Digiqole ad

Turasaba Abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro – Mushikiwabo

 Turasaba Abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro – Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Nubwo u Burundi ari igihugu cyigenga ariko u Rwanda rufata umutekano w’abaturage barengana nk’inshingano y’akarere n’umuryango mpuzamahanga.” Ni bimwe mu bigaragara mu itangazo Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere nijoro risaba abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro mu Burundi.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda
Louise Mushikiwbao Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Iri tangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uburyo ibintu birushaho kugenda bimera nabi i Burundi.

Kuri uyu wa mbere abayobozi ba Komini ebyiri ndetse n’umuyobozi wungurije w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko  Nshinga ry’u Burundi bahungiye mu Rwanda.

Baje basanga impunzi ibihumbi 24 670 (imibare yo kuwa 03 Gicurasi nijoro) zahungiye mu Rwanda, n’abandi benshi bahungiye muri Tanzania na Congo.

Mu kinganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Perezida Kagame ayavuze ko ibyabera mu Burundi byose bigira n’ingaruka ku Rwanda nk’ibihugu bihuje byinshi.

Leta y’u Rwanda muri iri tanganzo yasohoye kuri uyu wa mbere, yavuze ko amakuru avuga ko hari ubugizi bwa nabi bukorerwa abaturage batitwaje intwaro ababaje.

Leta y’u Rwanda muri iri tangazo kandi yasabye Guverinoma y’u Burundi guhita ifata ingamba zihutirwa zo kurengera abaturage bayo, no kurangiza ibi bihe bibi biri kurushaho kumera nabi bakagarura amahoro.

Minisitiri Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda muri iri tangazo ati “Twitaye cyane ku bivugwa ko FDLR ibirimo, twitaye kandi ku magana y’impunzi zambuka umupaka w’u Rwanda buri munsi, ariko cyane cyane ku cyangombwa cyo kurengera abaturage.”

Muri iri tangazo Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rukomeje gukorana n’akarere n’amahanga mu gushyigikira amahoro i Burundi.

Minisitiri Mushikiwabo akavuga ko nubwo u Burundi ari igihugu kigenga mu kwikemurira ibibazo by’imbere mu gihugu, ariko u Rwanda rufata umutekano w’abaturage barengana nk’inshingano z’akarere n’isi yose.

Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza akaba anashinzwe ibijyanye n’itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu abicishije kuri Twitter yahakanye ibivugwa bya FDLR ari ibihuha by’abashaka umwika mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Avuga ko ibiri mu Burundi bihangayikishije abarenze umwe. Ko u Rwanda nk’umuturanyi wa bugufi kugira icyo abivugaho ari ibisanzwe.

 

UM– USEKE.RW   

44 Comments

  • Fiche-nous la paix chère Dame! Certaines personnes au Burundi et dans la sous régionsont de forts regrets que le Burundi n’a pas connu du so called “Genocide” vu que ce mot est devenu “inkonda” dans leurs bouches. Oui, le Burundi a connu des massacres commis par les deux camps depuis des années et ils veulent léguer leur bavure à nous jeune génération. On est prêt à chasser tous ceux qui se croient tenir notre destin dans leur main! Nous le tenons dans les nôtres.

    • Voilà icyo twita esprit compatriote.Abarundi bakomere ku gihugu cyabo birinde abaza kubavangira.

  • Uyu se we aje ate kandi?
    hahhahaaa….Ngo u Rwanda rufata umutekano w’abaturage barengana nk’inshingano y’akarere n’umuryango mpuzamahanga??? wow. Kuki mutabanza kurengera abanyarwanda ubwabo. Exemple: abaherutse kujugunywa mumazi, ababurira irengero burimunsi mu Rwanda…
    Malheureusement liste ni ndende

  • U Rwanda rufata abaturage barengana nk’ishingano y’akarere!!!!!!!Orooooooooo!Abakongomani,impunzizapfiriye muri Congo,bo ntabwo ari abaturage b’akarere!??????????????

  • Mwagiye mu menyako abantu bose bazi ubwenge!Iyo ukomeje kwereka abantu bose ko uzi ubwenge kubarusha,nyuma ukaza kubonako wibeshye ugira ingaruka mbi kurusha uko wabitekerezaga!

