Digiqole ad

“Naba mpagarariye igihugu, ntabwo naba ngiye nk’umunyarwenya”- Arthur

Nkusi Arthur, Umunyarwenya ukunzwe cyane akaba n’umunyamakuru, agaragara mu  bitaramo byinshi asusurutsa imbaga, avuga ko mu gihe yaba agize amahirwe yo kujya muri Big Brother Africa yagenda ahagarariye igihugu aho kwitwa umunyarwenya ‘Comedian’.

Abonye amahirwe ngo yaba agiye nk'uhagarariye igihugu ntiyaba agiye nk'umunyarwenya
Abonye amahirwe ngo yaba agiye nk’uhagarariye igihugu ntiyaba agiye nk’umunyarwenya

Big Brother Africa ni irushanwa mpuzamahanga ribera muri Africa y’Epfo ryitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, bakabana mu nzu bakagenda bavanwamo kubera imibanire yabo n’abandi. Rikurikirwa n’abantu benshi cyane muri Africa.

Nkusi Arthur uri mu banyarwanda bari gushaka amahirwe yo guhagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere rwemerewe kwitabira iri rushanwa, avuga ko ari amahirwe akomeye aramutse aje mu bantu babiri bazahagararira u Rwanda. Gusa akavuga ko atazaba agiye nk’umunyarwenya nk’uko amenyerewe.

Yabwiye Umuseke ati “ Ni amahirwe naba ngize mu buzima. Nzi neza ko nahagararira igihugu cyanjye neza kandi nkarushaho no kuvuga amateka yacyo ku batayazi. Ntabwo naba ngiye muri iri rushanwa nk’umunyarwenya ‘Comedian’ oyaa!!”.

Nkusi ari kumwe n’abandi bagera ku 10 batoranyijwe ku munsi w’ejo tariki ya 10 Nyakanga 2014, muri abo hakazavamo babiri gusa bazamenyekana habura iminsi ibiri gusa ngo iryo rushanwa ritangire. Abo babiri nibo bazahagararira u Rwanda.

Mc Tino wahabwaga amahirwe n’abantu benshi, yaje gusezererwa azize kuba baramubwiye gushushanya indege ihagaze mu kirere bikamunanira.

Tino avuga ko kuba atarabashije gukora ibyo bamusabye, byamuhaye isomo ryo kwiga kumenya gukora buri kintu cyose.

Mu bagera kuri 300 bari baje guhatana ku ikubitiro, abantu bazwi mu 10 basigaye mu kiciro cya nyuma ni; Arthur Nkusi, Teta Diana, Frank Joe.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish