Digiqole ad

Mushikiwabo yavuze ku bibazo bya Filimi ya BBC, FDLR, n’imirambo yo muri Rweru

*FDLR  turayiteguye  yaza ifite intwaro cyangwa itazifite

*Twasabye u Burundi kubufasha mu iperereza ry’imirambo ntibaradusubiza.

*Twamenyeye muri UN  Security Council uko isi ikora

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2014, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru  agaruka ku bibazo bitandukanye bimaze iminsi bivugwa mu Rwanda; imirambo yo muri Rweru, umutwe wa FDLR, ‘Documentary’ ya BBC, imibanire na Africa y’Epfo n’ibindi….

Mu kiganiro cyamaze iminota igera kuri 30, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwigiye byinshi mu kanama k'umutekano k'Umuryango w'Abibumbye
Mu kiganiro cyamaze iminota igera kuri 30, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwigiye byinshi mu kanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye

Muri bimwe byaganiriwe muri iyi nama harimo icyo  u Rwanda ruvuga ku mirambo yagaragaye ku kiyaga cya Rweru,Isomo u Rwanda rwakuye mu kuba mu kanama k’umutekano ka Loni ndetse yavuze ko FDLR ataricyo kibazo gihangayikishije abanyarwanda kurusha ibindi.

Abanyamakuru batangiye  bamubaza ku kibazo cy’imirambo  ivugwa ko yagaragaye  mu kiyaga cya Rweru i Burundi aho  umushinjacyaha w’u Burundi aherutse kuvuga ko imibiri yo muri Rweru yaba yaraturutse mu Rwanda nubwo  yavugaga ko hakenewe ubundi bushakashatsi bwimbitse.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda narwo rwabikurikiranye nyuma yo kubona u Rwanda rushyirwa mu majwi.

Ati“Nta na kimwe kigaragaza ko iyo mirambo yo muri Rweru ari iy’Abanyarwanda,u Rwanda twasabye u Burundi kubaha ubufasha kuko ikibazo cyabonetse kubutaka bwabo kuva mu kwa munani kugeza ubu u Burundi ntiburadusubiza

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko nta mpamvu yumva u Burundi bwakwanga gukorana n’u Rwanda kuko rwo rwifuza kumenya icyabishe,umubare wabo ndetse n’aho bakomoka.

“Rwanda’s untold  Story”ya BBC irimo inyungu za Politiki

Mu minsi ishize BBC yasohoye filimi ngufi ku Rwanda yise “Rwanda’s untold  Story” aho ngo igaragaza inkuru y’u Rwanda itari yaravuzwe.

Bamwe mu banditsi bakomeye ndetse n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kugeza kuri Perezida Kagame, bamaganye iyo filimi nto ya BBC, bavuga ko igoreka amateka kandi ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Mushikiwabo nawe yavuze ko abanyarwanda benshi bagaragaje kutishimira iriya Firimi  kandi bifite ishingiro.

Mushikiwabo avuga ko kiriya cyegeranyo kitagaragaza ukuri ahubwo bigaragara ko cyakozwe mu nyungu za Politiki.Avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko mu kugikora hifashishijwe abanzi b’u Rwanda ndetse n’abaruhemukiye, ntihahabwe umwanya nkana ubuyobozi bw’u Rwanda.

Avuga ko abanyarwanda badakwiye kurangazwa na kiriya cyegeranyo kuko ubuyobozi bw’u Rwanda buriho ku bushake bw’abanyarwanda butubakiye ku mahitamo ya BBC n’ibindi.

U Rwanda ruhora rwiteguye FDLR

Amwe mu makuru avugwa ko hari abarwanyi  ba FDLR bashaka gutera u Rwanda baturutse mu gihugu cy’u Burundi Minisitiri Mushikiwabo aya makuru ayatera utwatsi, avuga ko byamutangaza hagize uwifuza gushyigikira FDLR.