  • Mu gihugu cyacu habamo amashyaka angahe?Ese afite iminsi agomba kugaragaraho n’igihe agomba kutagaragara?!!!!Biratangaje kubona uri mu ishyaka runaka ugashyigikira umukandida w’irindi shyaka!Ahubwo wava muri iryo urimo ukajya mury’uwo mukandida ushaka.Ibyo biba bigaragazako iryo shyaka urimo ritabaho.Mubyo mukora rimwe na rimwe mujye mugaragaza ubwenge!Niba wumva uri mu ishyaka ridashobora gutanga umukandida ushobora kurihagarira mu mwanya runaka,uba wumva iryo ari ishyaka koko???????????

    • kora iryawe tukwemere !!! kuvuga biroroha sha ibyo ninko kuvuga ngo abakinnyi bakinnye nabi mu kibuga kandi utazi no gutera ishoti

      • @ Qween: Plz, ne defendez pas l’indefendable. Niyo utagira impano yo gukina umupira, ntiwabura n’iyo kumenya uwakinnye nabi. Sindi umunyapolitiki, ariko abanyapolitiki ba f…ke barigaragaza!

  • Kera narinziko Habyarimana atayoboye u Rwanda nta wundi waruyobora ariko naje gusanga ko byose bishoboka,nanjyenawe twaruyobora!Kumvako ko tugomba guhindura itegeko nshinga kugira ngo umuntu umwe akomeze atuyobore ni ukwisuzuguza birenze kwiha agaciro duhora tuvuga!

    • Ariko wowe wiyise @Gatsinzi, ibigambo urimo ko numva wataye umutwe?, abanyarwanda bazi ibyo bashaka, bazi ubwnege bazi ibyiza babonye, batigeze babona, ayo mateshwa yawe ntakintu yahindura…

      • @Bakame, ntushobora gutanga igitekerezo cyawe udatukanye? nonese gutukana urumva bituma igitekerezo cyawe cyumvikana kurushaho? Uwo muco mubanyarwanda ugomba gucika ndetse nabayobozi bakawureka kuko udahesha ishema u Rwanda rwa Gihanga ruriho kandi rwabayeho.

    • Wowe Gatsinzi ntiwaruyobora dore aho nibereye n’ibyo bitekerezo byawe

    • Wowe uzabireke maze turebe!!!! Icyonzi nuko twe benshi tubishyigikiye gusa nawe nyabuneka wagarura agatima ugahumuka ukaza tugafatanya.

  • Bla bla bla muri mo = 0,00000000

    Itangazo yarisohoye icyo rigambiriye nti muri bugihagarike kubw’ingufu n’umugambi biza ku rikurikira !!!!

    Bravo Minister MUSHIKI(WACU) ubwo hari icyo mupangira abo bene wacu barimo kurenganywa !!!!!

    FDLR ikumbuye ikibatsi cy’umuliro wa RDF Burundi niho yari itarakubitirwa inzega.
    Umuhanzi ati “TURAJE IBIHUMBI BY’ ABASORE TURAJE WEEEEE ”

    FDLR aho izajya hose cyane cyane mubaturanyi izabiryozwa, ikiza ingaruka zisigara kuyihaye icyanzu twigaramiye !!!

    • @Munyarwanda,

      Ndaha ndabona! Ntibitwaze FDLR kuko siyo twe dukorerako! Nimba bashaka kwa annexa Kirundo ou une autre des provinces du Burundi bizoba aruko butakigira abarugwanira! Nageze gusa ngo urabona nogo niyo conflit abarundi dufitaniye ngo irahindukira ifate indi nzira twunge ubumwe tugwane iya Runyota! Asyee wagira ngo sitwe twabakuyeko ababiligi!

      • URASAZE CYANGWA UFASHWE NIGICURI?MWAGOMBAGA KUBANZA KWIKIZA NANONE ABARUNDI NIMWIKIZE GA TURORE

    • Ntureba se ko ba Gatsinzi bayacetswe bakaba bavugishwa nk’uwarenzwe na fièvre ya malaria ! ! Wowe Gatsinzi alias FDLR ibeshye gusa ngo uriha kwambuka akanyaru naho ibigambo nakubwira iki!

