobanura.

Perezida Kagame yumva ikibazo cy'umunyamakuru wabajije mu gifaransa
Perezida Kagame yumva ikibazo cy’umunyamakuru wabajije mu gifaransa
Ba Minisitiri Mushikiwabo na Kaboneka muri iki kiganiro
Ba Minisitiri Mushikiwabo na Kaboneka muri iki kiganiro
Perezida Kagame avuga ko
Perezida Kagame avuga ko umuyobozi wese ufite ibyo abazwa agomba kubisobanura


Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Ndisabira abanyamakuru ngo ubutaha nibahura na Perezida wa Repubulika mu kiganiro bagirana nawe, bazamubaze ikibazo kijyanye n’imisoro ya RRA iri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu ku buryo bivugwa ko yaba ica abacuruzi bo mu Rwanda intege, ku buryo ndetse bamwe bahitamo kujya gucururiza mu bindi bihugu, abandi bagahitamo gutanga ruswa ku bakozi bo muri RRA ngo bayibagabanyirize, abandi bagahitamo guhisha ibicuruzwa bimwe binjiza mu gihugu kugira ngo batabisorera.

    • Ubwo se wowe urumva koko icyo kibazo President yagisubiza gute koko ko namwe mumugora bikabije !?

      Gusa usomye neza muri iyi nkuru wabonamo ko yatanze igisubizo cy’icyo kibazo ubaza !

    • Murera,
      buriya rero RRA nayo ntabwo yishimiye guca iyo misoro miremire uvuga siyo yanze ko abashoramari baba benshi mugihugu kuko baramutse babaye benshi ushobora gusanga ariho yabona imisoro myinshi kandi n’abaturage bakabona ikibatunga ubuzima bukaba bwagenda neza. ariko na none ntitwirengagize ko ibyo bihugu bica imisoro mito bifite ubundi butunzi ndashyikirwa urwanda rudafite.

      kukibazo cyuko abantu batanga ruswa ngo bagabanyirizwe imisoro cyaba gikabije niba bashobora kugabanyirizwa bikemerwa kand nyamara bavugako hari amasystem informatique ya nyayo bakoresha( nizera ko babivumbura byoroshye kandi yewe nababikoze bagahanwa kumugaragaro)

      Abajya gukorera mumahanga byo numva ko ari uburenganzira bw’umuntu wese kuba yahakorera ariko ahubwo reta ikajya ireba neza amafaranga yinjira mugihugu ko atari yayandi yanyuze munzira za Money laundering.

      gusa nakunganira ngira nti leta yakarebye kuri wamuntu wo hasi ukora akabusiness gato kamubeshaho ikamusonera utuntu tumwe natumwe kugirango abashe kubaho naho ubundi wasanga abenshi bararira amasengesho gusa!!

      Dufite ubuyobozi bwiza ariko rero buzabyigaho kuko bukurikiza inama z’abaturage.

      Ibihe byiza.

  • Birumvikana ariko kandi nuko nyine abegura batabivuga ariko impamvu baba badashaka kuvuga n’uko baba bananiwe kuzuza inshingano bagomba kuzuza

  • Kuki abo bameyor bagaragaraho amakosa batirukanwa ahubwo ngo bakegura.
    Ubwegure bujye bwangwa na njyanama ahubwo ibandikire birukanwe.

    Kwegura hari igihe byumvikana ko umuntu aba akora neza ahubwo wenda akananizwa. Igihe hari abamunaniza cyangwa batumva ibintu kibmwe mu mirimo ashinzwe nibwo yakagombye kwegura.

    Inama njyanama zijye ziba proactive zibirukane abavugwaho amanyanga cyangwa bananiwe akazi.

