MONUSCO yacyuye abanyarwanda 40. FDLR irayishinja kubashimuta
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) batangaje ko kuwa mbere w’iki cyumweru bagejeje mu nkambi ya Nyagatare (Rusizi) abanyarwanda 40 bahoze bari mu mutwe wa FDLR. Uyu mutwe wo mu mpera z’icyumweru gishize wari wasohoye itangazo ushinja MONUSCO ko yashimuse aba bantu.
Aba 40 bagizwe n’abari abarwanyi barindwi ba FDLR, abagore barindwi n’abana 26. MONUSCO ivuga ko aba bari banze kuva muri centre bahurijwemo ya Walungu ngo bajye Kisangani aho abandi bajyanwa, kuko bashakaga gufashwa bagataha mu Rwanda.
Bageze mu Rwanda umwe muri aba barwanyi batashye witwa Jean-Bosco Kamali yatangarije RadioOkapi ya MONUSCO ko ahamagarira bagenzi be assize Walungu gutaha.
Kamali ati “Icyo nabwira abavandimwe nsize Walungu ni uko nambutse umupaka. Batwakiriye neza. Ni byiza cyane kugera iwacu. Kandi turumva tumerewe neza. Dufite iwacu, ni mu Rwanda. Nashyize intwaro hasi ndataha kandi ndumva meze nza iwacu.”
Muri week end ishize umutwe wa FDLR wari wasohoye itangazo ushinja MONUSCO ko yashimuse aba banyarwanda batashye bafashijwe na MONUSCO. Iri tangazo rivuga ko aba ngo bafashwe ku gahato bakavanwa Walungu bagacyurwa mu Rwanda.
MONUSCO iracyingiga FDLR
Nubwo ingabo za MONUSCO zari zemeje ko nyuma yo gusenya umutwe wa M23 ku ngufu hazakurikiraho indi mitwe irenga 20 iba mu burasirazuba bwa Congo harimo na FDLR, ibi siko byagenze.
Abarwanyi ba FDLR (1 400) n’imiryango yabo (4 200) bashyiriweho ikigo cyo kubatuzamo i Kisangani mu Ntara ya ‘Province Orientale’ (ahegereye Centre Africa, Sudani y’epfo na Uganda). Aha ngo niho bagomba kuza gutura ku babanje gushyira intwaro hasi ku bushake.
Bamwe muri aba barwanyi barabyanze, abandi bagezeyo, abandi bahitamo gutaha mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko itanyurwa n’uburyo uyu mutwe ujenjekerwa n’umuryango mpuzamahanga.
FDLR ishinjwa kuba iyobowe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda. Minisitiri w’ubunayi n’amahanga w’u Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko u Rwanda rudahangayikishijwe n’imbaraga za FDLR ahubwo ingengabitekerezo yayo y’ivanguramoko na Jenoside.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ariko umuntu muzima bamushuka imyaka makumyabiri,kuki badataha bafite bene wabo babaha amakuru?n’ubwenge buke n’iki?
Bakomezeze bibabanire n’inkende
nimwitahire sha mureke izo mbwa zibabehya ngo zizafata igihugu ntacyo zigira
@Bebe semikondi,izina niryo muntu koko,abandi twamze mirongo hari nabandi baheze yemwe nabatakigira icyo gitekerezo nawe ngo imyaka makumyabiri!?
Gutaha nibyiza kandi iyo wumvise ubuhamya bw’abatashye bigaragara ko hariyo n’abandi bafashwe bugwate bifuza gutaha ariko bakabura uburyo
Leta y’u Rwanda ni nziza kuko izakomeza kubibashishikariza, bazataha nubwo byananiye amahanga izabigeraho.
bashatse bazatahe cg se babireke ntawe ubinginga gusa basabwe kutazaza badurumbanya igihugu kuko babona ko tutajenjetse.
Njyewe ndambiwe imvugo ngo iyobowe na bamwe mu basize bakoze jenoside.Ko nabo ubwabo bisabira ko muvuga abo bakoze jenoside ngo bishyikirize ubutabera bari urutonde na rumwe leta yu Rwanda yari yashyira ahagaragara? ngo bamwe basize bakoze jenoside abo nibande? bitwa ngwiki mubavuge ubutabera bubafate bababuranishe cyangwa se musabe ko Monusco cyangwa DRC ibabohererereza nkuko amahanga yohereje ba Mugesera,Uwinkindi nabandi.
njye nagira inama aba bose bari mu buhungiro gutaha kuko mu mahanga si iwabo, igihugu cy’ibihaye rugari nibaze dufatanye turwubake bime amatwi ababashuka.
Comments are closed.