Ati“FDLR turayiteguye, twifuje yuko bataha neza, ariko baba bafite intwaro cyangwa batazifite turabiteguye  kuko no kuyindi mipaka baragerageje ariko ntacyo byatanze”.

Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rubanye neza n’ibindi bihugu kandi nta gihugu u Rwanda rwifuriza umutekano mucye ,  akemeza ko u Rwanda ubwarwo FDLR ntaho yamenera kuko rushoboye kurinda abaturage n’ubusugire bwarwo.

Mu bindi byaganiriweho harimo icyo u Rwanda rwungukiye mu kuyobora akanama gashinzwe umutekano ka Loni aho Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko byatumye u Rwanda rumenya uko isi ikora.

Avuga ko muri kariya kanama umuntu abona uko ibihugu bikomeye bikorana n’ibindi ku isi.

Kuri we abona u Rwanda rwaratanze umusanzu ku bibazo by’Africa no ku isi muri rusange aho umutekano utifashe neza.

Ku mubano kwa Kigali na Pretoria Minisitiri Mushikiwabo avuga ko nubwo umubano utaramera neza ariko hari ibiri gukorwa ngo ibihugu byombi bitsure umubano.

Muri iki kiganiro cyamaze iminota igera kuri 30, Minisitiri Mushikiwabo yirinze kugira byinshi atangaza kubijyanye n’abakozi ba za Ambassade birukanywe ku mpande zombi.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Mushikiwabo rwose iki kiganiro yakoze cyaje gikenewe kandi yanatanze ikiganiro cyiza,nanjye icyo nakwishimira nuko u Rwanda rukorana neza n’amahanga kandi twiteguye gukomereza aho, naho ibihuha byo tubyime amatwi

  • bazatumena imitwe ,muvugango mubanye neza namahanga muritonde?

  • burya ngo ababurana ari 2 ngo umwe aba yigiza nkana. Hagati y’u Burundi n’u Rwanda kwitana bamwana ntacyo bimariye abaturage bibyo bihugu. Ntekereza ko icyo abaturage bakeneye n’ukumenya niba nta murundi cyangwa Umunyarwanda wabuze uwe. Icyo ibi bihugu byari gukora iyo habamo ubushake nukureka abantu babuze ababo bakajya kureba niba batari muri iriya mirambo yabonywe hatitawe kucyabishe. Polisi z’ibi bihugu nizitubwire ahubwo ko ntabigeze babatangariza ko babuze ababo. Ibi bivugwa byose biba byongerera intimba umuntu wabuze uwe.

  • Mushiki wacu rwose ngukundira ko utuvugira ibituri ku mutima. Nta mpamvu nimwe yatuma duta umwanya ku mirambo yo muri Rweru kereka iyo haza kugira umunyarwanda bivugwa ko yaburiwe irengero.Ikibyihishe inyuma ntawe utakizi ni FDLR bashaka gushyigikira ngo idataha bagerageza kwerekana ko u Rwanda rwica abantu ariko baribeshya twe ntitugendera kubyo batwifuriza dukora tutitaye kubatwanga.Aho baba barakuye imirambo hose bakayita muri Rweru ntibitureba kandi harazwi. FDLR abayishyigikira bose si abakunzi ba Congo ahubwo ni abajura bayisahura kandi guhishira FDLR ni ugihishira Bihehe nibya byabindi uhishira umurozi akakumaraho umuryango nubwo yasize itwishe ariko imyaka 20 ishize si abanyarwanda iri kwica ni abakongomani. Namwe barundi rero nimuyihamagarire simbabujije muzaba mumbwira.

    Ibya BBC nabyo ntaho bitaniye nabyo bose babikora bagambiriye gufasha FDRL twe ukuri twakubayemo turakuzi nta nimpamvu yo kwisobanura twabigiraho ariko abamokera i Burayi ngo barasebya u Rwanda bazakomeze babwejagure natwe twiteza imbere.

