U Rwanda rwahisemo kwifata ku bibazo by’u Burundi – Mushikiwabo
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ikibazo kiri kuvugwa i Burundi gikomeye kurenza uburyo abantu babitekereza, bityo ngo u Rwanda rwahisemo kubyitondera kugera igihe u Burundi bubonye ubuyobozi bwiteguye kuganira n’abaturanyi babwo.
Ubutsegetsi bwa Bujumbura bushinja ubwa Kigali ibirego byinshi birimo no gutoza umutwe w’inyeshyamba uzatera u Burundi, ngo ari nawo uri ku ruhembe rw’ibibazo by’umutekano biri mu Burundi. Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa impunzi z’Abarundi ngo zisaga ibihumbi 70.
Min Mushikiwabo avuga ku kibazo kivugwa hagati y’u Burundi n’u Rwanda ari nacyo yabajijweho cyane muri iki kiganiro n’abanyamakuru, ati “Navuga ko ibibabazo biri i Burundi ari ibibazo bikomeye, akenshi niyo mpamvu mwabonye ko twebwe nk’u Rwanda twaragenjeje macye tutarashatse gukurikirana bimwe mu birego bidafite ishingiro, ari gufatwa nabi no kugirirwa nabi bw’Abanyarwanda…ari n’ikibazo cyabaye ku mukozi wa Ambasade yacu…. byose twabigenje buhoro kuko kuva ikibazo cy’u Burundi cyatangira twabonanga ko aho bigana atari heza duhitamo uko twashaka uko kigenda gikemuka kurusha uko cyaba kibi.”
Isano ibihugu byombi bifitanye ntiyemerera u Rwanda guhubuka
Min. Louise Mushikiwabo yavuze ko u Burundi n’u Rwanda atari Abaturanyi gusa. Aha yanavuze ko ibihugu byombi byagize umwanya wo kuganira mbere y’uko ibibazo byo mu Burundi bikomera.
Ati “Abarundi ni bene wacu, ibihugu byacu byombi dusangiye byinshi. Kuko ku mpamvu z’imibanire, abantu bafite icyo bapfana, urujya n’uruza rw’abantu, amateka, abarundi bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Abanyarwanda bafite ubwenegihugu bw’u Burundi, abashyingiranye…
Amakuru menshi aturuka kuri ibi bibazo byo mu Burundi arimo inyungu nyinshi cyane, ntabwo rero icyanditswe mu itangazamakuru cyose, cyangwa n’igikozwe na Leta mu buryo tubona butari bwo,…Twebwe rero nk’igihugu, nka Leta, nk’Abaturanyi n’abavandimwe b’u Burundi twahisemo kwitonda muri iki kibazo, twari kugera aho tukazunga muzunga.
U Burundi ni igihuhu tutapfa kuvuga ngo umuntu avuze iki u Rwanda rurahubutse rurasubije, ntabwo ariko Politike yacu y’ububanyi n’amahanga ku Burundi imeze.”
Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwahisemo kureka inzira yo gukemura ikibazo cy’u Burundi ikabone, igihugu kigasubira ku murongo, noneho ibibazo ibihugu byombi bifitanye byose bikabona kubiganiraho.
Ati “Ubyobozi buri ku murongo, bwamaze gushira impumu, ari igihugu mwaganira koko mukarangiza ibibazo. Naho ushatse kwinjira mu nkuru zivugwa ku Burundi buri munsi nta kindi wakora, kandi nta n’ubwo byafasha kurangiza ikibazo.
Ikibazo cy’u Burundi twifuje ko gikemuka vuba, igihugu kigasubira ku murongo, ubuyobozi bw’igihugu bugasubira ku murongo noneho tukaba twaganira ikibazo, kuko nta baturanyi batagirana ibibazo,
Turifuza ko iki kibazo kitakomeza gutinda kugira ngo u Burundi bubone amahoro, Abarundi bari mu Rwanda babyifuza batahe, n’akarere gatere imbere nk’akarere.”
Ibibazo by’uburundi byatangiranye n’impunzi
Min.Mushikiwabo yavuze ko bidatangaje kuba u Burundi bwagira ikibazo bikagira ingaruka ku Rwanda, ndetse ngo u Rwanda rwarabibonaga bigitangira. Aha yavuze ko kuba hari ibibazo by’u Burundi bitangira mu Burundi Abarundi barahisemo guhungira mu Rwanda ubwabyo ari ikibazo.
Ati “Nta Murundi uwo ariwe wese uzigera ahezwa muri iki gihugu, nta Murundi uzirukanwa, ngo afatwe akubitwe, cyangwa ngo akorerwe iyicarubozo, twe siko dukora.”
