Digiqole ad

Moscow: Turishimira ko u Rwanda rwumva ibikorwa byacu muri Syria-Lavrov

 Moscow: Turishimira ko u Rwanda rwumva ibikorwa byacu muri Syria-Lavrov

Minisitiri Louise Mushikiwabo na mugenzi we Sergei Lavrov w’Uburusiya

Mu ruzinduko rw’akazi arimo mu gihugu cy’Uburusiya, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari kumwe na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov muri iki gitondo bagiranye ibiganiro, ndetse nyuma banaganira  n’itangazamakuru cyagarutse kumubano n’ubufatanye w’ibihugu byombi. Uburusiya bwatangaje ko bwishimira umubano bufitanye n’u Rwanda, ndetse n’uburyo Leta y’u Rwanda ibushyigikira mu bikorwa binyuranye.

Minisitiri Louise Mushikiwabo na mugenzi we Sergei Lavrov w'Uburusiya
Minisitiri Louise Mushikiwabo na mugenzi we Sergei Lavrov w’Uburusiya

Min.Mushikiwabo, ari kumwe n’abandi ba Diplomate barimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya baganiriye na Lavrov ku mubano w’ibihugu byombi, wibanda ahanini ku ku mikoranire mu burezi, ibya gisirikare, gusangira ubumenyi n’inararibonye mu bintu bitandukanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Min.Mushikiwabo yibanze cyane ku ruhare rw’u Rwanda mu gucunga no gusigasira amahoro (peacekeeping) ku Isi, imbaraga n’imikoranire bikenewe ku buryo byarushaho gukorwa neza.

Aho yagize ati “Ukuri ni uko aba-peacekeepers (abacunga umutekano) bakenewe,…navuga ngo uruhare rw’u Rwanda muri peacekeeping, ni inkintu u Rwanda ruha agaciro, kandi twiyemeje gukomeza gutanga umusanzu wacu mu gucunga amahoro n’umutekano…aho ariho hose hatari umutekano.

U Rwanda ruherutse kwemerera Umuryango w’Abibumbye ko ruzongera umubare w’abacunga amahoro n’umutekano, dore ko runashimirwa kuba ari kimwe mu bihugu bifite abasirikare n’abapolisi bacunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi benshi, kandi bakora akazi kabo neza.

Ku ruhande rw’Uburusiya, Min. Lavrov we yavuze ko Uburusiya n’u Rwanda biteguye kwagura umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko ubuhahirane mu bucuruzi, ubukungu, n’umuco.

Yagize ati “Inzego dukoranamo n’u Rwanda cyane ni mu buhinzi, ubukerarugendo, Serivise z’amabanki, amahugurwa no mu gisirikare.”

Ku byerekeye ibibazo by’amakimbirane muri Afurika, Min.Lavrov yavuze ko hakenewe imikoranire y’umuryango mpuzamahanga, UN, mu gushyigikira za Guverinoma z’ibihugu.

Yavuze kandi ko umurava w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu gucunga amahoro ugomba gukomeza guhabwa imbaraga, doreko ngo Uburusiya mu buryo buhoraho butanga ubushobozi mu gutoza ingabo n’abapolisi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro b’Abanyafurika.

Lavrov kandi yashimiye u Rwanda kuba rushyigikira Uburusiya mu myanzuro inyuranye bufata.

Yagize ati “Turishimira ko u Rwanda rwumva ibikorwa byacu muri Syria n’ubushake rugaragaza mu gushyigikira gahunda zo kurwanya iterabwoba…Twishimiye umusanzu w’u Rwanda muri gahunda z’Uburusiya, zirimo n’umwanzuro wo kurwanya ubuhezanguni bwa Nazism.”

Mini Mushikiwabo mu biganiro na mugenzi we Sergei Lavrov
Mini Mushikiwabo mu biganiro na mugenzi we Sergei Lavrov

Aba bayoboye ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu bihugu byabo baganiriye kandi ku bibazo bitandukanye biri kuvugwa cyane ku Isi, ndetse no ku bireba Africa, by’umwihariko ahari ibibazo by’amakimbirane n’intambara.

Aba ba Minisitiri kandi barebeye hamwe uko habaho gukorana kutaziguye hagati y’abanyenganda bo mu bihugu byombi, abacuruzi ndetse n’ubufatanye bw’akarere u Rwanda rurimo n’akarere Uburusiya burimo.

Muri uru ruzinduko arimo mu Burusiya, Minisitiri Louise Mushikiwabo yaraye abonanye n’umuryango mugari w’Abanyarwanda baba cyangwa bari by’igihe runaka mu Burusiya nk’uko ubwe yaraye abitangaje.

Umubano w’u Rwanda n’Uburusiya watangiye byemewe tariki 17 Ukwakira 1963; muri 2013, ubwo ibihugu byombi byishimiraga imyaka 50 bimaze bicuditse, imibare yagaragaza ko hari Abanyarwanda bamaze 800 barangije amasomo muri za Kaminuza zo mu Burusiya mu mashami y’ubuvuzi, amategeko, ububanyi n’amahanga n’ibindi….

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru
Mu kiganiro bahaye abanyamakuru

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Courage mubyeyi w’urwagasabo.

  • Minister azasure n’umunyarwanda twabonye uba muburusiya wabuze ibyiringiro byogutaha.

  • kabisa uyu mubyeyi nintwari cyaneeeeeeeeeee arakora neza imana ikomeze kubi mufashamo akomeze ateze igihugu imbere cyabanyarwanda. imbere heza

  • mbega byiza, dukomeze dutsure umubano n’ibihugu nkibi bikomeye duhaheyo byinshi

  • Nta by u Burundi mwavuganye? Ko putin na Peter ari mpfe mpfe…..

  • Ngo bagize bate? ngo “bagiraniriye”? Mumbwire icyo umutwe w’inkuru usobanuye.

Comments are closed.

en_USEnglish