      • icyintu cyigaragaza ko umuntu ari umunyamafuti,aratukana

  • Ngo amamashyaka.amashyaka.amashyaka nay,abaturage,abaturage nabigihugu.Ikifuzo cyabaturage,nubwo badahuriye mwishyaka limwe aliko ikifuzo cyabo nukub,umwe nkabanyarwanda.Nonese wowe urifuza abanyarwanda,badahuje badatahiriza umugozi umwe,badaca muzira zitandukanye ariko zose zizabageza kukintu kimwe aliyo mahoro,niterambere?Wowe wifuza kudahuza kw,Abanyarwanda,ubwo ntiwifuza Amahoro.Nushaka uhindure ibitekerezo bwawe ,kuko nta Munyarwanda womiliki gihe uzakunva kuko agaciro kamahoro turakazi. Subiza amerwe mwisaho.Aho rwavuye turahazi,Naho rugeze turahabona.Ntiwibeshye.

  • Ubusanzwe Mushikiwabo sinjya nemeranya na we ku bintu byinshi, ariko aha ho turemeranya. Ntidushobora kubona abantu bari kwicwa ngo tubihindure politike.

  • Ari sekarundi, ari Gatsinzi, mwese wagirango ntimuzi ibyo muvuga. Gusa baravuga ngo utazi uwenjye ashima ubwe, kandi ngo UWIYISHE NTARIRIRWA

  • aya ya za PL, PSD, PDI se buriya ni amashyaka? Mbona ari ibyo kwirira amafaranga gusa. Ahubwo mbabajwe n’ababiruka inyuma ngo ni abarwanashya. ni mashyaka atagira projet de societe.

    • kora iryawe turebe utazi ubwenge …

  • Ariko mwa barundi mwe ubwo nti murimo guta igihe ???
    Ninde ubabwiye yuko u Rwanda rukeneye Kirundo yanyu ???
    Umukoloni yadukoze ho atangaubutaka bwacu arabubaganirakumpande zose ikibabaje ntacyo bibamariye uretse inzara ikajije umurego aho yabutanze hose, twarabyakiriye bucyeya dufite tubukoresha uko buri.

    Uyu munsi minister sujet avuze ho s’iyu butaka nti karangwe no gukunda iby’isi hoya, yavuze SUJET YO GUHAGARIKA UBWICANYI kandi biri munshingano ze kuko iba u Rwanda rwakiriye 25.000 pers. Bahunze u Burundi kubera ubuswa nu bunyamaswa bwa bamwe bikubira bakica itegeko rizwi rihari agomba kubyamagana kuko bifite icyo bivuze ku Rwanda.

    Ubuse uretse ko muri gusakuza gusa ni mwe mutunze izo mpunzi ??? nibuzese mwahunze mwumvauko biryana ???

    Ikimuyera kuvugira izo mpunzi kirahari kiri ku butaka bw’u Rwanda.

    Sooooo yabivuze then what ???
    Bibaye ngombwa ushinzwe ibikorwa azakora !!!!!

    Mushiki(WACU) —-> aravuga
    Gen. Nyamvumba —-> arakora

    Mugire inama NKURUNZIZA mushyigikiye areke amarorerwa arimo ataribyo muraza guhura na mayira abili ndakurahiye.

    Ntashobora kwica abantu ndetse zkoresheje FDLR ng’isi n’u Rwanda bibireberere.

    • Ntabwo nshigikiye Nkurunziza na gato ku gatwe kanje ariko nimba uzi gusesengura ukaba usoma ibinyamakuru binyuranye watahuye ico nashatse kuvuga! Kuba uvuga impunzi naho u Rwanda rwakiriye ni waba uzi histoire y’U Burundi n’Urwanda uraziko impunzi zamye zakirwa ku mpande zose mbese hari nabavukiye i Burundi ari abanyarwanda guhera kera hari n’abavukiye I Rwanda ari abarundi. Ico rero sico mwokwishimiriza muheraho mugira ikirimbiriro u Burundi.