    Ikindi gitekerezo ntanga nuko bigaragara ko ba mayors abanshi baba bameze nkabajeunes bityo imyitwarire yabo ikaba ibaganisha ku nyota yo gukira vuba.
    Ababashyiraho bakwiye kureba ukuntu bazajya bashyiraho aba mayors bari “sage” b’inyangamugayo kandi bakuzeho gatoya kuko bo ntibatekereza “gutekinica” nkuko byakunzwe kuvugwa muri za mituelles. Ahubwo icyo nemera ko abo bameyors basheshe akanguhe bagomba kugira ba gitifu na ba vice mayors bakiri jeunes bafite imbaraga.
    Iki nicyo gikenewe kuko mayor ni umuntu ukomeye ni nkuko nta mu senator wumujeunes ubaho muri senate habayo abantu bafite experiences gusa

  • ntabwo abayaobozi baba baratowe ngo bajye hariya biyicarire gusa ntacyo bakora, iyo havutse ikibazo bakukobaza ntugisubize uavaho abandi baba babasha kugisubiza baba bahari kandi baraza koko bakakurusha

  • Ibyo Umusaza avuga nibyo. kdi turamushyigikiye tugomba kwicungira umutekano nitwe mboni z^u Rwanda dufatanije nk-Abanyarwanda ntacyaruhungabanya.

  • Perezida wacu arashoboye kabisa nkunda gukurikirana ibiganiro bye azigushakira umuti ibibazo byacu nk’abanyarwanda kandi n’umwe mu baperesida barengera rubanda rugufi kandi bavugisha ukuri kubyo babona no gushyira mugaciro nk’umuntu tunyurwa nuburyo atuyobora naho abantu muri ino si dutekereza kuburyo butandukanye ninayompamvu habaho abahungabanya umutekano n’abashinzwe kuwusigasira mbese harimo ingeri nyinshi kandi bitabayeho ntiyaba ari isi. abanyarwanda turagukunda kandi turagushyigikiye mu rugamba rwo kubaka igihugu cyacu. I love you so much!

  • oya byo biba bigaragara ahubwo nabandi batuzuza inshingano zabo bakwiye kuvaho kuko umuntu umwe ntiyaragakwiye kudindiza iterambere ry’akarere kandi ariwe wakagateje imbere ndashimira uwatumye begura gusa akwiye no kongeramo imbaraga hakajya hakorwa ubugenzuzi maze itekinika ry’imihigo rikarangira kuko niryo rituma abaturage badatera imbere kuko baba babeshyewe.

  • IKIBAZO CY’ABAGANGA BADAFASHA ABARWAYI NK’UKO BIKWIRIYE KUGEZAHO ABARWAYI BASIGAYE BAPFA BAREBERA NGAHO BATABIHEMBERWA.
    URUGERO:IBITARO BYA RUHENGERI /MUSANZE AHO UMUGORE/MUSHIMIYIMANA OLIVE YISHWE NI NDA BAMUREBERA NTIHAGIRE ICYO BAMUMARIRA.

  • @ MURERA reka ngusubize utarindiriye iyo nama yindi waruvuze !!!

    Ndumwe mubasora nyumvikane yuko imisoro igabanyijwe byanezeza.
    Ariko ngarutse ku kifuzo cyawe cyo gusaba iganywa ry’imisoro mu Rwanda hagendewe ko mubatiranyi ho basora makeya aho uri beshye 100% !!!!

    Ahubwo saba uti mubyeyi nta buryo umusoro waganywa ibintu bikaryoha imbere mu gihugu.

    Azagira icyo abidusubiza hooo turamwizera.

    Ariko ukuremo kugereranya imusoro na baturanyi…, ibyo ndabivugira yuko u Rwanda tuti mu basora makeya hano mu karere turimo, ibanga ririmo ahubwo mu bihugu duturanye umusoro urawuhuguza bikemera (fraude) iwacu uzibeshye iba ushaka kuzuza 1930

    Rero kuko uwacu utangwa wose dusabe tuti muwugabanye mwe mubishinzwe noneho hiyojyere unwinshi bwa consommation bityo ingano ya mafaranga bakira bo igume izamuka ariko nu muturage wese kw’isoko yihaze mubyo akenera !!!!

    • Amakosa y’imyandikire ( fautes d’orthographe) ari muri iyi nyandiko ya “Muntarwanda:” ateye ubwoba mbere yo kohereza mujye mubanza gusubiramo kuko uburyo bwo kubaha abasomyi bwa mbere ni ukwandika ibisomeka!!

