Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yatumiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, guha ibisobanuro mu magambo inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ku byerekeranye no kwimura abaturage ku nyungu rusange bikunze guteza impaka cyane ariko ku munota wa nyuma Minisitiri w’Intebe ntiyaboneka. Byateje impaka mu nteko ndetse […]Irambuye
Tags : Kigali
Khadja Nin icyamamare muri muzika yageze i Kigali mu ruzinduko bwite n’umuryango we nk’uko bamwe mu nshuti ze babitangarije Umuseke. Uyu muhanzikazi yagaragaye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kuri uyu wa 21 Nyakanga we na bamwe mubo mu muryango we baje kureba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Khadja Nin ubu w’imyaka 55 […]Irambuye
Nkurunziza Nicolas, umucuruzi wumunyarwanda yashyize ku isoko imbabura za rondereza zo mu bwoko bwa Envirofit zigezweho zikorerwa muri Amerika, yemeza ko zifite itandukaniro rikomeye n’izo Abanyarwanda bamenyereye gukoresha cyane ko zifite umwihariko wazo wo kugabanya ‘consummation’ y’ibicanwa kuri 60% kandi zikaba zishobora kumara imyaka icumi zikora. Izi mbabura zifite umwihariko wo kubungabunga ibidukikije zigabanya itemwa […]Irambuye
Kanombe – Jean François Losciuto ageze i Kigali kuri uyu wa 19 Nyakanga hafi saa tatu z’ijoro, yaje kwakirwa n’abayobozi ba Rayon Sports n’abafana benshi ba Rayon Sports bambaye ubururu n’umweru. Akigera mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko nubwo yari asanzwe aziko Rayon Sports ifite abafana benshi ariko bimutunguye cyane uburyo baje kumwakira ari benshi cyane akigera […]Irambuye
*Uko intumwa y’abadage yafungiwe i Uvira ikaba imbarutso *Abadage birukana Ababiligi bagafata ibiyaga byose bya Kivu na Tanganyika *Intambara yatangiye Resida Richard Kandt ari muri Konje abura uko agaruka yarasigariweho na Captaine Witgens abanyarwanda bitaga Tembasi *Intambara ikaze ku rugeroro rwa Gisenyi, abadage bubaka indaki ku musozi wa Rubavu *Intambara zikomeye ku Gisenyi no mu […]Irambuye
Kigali ni nziza! Isuku, amazu mashya maremare kandi meza, quartier zigezweho, imihanda mishya itatse amatara, ubusitani ku mihanda… ni bimwe mu byiza ubona iyo utembere umujyi wa Kigali wigendagendera ‘inyuma’. Uramutse uvuye Kampala, Abidjan cyangwa Kinshasa wakwikundira i Kigali aho uhumeka neza. Ariko iyo winjiye imbere muri za quartier za rubanda rusanzwe uhasanga indi Kigali […]Irambuye
Mukamulindwa Béatrice utuye mu gihugu cy’Ububiligi avuga ko yasigiye musaza we wari mu cyahoze ari Komini Ntyazo ubu ni mu Karere ka Nyanza abana be batatu mbere ya jenoside yakorewe abatutsi 1994, agarutse mu Rwanda bakamubwira ko bashobora kuba barahungiye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kuva ubwo nta gakuru k’abo yasize n’ubu aracyashakisha. Mu […]Irambuye
Ku gasusuruko ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 15 Nyakanga, indi nkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi yegeranye na Resident Hotel (aho bakunze kwita kwa Mutangana) iri Nyabugogo, ababibonye bakavuga ko yaturutse mu bubiko bukuru bw’uruganda rwa matera rwa Afrifoarm. Ndagijimana Jean Marie, umwe mu baturage babanje kwitanga bagerageza gukura ibintu mu nzu kugira ngo byose […]Irambuye
Remera – Imodoka 35 z’ubwikorezi rusange zigenewe gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zamuritswe kuri uyu wa 14 Nyakanga, izi modoka zizajya zitwara abagenzi muri Kigali muri kompanyi za KBS, Royal na RFTC. Muri uyu muhango kuri uyu mugoraba wo kuwa mbere byatangajwe ko izi modoka ari ishoramari rya miliyari ebyiri na miliyoni 600 z’amafaranga […]Irambuye
Nkusi Arthur, Umunyarwenya ukunzwe cyane akaba n’umunyamakuru, agaragara mu bitaramo byinshi asusurutsa imbaga, avuga ko mu gihe yaba agize amahirwe yo kujya muri Big Brother Africa yagenda ahagarariye igihugu aho kwitwa umunyarwenya ‘Comedian’. Big Brother Africa ni irushanwa mpuzamahanga ribera muri Africa y’Epfo ryitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, bakabana mu nzu bakagenda bavanwamo kubera imibanire […]Irambuye