  • Oyyeeeeeeeeeeeee Our Minister. Turagushyigikiye kandi twabonye iso ryo kwicwa amahanga n’abaturanyi barebera ejo natwe tutazavugwa kurya cecece!! hari ubuvuze neza ngo FDRL ikumbuye ikibatsi cya RDF. FDRL si abantu ni inyamaswa kandi ucumbikira umurozi akakumaraho umurya niba batabizi bakomeze bayororere mu mbere iwabo. Tumaze iminsi tureba ibyo police y’i Burundi ikora ariko nk’umuntu uzi Interahamye + Impuzamugambi sinavuga ko iriya ari Police y’igihugu. Nakazi kanyu mukomeze muhohotere abaturage muzangara bidatinze

  • Ibi byose mushukwa nabababwira ko namwe bazabagira abakomeye,ubundi sinakubwiraaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!mugasizoraaaaaaa!!!!!!!!!!!!ntagukomera kuri iyi si,gusa bigaragara ko buri muntu arumwangizi,kuko byinshi mubyangiza kubera inyungu za buri muntu,gukomera ni ku MANA Ibindi byoseeeeeeeeee ni 0

    • Jyewe sinumva icyo ushatse kuvuga gusa ndabona uvuze ubusa.

  • Bravo, au gouvernement Rwandais, nibyo gutabara abari mu kaga kandi n’inshingano zacu gufasha abarimo bapfa bazira uburenganzira bwabo. RDF NDAYIZERA ubu iri hafi ku kanyaru ngo ni hagira igikoma isimbukire i bujumbura.
    Yeap ibyo UN itakora U RWANDA ruzabikora, gutababara mu rwanda barabinaniwe, kwirukana FDLR barabinaniwe, ubwo byose byabananiye batureke tubyikorere kandi turabishoboye. bravoooooooo au president KAGAME, bravooooooo, LOUISE, bravooooooo au gvrment rwandais.

  • @ MWAGIYEKURE nonese abagira neza ni bano barimo kwica inzirakarengane burundi ???

    Ni bano se bahaye icyanzu FDLR yasize yoretse imbaga mu Rwanda ???

    Yoboka ukuri niyo nzira ihamye.

  • REKAREKA, ntidushobora kurebera abantu batsemberwa mubaturanyi. bravo minister, ahubwo abasore nibanmbare bakosore abantu…….ntaho twaba dutaniye na boohbooh nabandi bategereje umututsi agashirira kwicuma.

  • Icyo mwakora cyose ntaho muhuriye n’Uburundi , ni uko satani yigaruriye isi naho ubundi Nkurunziza tugize Imana ntadusebye akareka n’abandi bakayobora, Abarundi baba badusize muri demokarasi kuko bo bagaragaza akabari ku mutima ! Imana ibafashe Nkurunziza n’ubwo akunzwe na benshi ariko imyaka 10 arya ayabanyagihugu ni myinshi nareke n’abandi barye kuko muri Africa abayobozi baho ni ba kirihahira! Reba ukuntu abnyaburayi bahangayikishijwe n’abirabura bari kwambukira muri Libya ariko afurika ariyo yabo nta numwe uri gutabara!

  • icyakorwa cyose uburundi bukabona amahoro twacyemera, ahubwo Rwanda nziza ko watinze gutabara! ntureba ko babuze kivurira?

  • Inzego zose zishoboka nizifatanye ntitureberere ubwicanyi n’imvururu.kuko twarabonye tuzi agaciro kibiri kuba kubaruranyi ntitwarebera.

    Ariko mbona natwe tugifite byinshi byo gukora.nawe abantu baraganira Ku bibazo by’i Burundi undi ati ntawe utayobira u Rwanda.bihuriyehe?

    Abavuga ngo bakeneye I Ntara zabo,ese bazimaza iki?

  • gatsinziwe,nyiri akarimi kabi yatanze umurozi gupfa kd inkubisi y’amabyi irayitarukiriza. Esa abo bantu bajugunywa mu mugezi wari uhari? izo mpunzi se zo zicwa warabirebaga? mujye muvuga ibyo mwahagazeho kd muzasubiramo. impore Burundi nkunda imana irakuzi.

