Digiqole ad

Nyabugogo: Naho inkongi y'umuriro yafashe inyubako

Ku gasusuruko ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 15 Nyakanga, indi nkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi yegeranye na Resident Hotel (aho bakunze kwita kwa Mutangana) iri Nyabugogo, ababibonye bakavuga ko yaturutse mu bubiko bukuru bw’uruganda rwa matera rwa Afrifoarm.

Inkongi y'umuriro yafashe aya mazu Nyabugogo
Inkongi y’umuriro yafashe aya mazu Nyabugogo

Ndagijimana Jean Marie, umwe mu baturage babanje kwitanga bagerageza gukura ibintu mu nzu kugira ngo byose bidakongoka avuga ko ntako batagize kugeza Police itabaye mu minota itarenze nk’itanu.

Immacullée Rwigema wari umukozi w’ububiko bwa matera bw’’uruganda Afrifoarm ari naho inkongi yatangiriye yabwiye abanyamakuru ko batamenye igihe umuriro wafatiye inzu, ahubwo ngo bagiye kumva bumva abantu bari hasi barimo barababwira ngo bamanuke bihuta inyuma yabo harimo gushya dore ko bo bari bihagarariye ku kabaraza k’ububiko kireri ishya.

Icyo gihe ngo Rwigema na bagenzi be bashatse kwinjira mu nzu ngo barebe ko bafata nk’ibikapu byabo, barebe ko bagira n’ibindi barokora ariko basanga umuriro wamaze kuba mwinshi ntibabasha kwinjira munzu ahubwo bakiza amagara yabo.

Muhammed Shafeeque, umuyobozi w’uruganda Afrifoarm yavuze ko babajwe cyane n’iyi nkongi kuko ahahiye ariho hari ububiko bukuru bw’uruganda rwabo, dore ko ngo nka 80% bya matera uruganda rwabo rukora zahitaga zizanwa kuri ubu bubiko.

Shafeeque arakeka ko umuriro watwitse ububiko bwabo ushobora kuba waturutse mu gikoni cy’inzu z’uburyamo zitwa “Ituze Lodge”.

Kubwe ngo muri ubu bubiko hahiriyemo ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo bari bafite ubwishingizi ku buryo bizeye kubikurikirana vuba.

Iyi nzu yafashwe ni iy’umugabo witabye imana witwa Mudahemuka Felicien, ariko ubu isigaye icungwa n’umugorewe Nyirandori Alphonsine. Iyi nzu igabanyije mu bice bitatu, igice cy’amacumbi (lodge) kikaba kitakozweho cyane kuko Police yatangiye kuzimya hatarafatwa cyane, ikindi gice cyarimo Pharmacy cyo kikaba kitakozweho na gato.

Iimiryango ine (4) yahiye irimo ububiko bw’uruganda Afrifoarm, Boucherie n’iduka ry’Abanyakoreya bacuruzaga imirimbo y’ubwiza (bijoux) n’undi muryango utarinufite abantu bawukoreramo bikaba byo byari mu gice cy’ubucuruzi.

Muri rusange imiryango y’ubucuruzi cyarimo imiryango nk’umunani (8) yo hasi no hejuru ariko imiryango ine (4) yahiye ni iyo hejuru.

Munyagaciro Juvenal, ufatanya na Nyiri iyi nzu mu kuyiyobora yavuze ko n’ubwo babajwe n’iyi mpanuka, bashimira cyane Police kuko ngo iyo idatabara yihuse inzu yose yari gukongoka.

Munyagaciro avuga ko atazi icyateye iyi nkogi, gusa ngo nta kibazo cy’insinga z’umuriro w’amashanyarazi iyi nzu yari ihari kuko ngo byakorwaga na EWASA.

Munyagaciro ariko avuga ko iyi nzu yari ifite ubwishingizi ku buryo biteguye kugana ikigo cy’ubwishingizi bakoranaga kandi ngo bizeye ko naba nyir’amaduka yahiye bari bafite ubwishingizi kuko ngo mu masezerano bagirana n’abapangayi babasabaga kwishingana ibicuruzwa byabo.

Yaba ba nyir’inzu n’abaturage babonye iyi nkongi bashimiye cyane Police y’u Rwanda n’igisirikare kuko ngo batabaye byihuse cyane, bikaba byatumye inzu idashya yose ngo ibe yanakongeza inzi nyubako byegeranye.

Kugeza ubu Police ntabwo iratangaza impamvu nyir’izina zateye iyi nkongi y’umuriro dore ko inaje ikurikirana n’izindi nyinshi zikomeje kwibasira Umujyi wa Kigali.

Uyu muriro ukurikiye uwo ku munsi w’ejo kuwa mbere wibasiye inganda zisya ibigori mu gishanga cy’ahahoze icyanya cy’inganda.

Ni nyuma gato kandi y’uko umuriro wibasiye inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali ndetse na gereza ya Rubavu mu gihe cy’iminsi itarenze 10.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize gereza ya Muhanga nayo ikaba yaribasiwe n’inkongi y’umuriro yatwitse igice cyayo.

