AMAFOTO: Umunsi wa nyuma wa Transform Africa CHIEF EDITOR 10/22/2015 Yanditse amagambo y’imirongo itatu Ikiciro cya nyuma cy’inama y’iminsi itatu ya Transform Africa kitabiriwe na Perezida Kagame hamwe n’intumwa z’ibihugu bitandukanye mu karere. Aya ni amwe mu mafoto y’uyu munsi wa nyuma w’iyi nama ya Transform Africa yari ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri. Abitabiriye iki kiciro bicaye bategereje ko gitangira Abashyitsi baturutse mu bihugu 30 bitabiriye iyi nama Min Venantie Tugireyezu hamwe na bamwe mu bitabiriye iyi nama Dr Donald Kaberuka wabaye Minisitiri w’imari w’u Rwanda n’umuyobozi wa BAD ari mu baje mui iyi nama Dr Kaberuka ni inararibonye mpuzamahanga mu by’ubukungu n’ishoramari Ba Minisitiri Gasinzigwa na Gen Kabarebe baganira mbere gato y’uko ikiciro cyo gusoza iyi nama gitangira Gen James Kabarebe aganira na Lt Gen Karenzi Karake, IGP Emmanuel Gasana wa Police n’umugaba w’ingabo Gen Patrick Nyamvumba Min Louise Mushikiwabo aganira n’umwe mu bashyitsi IGP Emmanuel Gasana aganira na Gen Kabarebe Mbere gato y’uko inama itangira Lt Gen Karenzi Karake ukuriye urwego rw’iperereza rw’u Rwanda yari mu bitabiriye iyi nama Barareba kuri za Smartphone zabo Umwuka uri aha ni uw’ikoranabuhanga gusa gusa Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro Richard Tusabe mu bari muri iyi nama Hon Wellars Gasamagera nawe areba kuri telephone ye Abagiye gutanga ikiganiro cya nyuma hamwe na Perezida Kagame Perezida Kagame ati “Tugomba guhindura imyumvire kugira ngo ikoranabuhanga rihindure ubuzima bwacu” Yongeraho ati “Ikoranabuhanga ntabwo ari ibikoresho gusa ahubwo ni umusaruro riduha” Perezida Kagame ageza ijambo ku bari muri iki kiciro cya nyuma cy’inama ya Transform Africa ya kabiri Abayobozi batanze ikiganiro cya mbere ni abaje bahagarariye ibihugu byabo Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Angola Perezida Kagame yatambutse ajya gusura imurikabikorwa ry’iby’ikoranabuhanga muri iyi nama ya Transform Africa Ruhakana Rugunda Minisitiri w’Intebe wa Uganda nawe aritegereza ibiri kumurikwa Baramusobanurira ibyo bakora n’umusaruro bitanga Abakobwa bo ku ishuri rya Gashora Girls Academy bamurika ibyo bize bakora bijyanye n’ikoranabuhanga Tumwe mu dukoresho tw’ikoranabuhanga aba banyeshuri bamurikiye Perezida Perezida Kagame yitegereza ibikorwa n’aba bakobwa Ikibaho cyandikwaho n’abashyitsi icyo batekereza ku ikoranabuhanga Perezida Kagame nawe yafashe ikaramu yandikaho ibye Abashyitsi barimo Ruhakana RUgunda(iburyo) bareba ibyo yandika Yanditse amagambo y’imirongo itatu Yasuye uruganda rwa Positivo BGH ruteranyiriza za mudasobwa mu Rwanda Ifoto rusange y’abashyitsi bakuru; Madame Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Sudani y’Epfo Rebbeca Okwaci, Minisitiri w’ikoranabuhanga wa Angola José Carvalho da Rocha, Minisitiri w’Intebe wa Mali Modibo Keita, Umunyamabanga mukuru wa ITU Zhao Zoulin, Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Gabon Flavien Nziengui Nzoundou na Minisitiri w’ikoranabuhanga wa Kenya Fred Matiang’I. Photos/V.Kamanzi/UM– USEKE UM– USEKE.RW Share this:Click to share on Twitter (Opens in new window)Click to share on Facebook (Opens in new window)
8 Comments
hahaha! uti:”umwuka uri aha ni uw’ikoranabuhanga gusa gusa” gusa iyi nama ni iya mbere nari nyirimo, ni ikoranabuhanga kbs nibyo
Abakuru bi bihugu 11 bari bategerejwe ko batahageze?
sibo kamara
bohereje ba minisitiri b’ikoranabuhanga na PM
Ahaa nonese abo 11 ngo bohereje ba PM usanga bihwitse cyangwa nuko ntacyo byari bibabwiye? Muri diplomatie iyo bakoherereje PM cyangwa minafet kandi perezida atarwaye nagasuzuguro.Tujye tumenya kuvigisha ukuri, iyi nama barayipinze.
Barayipinze cyangwa ntacyo bari bafite bayizanyemo. Ubwo se waba ntacyo ukora mu Gihugu cyawe ukaba uzanye iki mu nama ivuga ku iterambere ry’ikoranabuhanga!
Perezida afite mukono mwiza nibwo bwa mbere mbonye aho yanditse n’ikaramu
Uzi ko aribyo! Najye nibgo bgambere mbibonye. Buriya haricyo bitubgira. Iyo umuntu afite handwriting itari nziza ???
Comments are closed.