  • Mureke mwese kwatsa umuriro, mureke gukina mu bikomeye. Abarundi banyaruca niba barimo kubabara. Abanyapolitiki bo icyo bagamije barakizi. Ari NKURUNZIZA ari na bariya banyapolitiki bandi bamurwanya bakaba barimo bashora urubyiruko mu muhanda (rukaba arirwo rurimo kuraswa) bazabibazwa umunsi umwe. Isi iramutse itabibabajije, Imana yo izabibabaza. Bari bakwiye rero bose kunamura icumu, bakicara hamwe bakareba ibibazo nyabyo bafite bakabishakira ibisubizo aho kwirirwa bose bitana bamwana.

    Abanyapolitiki bo muri Afurika turabazi, akenshi muri bo buri wese aba ashaka ko ariwe wafata ubutegetsi akabwikubira agakungahaza abo mu muryango we cyangwa incuti ze. Abo baturage b’abarundi rero barimo gupfira mu mihanda barashwe, bashatse bahumuka, bakareba kure, bakamenya ko abo banyapolitiki barimo babashuka kubera inyungu zabo bwite.

    None se muri abo bapfuye barashwe twumva ku maradiyo, hari umunyapolitiki urimo? Si urwo rubyiruko barimo bashora mu mihanda bo bibereye iwabo. Abo bamaze gupfa se, imiryango yabo basize abo banyapolitiki bazayitaho, bazayifasha se?

    Oya rwose nimusigeho mwese guhembera urwango n’ubugizi bwa nabi. Nimwicare hamwe mwigane ubushishozi ikibazo uburundi bufite maze mufate ingamba za kigabo zo kubukura mu kangaratete.

    Dupfukame dusenge cyane, dusengere uburundi Imana izabafasha bave muri kiriya kibazo, ariko tunatekereze cyane ku mitegekere yo muri Afurika.

  • Birazwi ko interahamwe ziri mu Burundi,abamaze gufatwa si bake,ahubwo iyo babaturira iyo mihimbiri.

  • yewega yewe ga sha ndiko ndababona abarundi niko nabaswa pe uziko ntabumwe bwabarundi nukuri bazakubitwa kugeza final du combatre ariko nizereko sister all youth abisabye ko RDF yambuka ntawadutangira pe abasore barahari bazi icyo guko ra hapana kurebera kdi umoja wetu ni umoja w’african

  • Si shyigikiye intambara nigisa nayo cyose gusa ibaNKURUNZIZA yiyambaje FDLR akaba arimo no kwica abarundi bene wacu bamukubite ikibatsi cy’umuliro bibere isomo nundi uzabitekereze wese.

  • Nyabuna nimurabe uko mwoza kudutabara ibindi imana niyo izobibashimira

  • Sister all youth. Haha I love it.@ Munyarwanda. Ubundi harabura ikingo RDF I manuka I bujumbura ntanubwo bakeneye rwose gukubita ikibatsi cy’umuriro keretse izo ngegera ngo ni FDRL zibakoze mu jisho.igitinyiro cyabo kirahagije bahageze induru zahita zishira. Abatanga order nibayitange ubundi amaraso arekeraho kumeneka. Abarundi ni abavandimwe kandi UN n’Imana hari igihe batinda gutabara, we been there we saw it.
    Ababishinzwe rwose ni mutabare.

  • Nubwo u Burundi ari igihugu cyigenga ariko u Rwanda rufata umutekano w’abaturage barengana nk’inshingano y’akarere n’umuryango mpuzamahanga.urebye abarundi bamaze guhungira mu Rwanda, urebye abamaze kwicwa byari bikwiye ko u Rwanda rubatabariza kandi bizatanga umusaruro

  • Buriya igifaransa Se Karundi yatangije azi icyo gisobanura?!!!!

  • Bkame we izina baravuga ngo izina niryo muntu ariko aha ge ndavuze ngo izina siryo muntu,ese gutukana ko bitaba mumuco w,abanyarwanda ubwo nakwita iki ra?(nyobewe icyo uricyo)a

Comments are closed.

en_USEnglish