Digiqole ad

Mushikiwabo afite ikizere cy’akazi mu mishinga y’u Rwanda, Kenya na Uganda

Mu rwego rwo gutegura inama y’abakuru b’ibihugu bigize inzira y’ibicuruzwa yo mu muhora wa Ruguru (Northern Corridor) ugizwe n’u Rwanda, Uganda na Kenya izabera i Kigali tariki ya 7 Werurwe 2015, Minisitiri Louise Mushikiwabo n’abandi baminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Gashyantare 2015 bagaragarije abadepite b’u Rwanda akamaro imishinga ya gariyamoshi n’uw’ibitembo bya Petrole izageza ku Banyarwanda. Bagaragaje n’icyo Umuryango wa EAC wagejeje ku Banyarwanda kuva bawinjiramo.

Minisitiri Louise Mushikiwabo atanga ikiganiro ku bijyanye na Northern Corridor
Minisitiri Louise Mushikiwabo atanga ikiganiro ku bijyanye na Northern Corridor, yari kumwe n’abandi ba Minisitiri w’Imari, uw’Ubukungu n’ushinzwe EAC

Northern Corridor mu Rwanda isobanurwa nk’inzira y’ibicuruzwa ihuza ibihugu bya by’u Rwanda, Kenya na Uganda.

Ibihugu byose biri mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (East African Community, EAC) hari imishinga imwe n’imwe byari byarumvikanweho, ariko nyuma bimwe mu bihugu biza kubigendamo gake, ibi ngo nibyo byatumye ibyo bihugu bitatu  byihuza ubwabyo kugira ngo ibyo biyemeje bidahagarara.

Imwe mu mishinga irigushyirwamo imbaraga n’ibihugu bigize Northern Corridor harimo umushinga wa Gari ya Moshi, umushinga wo kongera ingufu z’amashinyarazi ndetse n’umushinga wo kugeza Petrole muri Uganda no mu Rwanda binyuze mu mpombo nini (Pipelines).

Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ahamya ko iyi mishinga uko ari itatu  izagerwaho bitewe n’ubushake ibi bihugu bifite bikurikije inyugu zizavamo.

Abadebite babajije ibibazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bijyanye na Northern Corridor, ahanini babaza  kugaragaza uko Abanyarwanda bazabona inyungu zivuye muri iyi mishinga bahereye ku nyungu Abanyarwanda bungukiye mu muryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) .

Bamwe mu badepite bavuze ko aho EAC yatangiriye, usanga ibicuruzwa byinshi biri mu gihugu cy’u Rwanda bituruka mu gihugu cya Kenya na Uganda bigatuma isoko rihuza ibi bihugu Abanyarwanda baribaho bacye cyane.

Kuri iki kibazo Minisitiri w’inganda Francois Kanimba yavuze ko igituma Abanyarwanda bataba benshi mu gutwara ibicuruzwa hanze ari uko inganda zo muri Kenya ndetse na Uganda zari zarateye imbere kurusha izo mu Rwanda ariko ngo bikaba bigenda bikemuka buhoro buhoro.

Abadepite kandi babajije ba minsitiri imibare igaragaza uko Abanyarwanda bagenda babona imirimo muri EAC ndetse n’aho abaturage bo mu byaro bungukira, iyo havuzwe ko amafaranga y’ingendo yagabanutse.

Abaminisitiri basobanuye ko nta mubare bafite w’uko Abanyarwanda babona akazi kandi ko Abanyarwanda bo mu byaro uko ibicuruzwa byinjiriye ku mafaranga y’urugendo make n’abacuruzi bagabanya ibiciro.

Gusa abadepite ntibanyuzwe kuko ngo usanga abaturage barira bitewe n’uko ibicuruzwa bihenze ku masoko ahubwo ko ababishinzwe bajya babikurikirana.

Izindi mpugenge z’abadepite ni uburyo iyi mishinga izafasha urubyiruko nk’abantu bugarijwe no kubura akazi cyane kandi nta bumenyi bafite muri iyi mishinga yagaragajwe. Iki kibazo cyajyanye n’impamvu zituma ibicuruzwa bimwe na bimwe biva mu Rwanda byagera ku mupaka wa Tanzania bigasoreshwa amafaranga menshi cyangwa bikangirwa kwinjira mu gihugu ahanini ngo bitewe no kutizera ubuziranenge.

Minisitiri w’ubukungu n’imari Claver Gatete yasobanuye ko batangiye gutanga ubumenyi butandukanye mu rubyiruko baruha ubumenyi bujyanye no gukora iyi mishinga kugira ngo izaze biteguye bityo ko nibura 90% by’urubyiruko ruzabonamo akazi ugereranyije n’abakuze.

Ku byerekeranye n’imisoro ngo ni uko rimwe na rimwe ikigo gishinzwe ubuziranenge cyo muri Tanzania hari igihe cyishyiriraho amabwiriza agamije kwangira ko ibicuruzwa bimwe na bimwe bivuye mu Rwanda kwinjira mu gihugu cyabo ariko ngo bigenda bikemuka.

Ubusanzwe inzira y’ibicuruzwa yitwaga Central Corridor yavaga i Dar-es Salam muri Tanzania ikanyura muri Uganda ikagera i Kigali, iyi nzira isa n’aho itagikoreshwa cyane kuko u Rwanda rwerekeje amaso cyane muri Uganda no muri Kenya nk’ibihugu byagaragaje ubushake bwinshi bwo gukorana narwo.

Inama yihariye ihuza abakuru b’ibihugu byo muri Northern Corridor yashyizweho tariki ya 25 Kamena 2013 ikaba izateranira mu Rwanda tariki ya 07 Werurwe 2015, kugira ngo imishinga abakuru b’ibihugu bumvikanyeho ibashe gukorwa mu buryo bwihuse.

Iyi Northern Corridor kandi ibihugu bya Sudani y’epfo ndetse na Ethiopia bizayizamo nk’indorerezi bitabujije ko na byo byahitamo imishinga bijyamo mu gihe bibona ko bizabonamo inyungu. Igihugu cya Tanzania n’u Burundi uko inama iteranye biratumirwa ariko ngo nta na rimwe birabasha kuyitabira.

Minisitiri Claver Gatete w'Imari n'Igenamigambi na Louise Mushikiwabo imbere y'Inteko Nshingamategeko
Minisitiri Claver Gatete w’Imari n’Igenamigambi na Louise Mushikiwabo (iburyo) imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu mugoroba
Abadepite bakuriye ikiganiro cya Louise Mushikiwabo n'ibisobanuro bahabwa
Abadepite babajije ibibazo byinshi ku mishinga ya Nothern Corridor 

 

Photos/T.Ntezirizaza/UM– USEKE

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • komeza mwese imihigo abayobozi ba norht korido muve kuri gikweti wumwirasi na wawundi utazi ibyo arimwo petero bombi baragyenda aho bucyera amatora ntabasiga

Comments are closed.

en_USEnglish