  • @Murera nabandi mwavuze ku umusoro, ukuri niuko umusoro ukabije ndi muri bamwe bohereza Ibicuruzwa mu Rwanda. Ibi mvuga ndabizi, bikaba byaratumye ndimo gukora icyegeranyo cyerekana uko umusoro wagabanuka kandi amafaranga RRA yakira ku mwaka akiyongera, muri make nawe mwabivuzeho kandi twese tuzi ko bishoboka. Nagize agahinda aho umuzungu I miami yari ngiye kugurira I cammion yo kohereza i kigali ambwiye ko iriya percentage ndende yumusoro ari Gahunda ibihugu bikize bishyira kuri tier monde kugirango ikomeze ibe tier monde. Twese turabizi ko iyo small business biyinaniye ubukungu buhazaharira.ariko rero nubwo umusoro ukabije twishimire ko nibura winjira mu isanduku ya RRA. Aho kujya mu mifuka ya bamwe.
    urakoze
    Vince.

  • @ VINCE ; uti kugura Camion USA igana Kigali ,umuzungu ati umusoro ni mwinshi nitwe tuwubategeka …,HOYA 100% kugirango unyumve yujye mu mibare tuve mu magambo nibwo byumvikana.

    USA basora angahe ???
    Uburayi busora angahe kubiva inyuma ya EU ???
    Uganda isora angahe utawibye ??
    Kenya isora angahe utawibye ???

    Gana GOOGLE info urazibona utavunitse ntabisubiza ukabyita kubogama !!!!

    Nyuma ubihuze nu musoro w’ u Rwanda uraza gusanga turi mubadora makeya.
    Ahubwo iwacu umusoro ntiwibwa ngo bikundr naho ipfundo riri.

    USA na EU ho ntuhavuge kuko ntunacururizayo ngupfe gukira abakira nabarazwe imirage bakoresha capital irenze urugero ujyanye yo ayo dukoresha ibo ubaho bisanzwe rwose.

    Ahubwo nifuza nku muhanga wakwiga uburyo tumanura umusoro noneho consommation ikiyojyera leta ijaguma ibona montant isanzwe ibona ariko nunmuturage yihagije kw’isoko

  • @ Muntarwanda, nkurije ibyo washubije Murera, hamwe nibyo unshubije, biragaragara ko iki kibazo tucyumva kimwe, gusa wowe uraturusha info.nshimishijwe nuku urangije uvuga ko nakwerekana cyangwa twakwerekana uburyo umusoro wagabanyuka, small business zikiyongera abasora bakaba benshi bikaba byatuma numusaruro wa RRA wiyongera. Ibi birashoboka.ninayo proposal ndimo gukoraho. Gusa nkuko wabivuze twagombye kuva mu magambo tukajya mu mibare, ikibazo imibare nfite ni iya USA ariko nkuko wabivuze niyindi kuyibona biroroshye. Ndateganya kuzayaka muri RRA kugirango ibe accurate and I Will be happy to share this proposal with you if you want.
    Dore aho bibera amahina: iyo nohereje imodoka Usanga umusoro wayo ungana cyangwa rimwe na rimwe uruta ikiguzi yaguzwe wongeyeho transport. Bivuga ko uzayigura azakuba kabiri wongeyeho ninyungu. None se Muntarwanda? It is normal ko imodoka yaguze $2000 muri usa umunyarwanda ayigendamo ku bihumbi 5? Nkeka ko abashije kuyigendamo kuri 4 ntawabyanga kandi birashoboka.
    ikindi wavuze kiza ni uko umusoro utibwa ariyo mbamvu wagabanuka kuko icyizere cyo kuyabona yose kirahari.
    Thanks

  • Igitekerezo ufite ni kiza kirubaka.

    Kugishyira mu bikirwa c fort possible !!!
    Ariko sindi impuguke mubya politique ariko nkeka yuko kugabanywa ku musoro ku modoka yinjira mu gihugu nigendana na details nyinshi …,ziguzwe ari nyinshi byumvikane ko wagura na infrastrucute ukojyera imihanda parking ibintu nkibyo ibigega bya petrol utuntu nkutwo rero nkeka yuko ariho igitekerezo ugize kizahurira ni ngorane gusa ku gihugu nkicyacu ntiwabura kwizera yuko byakwagurwa nabyo !!!!

