Digiqole ad

Alpha Oumar Konaré yaje kugisha inama Kagame ku bibazo byo muri Sudan y’Epfo

 Alpha Oumar Konaré yaje kugisha inama Kagame ku bibazo byo muri Sudan y’Epfo

Perezida Kagame na Louise Mushikiwabo (ubanza ibumoso) bakiriye Omar Konaré n’intumwa yari ayoboye

Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe muri Sudan y’Epfo, Alpha Oumar Konaré wanabaye Perezida wa Mali, mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku bibazo bya Politiki biri muri Sudan y’Epfo.

Perezida Kagame aramukanya na Alpha Omar Konare
Perezida Kagame aramukanya na Alpha Oumar Konare

Konaré yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Paul Kagame baganiriye ku bibazo bya Sudan y’Epfo by’umwihariko gusaba Perezida Salva Kiir w’iki gihugu kwemera gusinya amasezerano y’amahoro aho ahanganye na Riek Machar wari Visi Perezida we.

Oumar Konaré yavuze ko yaje i Kigali mu rwego rwo gusaba ibitekerezo Perezida Paul Kagame nk’umwe mu bakuru b’ibihugu b’inararibonye kandi bagize Akanama kihariye gashinzwe gukemura ibibazo biri mu gihugu cya Sudan y’Epfo.

Yavuze ko biteguye ko Perezida wa Sudan y’Epfo azemera gusinya amasezerano y’amahoro, amahoro  n’umutekano bikagaruka muri Sudan y’Epfo ngo kuko aricyo bashinzwe.

Abajijwe icyakorwa mu gihe Salva Kiir yakwanga gusinya, Oumar Konaré yabwiye abanyamakuru ko bizeye ko azasinya ngo kuko bo nta bihano bashobora kumufatira, ariko ngo ikizere cyinshi kiri ku kuba Salva Kiir azemera gusinya amasezerano y’amahoro.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Tchad Idris Deby, Jacob Zuma wa Africa y’Epfo, Abdelaziz Bouteflika wa Algeria na Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, ni abakuru b’ibihugu bagize Akanama ko gukemura ibibazo bya politiki biri muri Sudan y’Epfo.

Alpha Oumar Konaré yavutse tariki ya 2 Gashyantare 1946, yabaye Perezida w’igihugu cya Mali mu gihe cy’imyaka 10, hagati ya 1992 kugeza mu 2002, nyuma aza gusimburwa na Moussa Traoré na we wasimbuwe na Amadou Toumani Touré.

Ubu ni we Perezida (Chairperson) wa mbere wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Perezida Kagame na Louise Mushikiwabo (ubanza ibumoso) bakiriye Omar Konaré n'intumwa yari ayoboye
Perezida Kagame na Louise Mushikiwabo (ubanza ibumoso) bakiriye Omar Konaré n’intumwa yari ayoboye
Alpha Omar Konare ubu ni intumwa yihariye y'Umuryango wa Africa yunze ubumwe ku bibazo bya Sudan y'Epfo
Alpha Omar Konare ubu ni intumwa yihariye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ku bibazo bya Sudan y’Epfo
Avuga ko baje kugisha inama Perezida Kagame kuburyo ibibazo biri muri Sudan y'Epfo byakemurwa
Avuga ko baje kugisha inama Perezida Kagame kuburyo ibibazo biri muri Sudan y’Epfo byakemurwa

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Nizereko yanamugiriye inama yo kuzarekura muri 2017 nkuko nawe nyuma ya manda ze 2 yahereje abandi.

    • Kayiro umvanga amasaka namasakaramentu ese ntiwasomemye icyagenzaga Konare!biratanga kwandika nkaho ibyo wandika bisomwa ninjiji,ese kuki mugihe intumwa za rubanda zasabaga ibitekerezo ko utagiye gutanga icyo gitekerezo cyawe!tegereza haramutse habaye referendum uzikiranure numutimanama wawe ariko wibuke ko bose badatekereza nkawe,hari abakimushaka 2017.

    • Kayiro,Urashyiraho nde se?Kambanda se?Arafunzwe.Sindikubwabo se?yarapfuye.Agatha Kanziga se?ari mubuhungiro.Mudacumura se?ari mumashyamba ya congo.Mugesera se?aracyarushya iminsi.Ahubwo ndabona uzarwara umutima,kuko utabona umusimbura!!Ihangane.

    • Urashaka ko ayirekurira interahamwe se? Ntabyo muzabona sha imigambi mufite erega turayizi ibyo mwirirwa mwandika muri bya binyamakuru byanyu turabisoma ngo nimugaruka muzabavunjavunja

    • Ariko nkubwo uba uvuziki???

  • Ariko se wowe ngo wiyita kayiro kugiye kuzasazwa na manda ya 2017 azayobora ba utegura umugozi wo kwimanika .

  • Ariko mujye mureka abantu baturubure kuko kayiro nibyo byamubayeho.mwimurenganya umutwe we nibyo birimo.

  • Aliko uziko hari abantu bagiye kuzasara,ngo manda ngo Kagame.wamubaza uti urinde ati jye nfite impamya bushobozi ihanitse.Reka mbabwire kandi muzagenzure impamya bushobozi Kagame Paul afite siyo kubipapuro gusa yahawe na bantu ahubwo niyo mumaraso yahawe n,IMANA abirushya rero bashatse baceceka kuko yarabahanikiye kandi buri muturage wese arabizi.uretse bamwe indazabo zagoye.Mwitonde twarabamenye ntitugikag

  • Navuze ngo mwitonde twarabamenye ntiyugikagwa ni cupa rya bierre na masezerano y,ibinyoma.Kwa Paul invugo niyo ngiro n,abana bato barabize.

  • Hahahaa Kayiro rwose urandangije aho gusoma inkuru yanditse urazana ibyifuzo byawe. Mbese ntuzi aho inteko ikorera? jyenda ubisabe rwose niba utamushaka ntawakubuza ariko ntuteshe umwanya abasomyi kandi 2017 niba udashaka ko atorwa n’uburenganzira bwawe uzareke kumutora abamukeneye tuzamutora jye sinkwifurije kwiyahura ahubwo ihane ntugatekereze muri negatif gusa byangiza ubuzima. Kagame turamukunda ihane nawe nubwo utamukunda byibura wapprecie ibyiza yakoze.

  • umusanzu igihugu cyacu gisabwa mugukemura amakimbirane ahantu aho ari ho hose tuzawutanga kuko twarabyiyemeje maze isi igize amahoro

Comments are closed.

en_USEnglish