Tags : Louise Mushikiwabo

Min Mushikiwabo avuga ko ubufatanye bw’Abanyafurika ntacyo butabagezaho

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo  yaraye abivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville aho yavuze ko iki gikorwa kigezweho kubera ubufatanye bukomeje kuranga ibihugu byombi by’umwihariko abakuru b’ibi bihugu. Mu mwaka wa 2011, Leta y’u Rwanda n’iya Congo Brazzaville zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bwikorezi bwo […]Irambuye

Kagame yasabwe kuvugurura Komisiyo ya AU,…Turashimira Abanyakigali uko bitwaye–Mushikiwabo

Nyuma y’uko inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda isojwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yashimiye abaturage b’Umujyi wa Kigali ku kwihangana, ubworoherane n’imyitwarire bagaragaje muri rusange byatumye inama igenda neza. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko inama yo kuri uru rwego itari […]Irambuye

Abanyarwanda tugerageza kenshi bikarangira icyo dushaka tukigezeho – Kagame

Afungura ku mugaragaro inyubako ya ‘Kigali Convention Center’ yuzuye ku Kimihurura ubu ikaba yitegura kwakira inama yaguye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe, Perezida Kagame yagaragaje ko uyu mushinga w’ubwubatsi wagoranye cyane ariko kuko byari byiyemejwe ko ugerwaho, uyu munsi ni umushinga urangiye. Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bagize uruhare muri uyu mushinga wa Hoteli […]Irambuye

Guhangana n’ibibazo by’umutekano ku Isi birasaba ibihugu gukorana – Mushikiwabo

Ubwo yasozaga Ihuriro Nyafurika ya gatatu ku mahoro, umutekano n’ubutabera yaberaga mu Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yasabye ibihugu bya Afurika n’isi kurushaho gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe. Ihuriro (Symposium) Nyafurika ya gatatu ku mahoro, umutekano n’ubutabera ryabereye ku biro bya Polisi y’igihugu ryaganiriye cyane ku byaha bigezweho byiganjemo […]Irambuye

Burundi: “Ndamutse nshaka guhirika ubutegetsi sinakoresha abana” – Mushikiwabo

Mu kiganiro na Televiziyo Al Jazeera y’i Doha muri Qatar, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo umunyamakuru Mehdi Hassan yamubajije kubya raporo z’impuguke za UN yashinje u Rwanda kwinjiza abana mu ngabo zo kurwanya u Burundi, Minisitiri Mushikiwabo amusubiza ko ari nka we ushaka kuvanaho ubutegetsi runaka atakoresha abana nk’uko iyo raporo ibishinja u […]Irambuye

Minisitiri Louise Mushikiwabo ari i Roma

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari i Roma mu Butaliyani aho yagiye kwitabira inama ya Italy-Africa Ministerial Conference itangira kuri uyu wa gatatu. Iyi nama igamije gukomeza cyangwa gutangiza (aho butari) ubufatanye bw’Ubutaliyani n’ibihugu bya Africa mu bijyanye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibijyanye n’ingufu zitangiza ibidukikije. Iyi nama iritabirwa cyane cyane […]Irambuye

Abanyaburayi bizihije umunsi w’Ubumwe bwabo bizeza gukomeza umubano n’u Rwanda

*Kuri uyu wa kabiri EU irasinya amasezerano n’u Rwanda ya miliyoni € 177, *Amb. Michael Ryan wa EU mu Rwanda yizeje ko ari igihe cyo gufasha imishinga y’iterambere mu Rwanda, *Minsitiri L.Mushikiwabo yizeza ko u Rwanda ruzafatanya n’Uburayi kurwanya iterabwoba  Kigali – Mu ijambo ry’Umunsi mukuru wahariwe Umugabane w’Uburayi, (Europe Day), Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi […]Irambuye

New York: U Rwanda rwasinye amasezerano y’i Paris ku mihindagurikire

Kuri uyu wa gatanu, i NewYork ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasinye amasezerano y’i Paris agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere irimo kugenda itera inkeke abatuye Isi. Aya masezerano yemejwe tariki 12 Ukuboza 2015, ku musozo w’inama ya 21 y’Isi ku mihindagurikire y’ikirere yabereye i Paris; Yumvikanyweho n’ibihugu 196 nyuma y’ibiganiro […]Irambuye

Perezida Kagame yakiriye abasenateri 6 b’aba Republicain muri USA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abasenateri batandatu bo muri Congress ya Leta z’Unze ubumwe za Amerika baganiriye nawe ku by’ububanyi bw’igihugu cyabo n’u Rwanda. Aba basenateri bo mu ishyaka ry’Aba-Republicans bari baherekejwe na Ambasaderi wa USA mu Rwanda Erica Barks-Ruggles. Ibiganiro bagiranye byiganje ku mibanire y’ibihugu byombi byarimo kandi […]Irambuye

Mushikiwabo yaganiriye na Mahiga wa Tanzania ku mibanire y’ibihugu byabo

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, kuri uyu wa kane Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Augustine Mahiga yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo baganira ku kunoza imibanire y’ibihugu byombi nk’uko bivugwa n’intagazo basohoye nyuma y’ibi biganiro. Mu nama yahuje aba ba Minisitiri n’abo bari kumwe, Minisitiri Louise Mushikiwabo yari kumwe na […]Irambuye

en_USEnglish