Polisi mu mirimo yo kuzimya iyi nyubako
Polisi mu mirimo yo kuzimya iyi nyubako/Photo Ntare Julius
Police imaze kuzimya uyu muriro
Police imaze kuzimya uyu muriro

IMG-20140715-WA0004

Nyabugogo imirimo yari yahageze abantu baje kureba inkongi y'umuriro
Nyabugogo imirimo yari yahageze abantu baje kureba inkongi y’umuriro
Igice cyo hejuru nicyo cyangijwe n'umuriro
Igice cyo hejuru nicyo cyangijwe n’umuriro
Ni inyubako ikoreramo ibintu bitandukanye
Ni inyubako ikoreramo ibintu bitandukanye
Ahahiye hari habitswemo imifariso myinshi, iyi ni iyakijijwe
Ahahiye hari habitswemo imifariso myinshi, iyi ni iyakijijwe
Ibyari muri izi nyubako hejuru ibyinshi byangiritse
Ibyari muri izi nyubako hejuru ibyinshi byangiritse
Abantu bazamutse ari benshi munzu byegeranye ya Resident Hotel ngo barebe neza iby'iyo nkongi
Abantu bazamutse ari benshi munzu byegeranye ya Resident Hotel ngo barebe neza iby’iyo nkongi
Ibyangijwe byashyirwaga ku ruhande
Ibyangijwe byashyirwaga ku ruhande
Imifariso imwe ntiyahiye ngo ikongoke
Imifariso imwe ntiyahiye ngo ikongoke
Alphonsine ucunga iyi nyubako mu kababaro
Mme Immaculee Rwigema wacuruzaga imifariso yahiye

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ABO BA RUTWITSI ARIKO BUNGUKA IKI? 

  • Birakabije biragaragaro ko hari ababiri inyuma ahubbwo Police ibe maso n’abagizi ba nabi

  • Birasaba gushishoza ejo bitazaba nk’ibya wamuserebanya ngo niko byahoze .Byakumvikana gute ko ubu ari ho amashanyarazi arimo gutwika nkaho mbere atabagaho

    • Biragoye guhamya ikiri gutera izi nkongi,ariko nanone techniquement installation z’amazu atandukanye cyane cyane ayacyera ziteye inkeke,inyuinci bakioresheje insinga nto cyane (1.5mm)kubera ko ibyacomekwaga byari bike,mur’iki gihe rero ibicomekwa byabaye byinci kdi installation ziracyari zazindi,bityo har’igihe ucomeka ibintu zansinga zidashobora kwakira iyo zishyushye isolant igeraho ikavaho zakoranaho bigatera bya bishashi aribyo iyo har’ikint u gifatwa hafi aho bihita bibyara inkongi.

  • In fact, let me say that someone is making this happening… Nowhere in the world we can observe such frequency of fire in single town.

  • Harebwe neza ataba ari umwanzi wihishe inyuma y’izi nkongi

  • Ariko ubu ntimubona ko ibihe by’imperuka twabigezemo! Byaba byatewe n’amashanyarazi, cyangwa se abandi bagizi ba nabi, byose n’ibimenyetso by’uko isi yacu igeze mu marembera.

  • Polisi n’abagenzacyaha BAREBE KURE! , IZI NKONGI SI GUSA ! WASANGA HARI AHO ZIHURIYE NA FDLR…

  • Ntibisobanutse nagato,umuriro wikurikiranyije mugihugu gutya ufite impamvu tutatinya kuvugako hari abagome badakunda uRwanda babiri inyuma,gusa bararye bari menge kuko uRwanda rurizewe mugutahura abanzi,nimuminsi mike bazafatwa,ntawe ugambirira kugirira nabi uRwanda ngo bimugwe amahoro,bazatsindwa mw’izina rya Yezu.

  • Uyu ni adui ushaka kurangaza abanyarwanda.  Nyuma yo gutahurwa za Musanze ageze i Kigali turi tayali kumukubita.Turi maso abahombeye muri iyi miriro pole.

  • Kumenya ukuri kuri izi nkongi biragoye!!!

  • Tube maso ashobora kuba ari umwanzi urimo gutesha umutwe! Buri munsi inkongi!!!

  • nukubyitondera kabisa

  • police n’izindi nzego za leta zibishinzwe zirikubikurikirana neza

  • IYI NI IMWE MU MYANZURO YAVUYE MU NAMA FDLR YAGIRANYE N’UMURYANGO GATORIKA, SAINT E’GIDIO, MU BUTALIYANI!!! RAHIRA KO ABASORE KIGALI BATAYINJIRIYE!!!!! GUSA IZ’AMARERE NDAZIZEYE UMUNSI MWACAKIRANYE IVUMBI RIZATUMUKA!!!!! ARIKO UZAFATWA AZARASWE KU MUGARAGARO IZUBA RIVA! REGA TUBITEGE AMASO!

Comments are closed.

en_USEnglish