  • @kayu: tega umutwe wawe rwose bawumene niba ariko wiyemeje kwiberaho ntacyo twagufasha! Mumeze nka cya kirondwe… ngo mutegereje abo mwita bene wanyu! Burya indwara mbi ni ukutagira icyo ukura mu mateka koko.

  • Mumbabarire bavandimwe, rwose hari ikintu ntumva iyo President kagame na son Ministre Mme Mushikiwabo bavuga ngo” iriya documentaire ntabwo tuyemera kubera habajijwe uruhande rumwe”. Namwe banyarwanda rwose namwe mujye mushishoza, muri documentaire Mme jane arivugira ukuntu yahamagaye President ngo yisobanure aramwangira. Arongera ahamagara Tony Blair nawe agwa agaramye. None mbasabye gushira ubwenge kugihe, mushishoze. Barangiza ngo ”NTAMUNTU BIGEZE BABAZA.
    Yewe nuwo k’urwibutso yarabajijwe.
    mukomere

    • Mwishaka kujijisha abanyarwanda, ibyabaye byabaye twese tubona kandi turi bakuru! Abantu kubera inyungu zabo bwite, baricay bahimba amakuru, bakora documentary ivuga ibinyoma, ishaka kugoreka amateka ya genocide, none ngo tubyemere ku ngufu? wapi!!! Igihe bahereye bitegura ni kirekire, bagura imihoro, batoza interahamwe, bacura za ntampongano, n’ibindi byinshi! Ibyo byose byabaye ku ngoma ya Habyara amahanga arebera, none ipfunwe rirabishe barashaka kubihakana.

  • @Seraphine:Iyi si inshuro ya mbere si n’iya nyuma aho abantu bagerageza guhakana genocide kuko guhakana ni imwe muri étape ya genocide ubwayo. Reba byonyine imvugo ikoreshwa:ngo Kagame yagombaga “kwisobanura.” Muri make yahindutse uregwa. Ibindi bimenyetso dukeneye ni ibihe ngo twumve ikigamijwe ? Niko, ukeneye documentary ya BBC ngo umenye ko Genocide yateguwe ? Ko abatutsi bahizwe kugeza n’aho abo batabaga bazi neza boherezaga intumwa aho bakomoka ngo bamenye koko ko ari abatutsi babone kubica ? Ukeneye BBC ngo umenye ko n’impinja zishwe kugira ngo abantu barimburwe burundu ? Documentaire ivuga kuri Genocide ntihe urubuga abayikorewe kandi bahari wayibonye hehe ? Niba iyi film atari politically motivated, Blair bamusaba gusobanura Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda gute ko atari n’umuyobozi Genocide iba? Ni ukubera yitwa “inshuti ya President Kagame” ari nawe ibi byose bigamije kugirira nabi, sibyo ? Reka nkubwire kimwe n’abandi mutekereza kimwe: ibi turabimenyereye.Ariko tuzahangana nabyo kandi ntaho bizageza mwebwe n’ababashyigikiye muri uyu mugambi mubisha. Bizabapfubana nk’uko n’ibindi mwagerageje byabapfubanye.

    • @ Kalinda, please wongere nawe urebe again iriya documantaire. Njyewe ubwanjye maze kuyireba pluse de 3fois. Ntahantu nahamwe bavuga ko abatutsi batishwe. D’ailleurs itangira berekana interahamwe zitema abatutsi. Ibyo wowe urimo uvuga ngo byo”gufobya genocide’sinzi aho urimo ubikura, ahubwo binyeretse ubuhemo ufite kumutima. None se utazwi ko umututsi yapfuye kirya gihe ni inde?? gusa ufite amarangamutima ateye ubwoba. Icyo bavuga ni indege ya HABYARIMANA bashaka kumubazaho. Tony blair barashaka kumubaza ubucuti bafitanye nicyo yaba abiziho kw’ihanurwa ry’indege kubera ko ari Incuti MAGARA YA His Execellence. Nyamwasa arabisonura, rudasasingwa arabisobanura, Higiro arabisobanura kandi ndumva hagati yanjye na wowe ntitwari duhari, peut etre wowe kuwari uhari barasa irya ndege ibyo nabyo nibyawe. Documentaire ntivuga niba babeshya ko nta batusti bapfuye NON, ivugwa uwahanuye indege, ni ukuntu Kagame avuga ngo niwe yahagaritse genocide point. Naho wowe ibyo uvuga wabishaka utabishaka uRwanda ni urwatwese kandi il faut ko twese turesha. Abarundi baravuga ngo”ntwanjya wangura”. Twese turi abantu. hapha umuhutu, umutwa , umututsi uwo ari wese yapfuye yari umuntu.