Mushikiwabo yavuze ko ubundi, niba hari impunzi Leta y’u Burundi ishinja kuba ikibazo, ibihugu bibaye bikorana neza byaganira. Nubwo ubu ngo nta masezerano ari hagati y’u Rwanda n’u Burundi yo guhererekanya abanyabyaha, kuko ngo u Burundi kuva na cyera bwagiye bubigendamo gacye.
Ati “Muri iki gihe ibibazo by’impunzi birimo Politike nyinshi cyane. Icyo twirinda ni uko ibibazo biri mu Burundi bitimurirwa ku butaka bw’u Rwanda.”
Kwirukana Umudiplomate w’u Rwanda
Aha Mushikiwabo yavuze ko kwirukana Umudiplomate w’u Rwanda ngo bidatangaje. Ati “Bijyanye n’uko u Burundi bwifashe muri ibi bibazo kuva byatangira,…turizera ko mu gihe kitari kinini abayobozi b’ihugu bazicara, bagatekereza, bagasanga kubana n’umuturanyi neza aribyo byiza, twe nibyo twifuza, hanyuma ibibazo bihari byose tukaba twabiganiraho tukabirangiza.”
U Rwanda rurakora iki ku bwicanyi n’ibibazo biri mu Burundi?
Min. Mushikiwabo yavuze ko mu ntangiro u Rwanda rwatanze umusanzu warwo mu nama. Gusa, abwira abatekereza ko hari ikirenze u Rwanda rwakora, ko nta mandate (uruhushya) rufite yo kurangiza ibibazo byabo (Abarundi), nta n’ubwo ruri mu mwanya wo kuba rwatanga igisubizo kuri byo.
Yavuze ko u Rwanda rwakoze ibyo rushoboye, uhereye ku buryo Abarundi b’impunzi bakiriwe mu Rwanda, dore ko imibare yazo yari hejuru ugereranyije n’izo rwateganyaga ariko rukemera rugafungura imiryango.
Yagize ati “Twasangiye ibyo dufite nk’abaturanyi, twafunguye amashuri yacu, ibitaro byacu, twohereje abaganga bacu mu nkambi, twemereye impunzi zo mu mijyi kuyigumanamo natwe kuko dutekereza ko ibibazo by’iwabo ari iby’igihe gito, twarabaretse bazana imodoka zabo,…tworoheje icyo aricyo cyose gishobora kugora impunzi mu gihugu cy’amahanga, u Rwanda rwakoze ibyo rushoboye byose.”
Minisitiri yavuze ko u Burundi buyoborwa n’Abarundi, bityo n’ibyemezo bafata n’ingaruka zabyo ngo ntacyo u Rwanda rwabikoraho, nta n’icyo rwabivugaho.
Ati “Turahitamo kubyitondamo kugeza igihe ubuyobozi bw’u Burundi buriho, bubashije kwifuza kurangiza ibibazo.”
Abajijwe niba u Rwanda rusabwe kohereza ingabo mu Burundi rwazohereza, Min.Mushikiwabo yavuze ko bidashoboka kuko u Rwanda rudashobora kujyana ingabo mu gihugu kitabyifuza, ati “U Burundi nibuba bwiteguye bizatunezeza, tuba dushaka ko ingabo zacu zijya ahantu zishobora gukora itandukaniro.”
Muri iki kiganiro kandi yanagarutse ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa yagaragaje ko udahagaze neza, ndetse agaruka no ku kibazo cya FDLR yavuze ko u Rwanda na DRCongo bashobora kukirangiriza ariko ngo abari inyuma yayo bayikoresha bari kure kandi bakomeye.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
15 Comments
[……………….gikomeye kurenza uburyo abantu babitekereza, bityo ngo u Rwanda rwahisemo kubyitondera kugera igihe u Burundi bubonye ubuyobozi bwiteguye kuganira n’abaturanyi babwo.]
Aya magambo arakarishye kjdi ahishe byinshi umuswa atapha kumva.
Mme Minister niba utaziko FDLR yaranduwe burundu uzajye kubaza Afande James Kabarebe kandi avugisha ukuri burigihe.
Nku muhanga wayumvise wayatubwira ho tukumva se raaa (iba urusha ubuhanga uwabyivugiye ukaba ugiye kumusemurira) !!!
Mwaretse gushyashyaza no kumvirana mugambiriye byacitse idafite umumaro !!
Muvandimwe munyarwanda rero kumugani wabandi biri muri ricodi.Ushakishije uzabisanga henshi.Imana ikurinde.
