Tags : Louise Mushikiwabo

Mushikiwabo yatangiye imirimo mishya

Kuri uyu wa Kane nibwo Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda yatangiye imirimo ye ku mugaragaro nk’umunyamabanga mukuru  w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa ufite ikicaro i Paris. Agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya Canada Michaëlle Jean wasoje manda ye ya mbere y’imyaka ine (4) nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango agatsindwa amatora yo kongera […]Irambuye

Minisitiri Sergei Lavrov w’Uburusiya yasuye u Rwanda

*Lavrov yashimye umubano mu bya gisirikare n’u Rwanda Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Paul Kagame baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse agirana ikiganiro n’abanyamakuru na mugenzi we Louise Mushikiwabo. Sergei Lavrov yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, abanza […]Irambuye

Minisitiri Sergei Lavrov w'Uburusiya yasuye u Rwanda

*Lavrov yashimye umubano mu bya gisirikare n’u Rwanda Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Paul Kagame baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse agirana ikiganiro n’abanyamakuru na mugenzi we Louise Mushikiwabo. Sergei Lavrov yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, abanza […]Irambuye

Urujya n’uruza muri Afurika ntawe ukwiye kubonamo ikibazo cy’umutekano-Mushikiwabo

Abahagarariye inzego z’umutekano; iz’ubutasi n’iz’perereza muri Afurika bateraniye I Kigali mu nama yo kwiga ku mirongo yakuraho imbogamizi zabuza urujya n’uruza rw’Abanyafurika mu mugabane wabo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko ntawe ukwiye kumva ko guha rugari abanyafurika mu mugabane wabo bizahungabanya umutekano w’uyu mugabane, ahubwo ko bikwiye kureberwa mu ndorerwamo yo […]Irambuye

MINAFFET irashaka kuvugurura no kubaka inyubako za Ambasade z’u Rwanda

* MINAFFET irateganya kongera abakozi * Yasabye imari ya miliyoni 450 muri uyu mwaka w’imari * MINECOFIN ngo yavuze ko ari menshi cyane Kuri uyu wa kane ubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu iby’imari bateganya gukoresha mu 2017-2018, yavuze ko bifuza kuvugurura inzu u Rwanda rukoreramo mu mahanga […]Irambuye

Gen Kabarebe avuga ko Afurika idakwiye gutegereza amahanga mu bibazo

Mu muhango wo gusoza inama nyunguranabitekerezo yigaga ku bibazo byugarije umutekano w’ibihugu byo muri Afurika yaberaga mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Musanze, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yasabye abitabiriye iyi nama guhagurukira ibikorwa bihungabanya umutekano w’uyu mugabane aho gutegereza imyanzuro y’ibihugu byo ku yindi migabane n’imiryango mpuzamahanga. Muri iyi nama, abayitabiye bagarutse […]Irambuye

Imvururu, amakimbirane, iterabwoba,…ntibiba muri Afurika gusa- Min. Mushikiwabo

*Avuga ko icyo Abanyafurika bagomba guhurizaho ari ukurwanya ibibazo bibugarije… Atangiza umwiherere  w’iminsi itatu w’ibihugu bigize akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika watangiye kubera I Kigali kuri uyu wa 03 Gicurasi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavaze ko muri Afurika atariho honyine harangwamo ibibazo bihungabanya umutekano w’abaturage. Muri uyu mwiherero wahuje […]Irambuye

Kuguma ku butegetsi kwa Kabila si ‘business’ y’u Rwanda- Min.

*Avuga ko hagati y’u Burundi n’u Rwanda nta bushotoranyi buherutse, S. Africa ngo biri mu buryo Mu kigaro n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo avuga ko kuba Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaguma ku butegetsi bitareba u Rwanda kuko iki gihugu gifite ubwigenge bwacyo n’abagituye […]Irambuye

Dukwiye kuvugurura Politike y’ububanyi n’amahanga ikajyana n’igihe – Min. Mushikiwabo

Umushyikirano 2016 – Ubwo yagaragaza isura n’icyerekezo cy’u Rwanda mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu bihe biri imbere, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushikiwabo yavuze ko hageze ngo u Rwanda ruvugurure Politike yarwo y’ububanyi n’amahanga, kugira ngo hubakwe imikoranire ishingiye ku nyungu, aho gukomeza gufashwa. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko nyuma y’imyaka 22 Jenoside […]Irambuye

Birakwiye ko dutangira iperereza ku Bafaransa bagize uruhare muri Jenoside

Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abasirikare b’abafaransa 22 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hakaba hari na gahunda yo gusohora n’urutonde rw’abanyapolitike nabo bagize uruhare muri Jenoside, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo asanga bikwiye ko hatangira iperereza kugira ngo bazatabwe muri yombi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagarutse ku […]Irambuye

en_USEnglish