    Kora inyigo yimbitse ifite details nyinshi ugaragaze yuko dedouannement igabanijwe mo 2 bizatanga umusaruro ku batuye igihugu kuko bazahaha byi shi byojyere ibikoresho mu gihugu abantu bakore kinyamyuga.
    East africa ni hakeya umunru agiterura ibiremereye ubu bakoresha machine kuko zihari twe biracyakorwa ni ntoki wajya no mu bwubatsi nuko ni bindi nibindi.

    Nyuma y’inyigo yawe uzegere abacuruzi nibuze 200 ubasabe signature ya support wababona ugeze nkaMarheus ntubanz izina ryo ntibariguha wake aba consommateur 300 wababona nabo ku soko gusa uzabisabire ubyrenganzira utazitwa ko ushaka kugumura rubanda ubundi umushinga uwugeze kuri ;
    Ministere yu bucuruzi
    Inteko nshingamategeko
    Presidence
    Urugaga rwa bikorera
    Urugaga rwaba consommateur

    Wabano rwose badohoye bagahindura imikorere kuko revenye binjiza ntiyama uka ahubwo nkeka yuko yazamuka nu muturage akishima.
    Ex: voiture iguzwe 2.000$
    Isora 2000$
    Transp. 1.000$
    Inyungu 700$

    Iramutse isora 1.000$
    Yahita igurwa havuye ho 1.000$ ibi rero ni kintu positif gerageza biragana heza peeee

  • @Muntarwanda. Thank you kuri ibyo bitekerezo unyunguye.

  • Nanjy ngenda mu bihugu duturanye kandi nkunda kubaza iby’imisoro yaho iko imeze nsanga ntago ariyo iri hejuru ahubwo aho dutandukaniye ni uko twebwe amanyanga mu misoro ari ku kigero cyo hasi cyane igihe hariya kubera bakura henshi hari ibyo birengagiza.

  • @ UWAMWEZI BELINA ; c vrai ibyuvuze si nkunze kwandika mfata ibitekerezo bibyanye na kazi nkora nkabiha abanditsi nkuku wowe iba utanakora twajya dukorana nakubonye urabyitondera ngira ibintu byinshi nkabura umwanya niyo mpamvu !!!!
    Chance nuko nibuze igitekerezo wa cyumvise uramutse ugishyize mu bikorwa nicyo kinejeje.

    Ndagushimiye

  • Nyakubahwa presdent, ibyo muvuga mufite ukuri, n,imukomerezaho mubakome mu nkokora,abo basahurira munduru,cyangwa ntibuzuze inshingano zabo bitwaje imyanya bafite.kuko ibi tutabashije kubica, ntaho twaba tuva ,nta naho twaba tujya,ni hahandi twamara imyaka na 50 tukimeze nk,ibi bihugu byose by,afurika by,amunzwe na ruswa.kandi twe urwanda sibyo dushaka,kuko twihaye inshingano zo kuba intangarugero,no guca uwo muco mubi wamunze afrika,ari nawo ahenshi utuma tudatera imbere.kuko mu bihugu by,ateye imbere batezwa imbere, no gukora,kutabogama,kuburyo abantu bose bareshya,nabo bakabyiyumvamo.kutajya ruswa, no gukunda umurimo. none se niba wumva ko niba ubaye mayor, ngo icyigushishikaje ni ukuba wakuyemo ayawe mu mwaka,ahasigaye ugahita ureka akazi, reka da, n,ukuvuga ko uba ujyanywe no gusahura,n,ikindi kibazo kirimo gikomeye,uba utaramenya no gukunda umurimo,ahubwo uzajya avaho kuri ubwo buryo ntazajye abona akazi muri leta, nacyo ni igihano, n,ahandi niko bigenda.ibyo byo gutangira akazi, mu mezi 3 ukaba wazanye inda,utakibasha guhumeka neza,ibyo ntabwo aribyo umuturage aba agukeneyeho, si icyo gifu cyawe gusa, PURE EGOISME. sha ahubwo njye najya ndabakubita n,ibiboko

Comments are closed.

en_USEnglish