Kereka niba arubu u Rwanda ruhisemo kwifata kuko coudeta imaze guferinga HE ibyo yavuze twarabyumvise kandi nibyo yavugiye ejobundi muri Hollande twarabyumvise.Iyo aba yarifashe yari gusubizako u Burundi ari igihugu kigenga kandiko ibibazo byabarundi bigomba gukemurwa nabarundi ubwabo.Uko niko muri diplomatie bavuga iyo bashaka kuvugako bifashe.Ibi rero ntaho bihuriye nibyavuzwe kare kose tutibagiwe abantu bahungiye mu Rwanda bamaze guferinga iyo kudeta.
Nanjye Ntyo Rwose Muvandimwe Butwari .
Ariko byari kuba byiza wongeyeho ko diplomatie niko wowe uyumva, kuko ubwayo ntigira recipe kuburyo wavuga ngo “niko muri diplomacy bavuga”, ngo kandi barikuvuga batya…Kubera se iki bavuga uko wowe ubyifuza?No way…Ubwo se nkubajije niba ariko babivuga wowe uwavuze ibyabandi bavuga, ubwawe se wavuze iki?? Ikindi kandi, niba warakurikiye, yanavuze y’uko urwanda rufite ibyarwo ruhanganye nabyo, ariko biranashoboka ko ahakenerwa ubufasha bifite inzira bizanyuramo Urwanda nkigihugu kigituranyi bagatanga umusanzu wabo…Nongere nkubaze, Peter yahuye na Kagame i Huye, hari ryari? Hari ikihe kibazo? Cyari coup d’etat? Ariko kubera ko ushaka kumvikanisha cyane coup d’etat, wenda nibyo bigushishikaje cyane…wakomeza nta kibazo..Gusa nkwibutse ko kwifata mukibazo ntibivuze guceceka, nkeka ko wowe bakubwiye kwifata ukeka ko bakubwiye gufunga umunwa..never,..Birashoboka ko kwifata yashaka kumvikanisha, nugusubizanya nabo, bakirukana agent wa ambassade, ibyo biroroshye kubwira uwabo agahambira rwose….Ariko ari kumugati ikigali kandi nkeka ko Urwanda rutahombye kuko agent warwo yirukannywe muburundi…
Mukomeze sha… gusa i Burundi ho muzahakura imbwa yiruka. Erega byarahanuwe! Time will Tell.
uri rubavu koko
Ariko abarundi mubitondere ko , ibyabo byabananiye. Babyita gusamba,abatekereza ko twarwana byo ntibirimo kuko nabavandimwe kandi n’ imbaraga ntizingana rwose
ngewe iyo ndebye ibibazo biri muri kariya karere nababwira nti. nibe nahari intambara wenda ejo izarangira haze amhoro. hababaje abibwira ko bafite amahoro kuko bashobora gutungurwa nintambara . ntago intambara zizarangira muri ako karere buretse muzaba mureba abazaba bakiriho mumyaka cumi nitanu. ubugande ;urwanda ; uburundi; congo zombi; yewe na tanzaniya nayo izakomereka kenya yo murabona ko arishababu ikomeje kuyiba umugono . sindagura nfata igihe ibyo mbabwira muzabibona . iherezo ryabyo rizakomatanya boko haramu na arishababu . rizavumbukamo iterabwoba rishobora kumara imyaka mirongitanu
Bavandimwe mutanga ibitekerezo binyuranye,nitureke amarangamutima, tureke n’Abayobozi bacu bakore akazi kabo, kuko bazi icyo bakwiye gukora. Kwifata ntabwo bivuga ko ntacyo utekereza ku kibazo iki n’iki. Ahubwo bivuga kwanga gusuka amavuta mu muriro kugirango utarushaho kugurumana. Nkuko Minister Louise abivuga, Abarundi ni abavandimwe, nta nyungu U Rwanda rufite zo kugirango Uburundi buhungabane. Iyo inzu y’umuturanyi ifashwe n’inkongi urazimya, ntabwo uhutera ngo ikongoke, kuko iyo bigenze bityo n’iyawe ishobora gufatwa. Ducishe make rero, duhe igihe abadiplomates bakore akazi kabo. Tugire amahoro!
Ujya Goma bakakwirukana, Burundi bagafunga, Tanzania, bakakureba ikijisho bati we munyarwanda, hasigaye Uganda ngo badufungiremo hagati nk’ururimi. NMwakwifata mutakwifata, Rwanda is a landlocked country. Twatwitwararitse aho kwivanga.
Mme Mushikiwabo reka kubeshya ngo muritwararika mu kibazo cy’Uburundi.Ahubwo gahunda zanyu zarabapfanye. Ahubwo kubona nta mudiplomate w’u Burundi mwahambirije (réciprocité) nibyo bitangaje.
byose biba byoroshye Ku wabishatse .