  • @ kalinda reba reply naguhaye wenda yagufasha.

  • Seraphine, kuba Kayumba na Rudasingwa bavuga ko Kagame yatanze itegeko ryo kurasa indege nta gishya kirimo. Bamaze imyaka babivuga. Muri media zitandukanye birimo, icyabaye ubu ni uko babibwiye BBC nayo ikabitangaza no gukomera kwayo tuzi. Nta gishya rero.Ariko n’abafaransa bakoze investigations kuri iri raswa ry’indege, tuzi twese kandi ko badakunda Kagame, ntibigeze banababaza kuko bazi neza ko ibyo aba bagabo bavuga babiterwa gusa n’urwango bafitiye Kagame.Iyi Documentaire maze kuyireba kenshi. Yemeza ko iraswa ry’indege ariryo ryateye Genocide bityo bigakuraho itegurwa ryayo. Ishyigikira theorie ya double genocide yaharaniwe n’abishe abatutsi kuva batsindwa muri 1994, ubu bakaba bafashijwe n’aba bagabo bahunze bahise”bibuka”comme par hasard ko abahutu barenganye. Tekereza ko bo ubwabo bishinja ibyaha byo kugira uruhare mubyo bashinja Kagame ariko ntihagire ubakurikirana!! Bizarre n’est-ce pas ?!! Ibi se bikubwita iki ?? Nta kabuza na Ruzibiza iyo aba akiriho ntabe yaranavuze ko yakoreshwaga na Bruguiere aba yagaragaye muri iyi film.Ni naho rero ihera ivuga ko RPA itahagaritse Genocide etc… Hano ikibazo si ugusumbanya abantu, ni ukwemeza ko kuko hari abahutu bapfuye, nabo bakorewe Genocide! Ntawe uhakana ko hari abahutu bapfuye kandi byarasobanuwe kenshi. Hari abasirikare ba RPA bishe abantu basanze imiryango yabo yashize. Abo barafashwe, barahanwa ndetse baranaraswa ku mugaragaro iyo bo ubwabo batirasaga kuko babaga bazi ikibategereje. Kuvuga ko habaye umugambi wo kwica abahutu ni mauvaise foi iteye isoni kandi n’ababivuga barabizi, gusa ntibibabuza kubivuga kubera impamvu zizwi.Nkubwiye ko iyo biza kuba ariko bimeze, ubuyobozi bwa RPA ntibubuze abasirikare bamariwe imiryango kandi bafite imbunda kwihorera, ibintu biba byaragenze ukundi. Iyi documentaire ntigenewe abanyarwanda kuko bo bazi ibyabaye. Igenewe abanyamahanga cyane cyane abongereza ari nayo mpamvu bazanyemo Blair utagize aho ahuriye n’iki kibazo. Ni ukugira no abongereza bayiyumvemo kuko inavuga ku muntu wabaye Premier Minister wabo.Uyu ni umushinga uba watekerejwe, ugategurwa neza, target ari Kagame kandi si uwa mbere yewe si n’uwa nyuma. Ariko nk’ibindi binyoma byabanjirije iki, nawo uzatsindwa.

  • Ese mutekereza ko ibi bifitiye nde akamaro ? Uwo wese uzi ukuli ariko akakwirengagiza kubwinyungu ze ;afite muri iyo documentaire

Comments are closed.

en_USEnglish